Yahishe nyirakuru wari wapfuye imyaka 15 yose kugirango akomeze kurya amafaranga ya pansiyo ye!
Nyirakuru
wa Black, Glenora Delahay,bamubone mu 2019 nyuma yuko abantu bagenzuye imitungo
nk'uko ikinyamakuru Fox 43 cyabitangaje.
Mu
gihe iryo genzura ryakorwaga,basanze ibisigazwa by’uwo mukecuru biri
mu cyuma gikonjesha, nk'uko bigaragara mu cyemezo cy’ikirego cy’inshinjabyaha. Nkuko
byagaragajwe,babonye Firigo yari irimo ibisigazwa by’amagufa y’uyu mukecuru ari
mumufuka wa plastike utwikirijwe uburangiti.
Uyu
mukecuru w'imyaka 63 yamenyesheje abayobozi ko yahawe uburenganzira na
nyirakuru bwo kubona amafaranga ye kubera ko ari we wamwitayeho kandi akomeza
kubona amafaranga “yagenewe” Delahay nyuma y'urupfu rwe.
Nyuma
yaje gutangaza ko atigeze amenyekanisha urupfu rwa Delahay,kuko byarigutuma
adakomeza kubona ayo mafaranga y’ubwiteganyirize bw’uwo mukecuru. Abayobozi
bamaze gukora igenzura, bamenye ko Black ariwe muzungura wa nyuma kuburyo ari
nawe wagombaga kwegukana imitungo igizwe n’inzu nyakwigendera yari afite.
Uyu
mugore yatawe muri yombi ashinjwaga guhohotera no gushinyagurira umurambo,
kwakira ibintu byibwe, hamwe n'ubujura bukoresheje uburiganya. Raporo ivuga ko
Black azakomeza gufungwa amezi 23 hamwe n’inyongera y’imyaka ibiri akora
imirimo ifitiye igihugu akamaro.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Akamaro ko guhekenya Igisheke/Igikaju cg kunywa umutobe wacyo
2.Akamaro ko gufata icyayi kirimo Tangawizi(Ginger)
3.Ibi nibyo biba k'umubiri wawe iyo unyweye amazi ashyushye.
4.Ntuzongere gukoresha tangawizi utazi icyo imarira umubiri wawe
5. Akamaro urubuto rwa Watermelon rufitiye ubuzima bwawe
Comments
Post a Comment