Uburyo 5 bworoshye wakoresha ukamenya ko ubuki ari umwimerere
Ubuki uretse kuba waburya ukumva ubwo b’uryohe usanga ubuki bugira imimaro myinshi kandi ikomeye m’ubuzima bwa muntu. Uko bugenda burushaho gukoreshwa n’abantu benshi usanga bamwe mubabucuruza bagenda barushaho kubutubura bavangamo ibindi bintu bitandukanye,bituma umwimerere wabo ujyenda ugabanuka.
Ibi babikora bongeramo ubwoko bw’amasukari atandukanye cyangwa bakongeramo amazi bagamije kongera ibiro byabwo cyangwa kongera uburyohe birengagije ko uburyohe bw’ubuki ari ntagereranywa.
Ubu buryo bwo kuvangira ubuki bw’umwimerere bigira
ingaruka mbi,kuko iyo ubuguze ugiye kubukoresha nk’umuti usanga aho kukuvura
burushaho kukumerera nabi cg umuti wabushakiraga ntukore neza. Tekereza k’umurwayi
wagiye kwamuganga agasanga afite ikibazo k’isukari nyinshi hanyuma bakamutegeka
kuyireka cyangwa akajya akoresha isukari y’umwimerere ivuye m’ubuki, hanyuma
akagura ubuki batubuye muri ubu buryo twavuze haruguru.
Uko iterambere rigenda riza ninako usanga bisigaye bigoranye kubona aho umuntu ashobora kubona Umuvumvu akamuha bwabuki bukiva m’umutiba ako kanya.
Hari ibintu by’ibanze muburyo rusange ugomba
kubanza kumenya mbere yuko ugura ubuki ,ubuki bugaragara mwishusho itari amazi
,iyo ubuki uburaje muri firigo bukazanamo utuntu tumeze nk’urubura ntago buba
ari umwimerere,ubuki bw’umwimerere ntago busukika.
Dore ubundi buryo 5 ushobora gukoresha usuzuma ko ubuki ari
umwimerere
1.Umwambi w’ikibiriti.
Ubu buryo uko bukorwa,ufata umwambi
w’ikibiriti ukawusiga ubuki hanyuma ukawutwika.
Iyo uwo mwambi wasize ubuki utatse,umenya ko
ubwo buki urimo gusuzuma atari umwimerere kuko baba barongeyemo amazi. Naho iyo
uwucanye ukabona umwambi uratse,aba ari ikimenyetso cy’uko ubwo buki ari
umwimerere. Ntamazi aba yarongewemo.
2.Ikirahuri cy’amazi.
Fata ikirahuri cy’amazi hanyuma muri ayo mazi ushyiremo ikiyiko kimwe cy’ubuki, Niba ubuki bwawe ari umwimerere buzahita bwiteka hasi. Ubuki nibuba atari umwimerere buzahita butangira kwivanga n’amazi. Nubona ubuki bwivanze n’amazi uzamenye ko ubwo buki budafite umwimerere.
3.Ikimamara.
Aha fata ubuki hanyuma ubushyire mukirahuri cy’amazi hanyuma usukemo agake k’icyindi kiraruri cy’amazi hanyuma uvange.Niba ubona bigize ishusho y’ikimamara ubuki bwawe buzaba ari umwimerere, naho niba iyo shusho utayibonye ubuki bwawe buzaba bwaratubuwe.
4.Koresha vinegar(Vinegle).
Vanga ubuki bwawe n’amazi hanyuma wongeremo udutonyanga 4 twa vinegar hanyuma nubona bikoze urufuro umenye ko ubuki bwawe Atari umwimerere.
5.Koresha urutoki.
Siga ukuki k’urutoki rwawe hanyuma urukoze mumazi.Nushyira urutoki rwawe mu mazi ukabona ubuki wasizeho buhise buvaho,azamenye ko ubuki bwawe butubuye, ntamwimerere bufite.Ariko nubona amazi atabukuyeho,uzamenyeko ubuki bwawe ari umwimerere butigeze buvangirwa.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Niryari umugabo cg umusore akwiye kuvuga ko afite igitsina gito cg kinini?
2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.
3.Bwana NTAWIHEBA yabwiye ukuri ubuyobozi ko adateze kuzikingiza Covid 19
4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma
Comments
Post a Comment