Uburyo 07 karemano bwagufasha kwivura inkovu

Bitewe naho Inkovu  iherereye ishobora kubangamira uyifite k'uburyo ushobora gusanga n'igihe ari mu bandi aba agerageza kuyihisha ,Hakaba nubwo usanga yarazengurutse amaguriro atandukanye ashakisha aho yagura imiti ishobora kumufasha kuvanaho iyo nkovu.

Uretse ibi hari n'undi muntu ushobora kuba afite inkovu ariko akumva imuteye ipfunwe cg aho iri hahora hamuryaryata ntabone amahoro kuko iba imurya. Nubwo biba bimeze gutyo usanga kubona ikintu kitari karemano gishobora kugufasha kuvanaho inkovu bigoye cyane, cyangwa naho kiri ugasanga kiba kigura umugabo kigasiba undi.

Ngibi ibintu  karemano bishobora kugufasha kuvura inkovu muburyo karemano

1.Gukoresha Igikakarubamba

  1. Fata igikakarubamba ukivaneho kariya gahu gakomeye k'inyuma
  2. Icyo usigarane gikoremo umutobe(umushongi).
  3. Uwo mutobe wusige ku nkovu, usiga nkukora uruziga.
  4. Nyuma y'isaha n'igice hasukure n'amazi akonje.
  5. Ujye ubukora kabiri k'umunsi mu gihe k'iminsi 15.

2.Gukoresha Vitamine E

  1. Fata icyatsi cya Capusine kuko gikungahaye kuri vitamine E hanyuma ukamure wamushongi wayo uwushyire kunkovu ushaka kuvura.
  2. Bikore iminota icumi usa nuhamasa iyo nkovu.
  3. Nyuma y'iminota 20 hasukuze amazi y'akazuyazi.
  4. Bikore 3 kumunsi iminsi 15.

3.Gukoresha Ubuki
  1. Mbere yuko ujya kuryama fata ubuki bw'umwimerere ubusige kunkovu ushaka kuvura.Uburyo 5 bworoshye wakoresha ukamenya ko ubuki ari umwimerere
  2. Hambiraho bande.
  3. Bireke utyo ijoro ryose.
  4. Mugitondo vanaho ya bande hanyuma uhasukuze amazi y'akazuyazi.
  5. Ujye ubikora buri mugoroba igihe k'iminsi 20.

4.Gukoresha Amavuta ya Coconut 

  1. Fata ikiyiko cy'amavuta ya coconut uyacamutse kugirango amere nkasukika.
  2. Siga ayo mavuta kunkovu iminota 10
  3. Bikore 3 k'umunsi iminsi 15.

5.Gukoresha Indimu

  1. Kata indimu mo kabiri.
  2. Fata ipamba ukamuriremo umutobe wayandimu hanyuma uge uyikandisha kuri yankovu.
  3. Tegereza iminota 10 mbere yuko woga n'amazi y'akazuyazi.
  4. Ibi uge ubikora buri minsi kandi kugihe kimwe mugihe k'iminsi 15.

6.Gukoresha Ikirayi

  1. Fata ikirayi ugikate nk'ifiriti y'uruziga.
  2. Fata agace kamwe ugasige kuri yankovu m'uburyo bumeze nkukora uruziga.
  3. Nibagatangiye kumera nkakumye gashyire kuruhande ufate akandi.
  4. komeza ubikore nk'iminota 10 ureke byumireho iminota 15.
  5. Hasukure ukoresheshe amazi y'akazuyazi.
  6. Bikore rimwe k'umunsi mugihe k'iminsi 30

7.Gukoresha Baking soda(Chapa Mandazi)

  1. Fata amazi asukuye neza hanyuma uyavange n'ikiyiko cya baking soda ukore  nki pate.
  2. Sukura neza ahar'inkovu hanyuma usigeho ya pate.
  3. Hanyuma ujye ahantu hatari izuba ryinshi iminota15.
  4. Uge ubikora 3 k'umunsi mugihe k'iminsi 15.

Buri uko ugiye gukoresha bumwe muri ubu buryo tuvuze haruguru ujye ubanza usukure ahari inkovu ushaka kuvura kandi uzirikane y'uko bikorwa kunkovu gusa, atari kugisebe.

Igihe ubona bitangiye gutanga ikindi gitandukanye n'ikigambiriwe ugomba guhita ubihagarika

Zirikana ibibikurikira

Mbere yuko utangira kuvura inkovu ugomba kumenya yuko inkovu zigira amoko atandukanye ,ugomba kuganiriza muganga niba ubwoko bw'inkovu yawe ishobora kuvurwa mu bubyo bwakamere,cg hari ubundi buvuzi bw'umwihariko wahabwa namuganga.
















Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye