Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya



Kubyimba kwimitsi kuburyo ubibona inyuma,ni uburwayi bwitwa varicose veins,Ubu burwayi bubaho igihe udukaya duto(valves) tuba mumitsi imbere dufunga ndetse tukanafunguka kugirango amaraso atembere neza tutagikora umurimo watwo.

Mugihe izi valves zagize ikibazo zikaba zitakibasha gufunguka amaraso agaruka inyuma mumitsi bitatuma ubona imitsi ibyimbye.

Hari ibintu byinshi bitandukanye bishobora gutuma habaho kubyimba imitsi (varicose veins). Aha twavuga nk'imyaka,ibiro binshi,guhagarara cyangwa kwicara umwanya muremure,gutwita nibindi. Ingando online twabateguriye uburyo ushobora kwivura ubu burwayi ndetse no kubwirinda ukoresheje uburyo karemano.

1. urunyanya



Urunyanya hamwe n'imbuto zarwo bikungahaye kuri Salicylic acid ifite akamaro gasa neza nk'umuti wa aspirn kandi igakora mukubuza amaraso kuvura aribyo bituma amaraso atembera neza.

Aha twakongeraho yuko urunyanya runakungahaye kucyitwa lycopene iyi lycopene iboneka cyane mugahu gato gatwikiye uturemangingo twacu akaba ariyo irinda ibiri imbere muri utwo turemangingo kugirango tutangirika. Iyo ukoresheje urunyanya kumubiri bigabanya kugaragara kw'imitsi yangititse bikanafasha uruhu gukomera ndetse no kugira itoto,bigafasha uruhu kwakira ibirutunga hamwe nokururinda ibyarwangiza biturutse hanze.

ore uko bitegurwa nuko bikoreshwa

·         1.Fata inyanya 2 uzikatemo uduce duto ruri kumwe n'imbuto zarwo.

·         2.Bishyire muri blender ibisye kugeze bikoze igisa nk'umutobe.

·         3.Jya usiga k'uruhu ahantu hafite ikibazo inshuro 3 k'umunsi ubikore nibura amezi 2.


       2. Amavuta ya Elayo



Kongera umuvuduko w'amaraso n'ingenzi cyane mugihe cyo kuvura kw'amaraso(varicose veins). Amavuta ya elayo kubera akungahaye kuri vitamin E,Ndetse n'imyunyu ngungu ,biyaha ubushobozi bwo kunyereza imitsi imbere k'uburyo ibyitambitsemo bituma amaraso atagenda bivamo ,kandi uretse Vitamin E Amavuta ya elayo akungahaye kucyitwa Omega 3 fatty acids   ituma habaho gutembera neza kw'amaraso mumitsi.

Dore uko bitegurwa nuko bikoreshwa

·         Fata amavuta ya Erayo uyacamutse gacye k'uburyo atakotsa hanyuma ujye ukoresha ipamba mukumasa hahandi ufite ikibazo k'uruhu ubikore 2 k'umunsi mugihe cy'amezi 2

                                          

3. Tungurusumu,indimu&amavuta ya Elayo


Twifashishije ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe za America American Society of Clinical Nutrition. Indimu ikungahaye cyane kuri vitamine C,B6,A,E,thiamin,Riboflavin,Pantothenic acid,calcium,Copper,Iron Magnesium,Potassium,Zinc,Phosphorous na protein ingano nini ya vitamin C iboneka mundimu irinda uturema ngingo tw'umuntu ibyonyi byatwo ibyo mururimi rwamahanga bita Free Radicals. Uretse ibi indimu irinda uruhu kuzana imikanyari.

Dore uko bikorwa nuko bikoreshwa

·         1.Fata tungurusumu 10 ukatiremo perisile hanyuma ubisekure.

·         2.Ibyo umaze gusekura ubishyire mukintu ukandiremo indimu 3 hanyuma ushyiremo ibiyiko 4 byamavuta ya Elayo.          

·         ubireke hashire amasaha12

·         Hanyuma ukoresheje umwenda uge ukandisha ahafite ikibazo 2 kumunsi nibura mugihe cy'ukwezi.

       

4. Amashu




      

Amashu akungahaye cyane kuri vitamine B1,B6,K,E ndetse na C hamwe n'imyunyu ngugu nka Calcium,iodine,magnesium,iron na sulphur.Amashu afite ikindi kinyabutabire kitwa phytochemical iyo iki kinyabutabire ugisize kumubiri kinjira giciye mutwengehu hanyuma kigahagarika kuvura kwamaraso.

Dore uko bikorwa nuko bikoreshwa

·         1.Fata nibura ibibabi 3 byamashu ubicemo uduce duto.

·         2.Nyuma yo kudukata utwo duce dushyire muri blender hanyuma ubisye ,numara kubisya ukuremo umutobe hantuma ujye uwisiga nibura 3 kumusi.



 IZINDI NKURU WASOMA

1.Uburyo 07 karemano bwagufasha kwivura inkovu

2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.

3.IMPAMVU 6 nyamukuru zishobora gutuma igitsina cy'umukobwa kinuka

4.Ibimenyetso 5 bigaragara inyuma byerekana umukobwa ufite amazi menshi(Amavangingo)

5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma
























         


            

 


Comments

Popular posts from this blog

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye