Ubusobanuro 10 bw'ibanze kunzozi zo kurota urupfu muburyo butandukanye
Hari inzozi turota hanyuma twakicura ugasanga twifuza kungera gusinzira kugirango twigumire muri uwo munyenga w’inzozi, ariko iyo bigeze kukurota twapfuye ntanumwe ushobora kwifuza kongera gusinzira ahubwo usenga buce ngo buke vuba ukavuga ko wagize inzozi mbi.
Ugerageza
kwiyibagiza ibyakubayeho cyangwa ugashaka gusobanukirwa icyo ibyo warose byaba
bihishura.Birushaho kuba bibi iyo urose ari wowe wapfuye cyangwa incuti yawe,umwana
wawe,cg undi muntu uzi mufitanye isano rya hafi cg uwo usanzwe uzi bizanzwe.
Gusa
ntampamvu yo guhangayika kuko izi nzozi zijyanye n’urupfu ntaho zihuriye no gupfa.
KURIKIRA VIDEO IBISOBANURA
Urupfu munzozi rusobanura impinduka cyangwa kurangira kw’ibintu .
Urupfu munzozi
rusobanura impinduka cyangwa kurangira kw’ibintu nkuko umuhanga mubyo
gusobanura inzozi Lauri Quinn Loewenberg yabisobanuye.Yagize ati"subconscious"
Ni agace gato k’ubwonko bw'umuntu gashinzwe kugenzura imitekereze yacu.
Aka gace kagira uruhare
runini kugirango turote. Aka gace gashobora kukwereka impinduka ziba
zigiye kukubaho kabinyujije munzozi zo kurota wapfuye.Loewenberg inzozi
zijyanye no kurota wapfuye yazisobanuye muri ubu buryo bukurikira.
1.Kurota wagiye
gushyingura...
Kurota wagiye gushyingura
ka gace ka subconscious kaba kakubwira ko hari ibintu uba ugomba kureka kacya
ukabihagarika ukaruhuka.
Aha uba ushobora kurota
ushyingura muburyo butandukanye,urose ushyingura incuti yawe bisobanuye ko hari
ikintu ugomba kugenzura kitagenda ukagihagarika.
2.Kurota uri kugituro.
Loewenberg yavuze ko
kurota ubona uri kugituro ariko ukabona utazi igihe bashyinguriye,n’ikimenyetso
cyuko ahashize hawe hari ibintu haguhatira kureka.
Kagace gato twavuze
haruguru gashinzwe imitekerereze yamuntu kaguhishurira ko ahahise hawe hari
kukwangiza kabinyujije mukubona uri kugituro ariko ukabona utazi igihe
bashyinguriye.
Ahanga ushobora kuba
waranze kubabarira umuntu waguhemukiye kera,bigatuma uhorana inzigo bigakomeza
kukubabaza kabone n’ubwo hashize igihe kinini.
3.Kurota ubona wishwe n'indwara.
Ibi byonyine kubirota
bishobora kugusigira umuhangayiko wo kurego rwo hejuru.
Kubona wishwe n’indwara
munzozi n’ikimenyetso cyuko ubuzima bwawe butameze neza ukaba ukeneye
impinduka.Icyo ugomba kumenya nuko buri kintu uri gucamo gishobora
guhagararirwa n’indwara runaka. Ese muri iyo minsi waba uri kunywa inzoga
nyinshi? Waba ufite incuti utakizera nagato?, Subconscious iba ikubwira ko hari
ikintu kidasimburwa ushobora kubura mugihe haba hatari icyo ukemuye mubuzima
ubayemo bwaburi munsi
4.Kubona umurambo munzozi
Mugihe kurota urupfu
bisobanura kurangira kwikintu runaka mu buzima ariko nanone izi nzozi
ziguha amakuru ushobora gushingiraho ugira ibyo uvumbura m’ubuzima bwawe.
Loewenberg avuga ko
kurota ubona umurambo bisobanuye ko hari ibintu urambiwe ukeneye nko
kubishyingura kuko ushobora kuba wari warabyibagiwe ariko aho ubyibukiye bikaba
bigusubiza inyuma cyane.
5. kurota usuzuma ikishe
umuntu( Autopsy)
Autopsy n’uburyo
abahanga bakoresha kugirango babashe gutahura icyaba cyishe umuntu cyane cyane
iyo yazize urupfu rwamayobera.
Munzozi rero kurota usuzuma
ikishe umuntu bisobanuye ko uba uri kugerageza gucukumbura icyaba cyarateye
umubano ufitanye n’abagenzi bawe kurangira m’uburyo byarangiyemo,bwaba ari
uburyo bwiza cyangwa bubi.Aha ushobora kwibaza uti ,ese nikuki akazi kawe
karangiye,mbese icyo aricyo cyose cyaba cyararangiye mubuzima subconscious
ikiguhishurira mukorota uzuzuma umurambo.
6.Kurota upfa urupfu
rutuje mbese rutababaje.
Kurota upfa urupfu
rutuje n’ikimenyetso cyuko impinduka zirikukubaho muri iyo minsi zigushimishije
,kandi n’ikimenyetso cyuko witeguye kwakira impinduka.
7.Kurota upfa urupfu
rwagashinyaguro
Mugihe kurota upfa
urupfu rutuje ari ikimenyetso cyuko witeguye kwakira impinduka kurota urupfu
rwagashinyaguro mbese rwarundi ruteje agahinda Loewenberg avuga ko ari
ikimenyetse kiguhishurira ko impinduka ziri kukubaho ziguhangayikishije kandi
ukaba utiteguye kwakira impinduka iyo ariyo yose ishobora kukubaho.
8.Kurota ubona umuntu uzi akwica.
Niba ari umuntu wawe
wahafi,umuryango ,incuti yawe yahafi ubonye ikwica munzozi n’ikimenyetso
kikwereka ko abo aribo bagiye gutuma habaho impinduka mubuzima bwawe.
Ushobora kuba ufite
ikintu runaka cyakunaniye ndetse wagerageje ariko bikanga,hanyuma incuti zawe
akaba arizo zigiye kugufasha kubireka.Iyo ari yancuti yawe magara urose ikwica
n’ikimenyetso cyuko iyo ncuti yawe agiye kuguhatira kugira ibyo uhindirura m’ubuzima
bwawe nubwo wowe uba utabishaka.
Gusa iyo urose inshuti
yawe ikwica,bishobora no kuba ikimenyetso cyuko utakizera iyo nshuti kuburyo
uba utekereza ko yakugambanira,cg ikamena amabanga mufitanye.
9.kurota ubana wapfuye
ariko utazi icyakwishe.
Iyo ugize ubu bwoko bw’inzozi,n’ikimenyetso
kikwereka ko wowe ubwawe ariwowe ugiye kugira uruhare runini mumpinduka ziba zigiye
kukubaho.
Loewenberg avuga ko
mugihe ugize ubu bwoko bw’inzozi uba ugomba kwibaza niba witeguye kwakira
impinduka mbere yuko hari ibyo ushobora guhindura
10.Kurota ubona umwana
wawe yapfuye.
Loewenberg avuga ko bene
ubu bwoko bwinzozi arizo nzozi ziteye ubwoba umuntu ashobora kurota, ariko
nubwo bimeze gurya ntago bigomba kugutera ubwoba kuko n’ikimenyetso kikwereka ko
umwana wawe arikugira impinduka nziza.
Izi nzozi ngo ushobora
kizigira mugihe ufite umwana muto akaba atangiye kugenda ,kurya ,cyangwa
kuvuga. Kubona umwana agenda ava mukiciro kimwe ujya mukindi n’ikimenyetso
cyuko hari ibihe ugiye kubura kandi uzajya ukumbura ariko ntubibone.
Niba urose wapfuye nta
mpamvu yo guhangayika cyangwa ngo wicwe n’ubwoba utangire wihebe ngo
birarangiye ,ahubwo nigihe cyiza cyo gutekereza kumpinduka zabazigiye kukubaho.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Abagore 3 batawe muri yombi bazira gukoza isoni abashyitsi basuye Urwanda
2.Umumasayi yasize atekeye umutwe umukozi wa bank(loan officer) mbere yo kwerekeza mu mahanga.
3.Nyuma yo gusambanira kuri Aritari ya Saint-Michel,umusore n'inkumi barashakishwa
4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
5.Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.
Ibindi biganiro mwakurikira m'uburyo bw'amashusho
1.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
2.NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo
3.Niki,ibara ry'inkari wihagarika riba rivuze k'ubuzima bwawe ?
4.Indege yari yarazimiye imyaka 37 ishize, abari bayirimo bagarutse ari bazima!
Comments
Post a Comment