Akamaro ko gufata icyayi kirimo Tangawizi(Ginger)
Icyayi kiromo tangawizi abantu batandukanye bakunze kugikoresha mugihe hakonje ngo umubiri ugarure ubushyuhe. Abandi bagikoresha murwego rwokwivura indwara zitandukanye zirimo:Ibicurane,Inkorora, abandi bakagikoresha ndetse bashaka gutakaza ibiro.
Mukiganiro
cy’uyu munsi turarebera hamwe akamaro gatandukanye icyayi kirimo Tangawizi gifitiye
umubiri wacu.
-Ibyo ugomba
kwitondera mugihe ugiye kugikoresha.
-Turarebera
hamwe abemerewe gukoresha iki cyayi n’abantu batemerewe.
-Turi
bunagaruke kuburyo bwiza bwo kugitegura.
Mugutegura
icyayi cya tangawizi hifashwa ibijumba bya tangawizi byakaswemo uduce duto duto
cyangwa ukabisekura cyangwa ukagura ifu ya
tangawizi nubundi iba yaratunganijwe muri bya bijumba byayo.
Iki cyayi
kikaba gikungahaye kuri vitamin zinyuranye ariko cyane cyane:
-Vitamin C.
-Ibisohora
uburozi n’imyanda mu mubiri.
-Imyunyungugu
nka manyeziyumu.
IBYIZA
BYO GUKORESHA IKI CYAYI.
1.Gifasha
umuntu Gutakaza ibiro
Kubantu bafite ikibazo
cyo kugira ibiro byinshi bakaba bifuza kubigabanya,iki cyayi cyabafasha gutakaza
ibiro. Iki cyayi kizwiho gutuma umubiri ukoresha ingufu cyane bitewe nuko
gifite ingufu zo kuwushyushya. Ibi bituma umubiri utwika ibinure byagiye bifata
ahantu hatandukanye mu mubiri.
Ibi bituma habaho kugabanyuka
kw’ibiro k’uburyo bugaragara.
Kurwanya no kurinda
kanseri
Iki cyayi kandi
kizwiho gufasha umubiri gusohora imyanda itandukanye no kuwongerera
ubudahangarwa bikawufasha mu guhangana n’uburwayi bwa Kanseri.
Kurwanya isesemi no
kuruka
Icyayi kirimo
tangawizi,kizwiho kurwanya isesemi no kuruka kubantu baba bafite impamvu
zinyuranye zituma bumva bafite isesemi.Aha twavuga nk’abagore batwite cg abarwayi
bafata imiti ya kanseri kuko akenshi itera kugira isesemi no kumva ushaka
kuruka.
Kubyimbura no kurwanya
uburibwe
Ku bantu bafite
ikibazo cyo kuribwa mu ngingo,Kubabara mu gifu,kubabara mugihe k’imihango iki
cyayi ni ingirakamaro kuri bo. Ibi biterwa n’ibinyabutabire bitandukanye
tangawizi yifitiye bituma igira ubushobozi bwo kurwanya ububabare no
kubyimbirwa.
K’uburyo bw’umwihariko
abagore n’abakobwa bakoresha iki cyayi ku buryo buhoraho kubabazwa n’imihango
bigeraho bigashira.
Iki cyayi Gifasha mu Igogora
Icyayi kirimo
tangawizi kizwiho kuvura ibibazo by’igogorwa. Iyo wariye ukumva munda
hagugaye,kunwa iki cyayi bizagufasha. Ikindi Tangawizi ikize kuri vitamin c.Iyi
vitamin n’ingenzi cyane mu kongerera umubiri ubudahangarwa bushingiye ku
kurinda umubiri indwara ziterwa na mikorobe.
Icyayi kirimo
tangawizi gifasha mu kwirinda indwara z’umutima.
Tangawizi yifitemo imyunyungugu
na za vitamin zitandukanye zituma amaraso atembera neza mu mubiri.Ibi bituma
umwuka wa oxygen utembera neza mu bice binyuranye cyane cyane mu bwonko.
Ibi bituma icyayi
kirimo tangawizi kiza mubifasha kandi bikarinda indwara zinyuranye z’umutima.
Kurwanya stress no
guhangayika
Muri tangawizi
habamo ibyitwa Gingerol.
Gingerol izwiho
kurwanya kwiheba,kwigunga no kumva uhangayitse.
Dore uko Iki cyayi wagiteka
Hari uburyo bwinshi
bwo gukoramo iki cyayi, ukanongeramo ibindi birungo wifuza. Reka tuvuge ku
buryo bumenyerewe na benshi.
Ibisabwa
·
Tangawizi imwe
·
Indimu ibisate2
·
Ubuki (niba ushaka akaryohe)
·
Amata (niba uyashaka)
-Tangawizi
yihate ukatemo uduce duto cyangwa se uyisekure. Uyicanire mu mazi.
-Yireke
ibire byibuze mugihe cy’iminota 10.Ushobora gushyiramo amajyane make.
-
Nyuma yo kubira minina icyayi cyawe ukamuriremo indimu, wongeremo n’ubuki
Iki cyayi ushobora
kugifata iyo hakonje, mu gihe utangiye kugaragaza ibimenyetso bya grippe,
nk’agakorora n’ibicurane byoroheje. Ushobora nokugifata mu gihe unaniwe, wumva
udatuje cyangwa ufite umunabi.
Icyitonderwa
·
Kunywa tangawizi nyinshi bishobora gutera imikorere mibi
y’igifu.
·
Nubwo ifasha abagore batwite ibarinda ka gasesemi, ariko si
byiza kuyikoresha kenshi kuri bo kandi basabwa no gukoresha imwe itumvikana
cyane.
·
Ku bafite ikibazo cy’ibisebe, abafata imiti ifasha amaraso
kuvura, abarwaye diyabete n’indwara z’umutima gukoresha tangawizi bishobora kubongerera
uburwayi, basabwa kuyireka.
·
Niba ufite indwara idakira ni byiza kugisha inama muganga mbere
yo gukoresha tangawizi.
1.Mugihe uri mumihango ujye ufata aya mafunguro
2.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya
3.Gupima inda ukoresheje Korogati cg Isukari
4.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
5.Icyo Kurota wambaye ubusa bisobanura
Comments
Post a Comment