Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test


Mugihe umuntu acyeka ko yasamye cg ashaka kwipima bisanzwe ngo amenye ko adatwite,hari agakoresho kabugenewe umuntu agura muri foromasi yakwifashisha kakamuha igisubizo kizewe atiriwe ajya kwa muganga. Ako gakoresho kitwa ‘Test de grossesse’ m’ururimi rw’igifaransa cyangwa ‘pregnancy test’ m’ururimi rw’icyongereza. Aka gakoresho gatanga ibisubizo byukuri kandi byizewe.

Pregnacy test ikora ite kandi igura angahe?

Pregnacy test cg Test de grossesse ikoranye ikoranabuhanga ripima umusemburo witwa gonadotrophine chorionique ukorwa na nyababyeyi y’ umugore wamaze gusama inda. Uwo musemburo ntushobora gukorwa iyo umugore atasamye, ariko uboneka mu nkari z’uwasamye hashize byibuze iminsi 8 asamye ukagenda wiyongera uko iminsi igenda ishira.

Uyu musemburo musemburo utuma umugore wamaze gusama kutongera gusubira mu mihango kugirango igi rizavamo umwana riba ryatangiye gufata munda ibyara ridasohoka hanyuma inda ikavamo.

Abahanga mubuzima bw’imyororokere bavuga ko uyu musemburo wa gonadotrophine chorionique ugenda wikuba inshuro ziri hagati y’ebyiri buri minsi ibiri(2) cyangwa gatatu(3) kugeza igihe inda igiriye amezi 3. Nyuma y’iki gihe uyu musemburo ugenda ugabanuka.

Kubijyanye n’igiciro,igura kuva kumafaranga 500Rwf kugeza kuri 3500Rwf bitewe nuruganda rwazikoze.Ariko n’ubwo ibiciro binyuranye zose zikora kimwe kandi zose zirizewe.

Nyuma yo gusobanukirwa ibi,reka turebe igihe umuntu yakikorera iri suzuma.

1.Nyuma yogukora imibonano mpuza bitsina idakingiye ukiri umukobwa ushobora kugira impungenge z’uko waba wasamye. Icyo gihe wakora isuzuma,mugihe wabikoze utagamije gusama.

2.Mugihe uri umugore ushaka kubyara,nabwo wakoresha aka gakoresho ukareba ko wamaze gusama mbere yo kugana muri serivise zigenewe abagore batwite zitangirwa kubigo nderabuzima.

Uko wakoresha Test de grossesse ukamenya uko ubuzima bwawe buhagaze.

1.Gana muri Foromasi ugure agakoresho kitwa Teste de grossesse byibuze nyuma y’iminsi 8 habayeho imibonano idakingiye cg umaze kubona ntamihango ubonye kugihe wari usanzwe iyigiramo. Ukimara kugura aka gakoresho muri farumasi bagusobanurira uko gakoreshwa nkuko bisanzwe bigenda no mukindi gihe uguze undi muti.

2.Umaze kugera  mu rugo ufata agakoresho gafite isuku ushobora gukoresha ugashiramo inkari.Ushobora gushyiramo inkari zigihe icyo aricyo cyose ariko ukoresheje inkari za mu gitondo, biba byiza kurushaho cyane cyane iyo uri gupima inda ikiri nto cyane.

3.Mbere yo kwipima ukoresheje aka gakoresho,ugomba kwirinda kunywa amazi cyangwa ibindi bintu kuko bishobora gutuma utabona ibisubizo bizima. Kuko utu dukoresho turimo amoko atandukanye ariko akora kimwe,Ugomba  kubanza gusoma amabwiriza yabugenewe aba ari ku gifuniko ifunitsemo.

4.Ufata kagakoresho washyizemo inkari hanyuma ugakozamo ya Test yawe. Mugukoza ako gakoresho munkari,ugomba kwirinda ko inkari zirenga umurongo ntarengwa uba wanditseho max.

5. Urekera ako gakoresho munkari nka masegonda 30 maze ukagakuramo ukakarambika kuruhande ugategereza hagashira nk’iminota 3 cg 5.

Uko usoma ibisubizo uba umaze kubona.

IYO UTWITE:

Iyo itwite,muri ya Test hazamo uturongo tubiri dutukura tuba turi hagati. Utu turongo tuba tugaragaza ko munkari zawe harimo wa musemburo wavuzwe haruguru uza ari uko umugore cg umukobwa atwite gusa.

IYO UDATWITE:

Iyo udatwite,muri ya test hazamo akarongo kamwe gatukura hejuru. Aka karongo kamwe kaba kagaragaza ko munkari zawe ntamusemburo wa HCG urimo.

IYO WAKOZE ISUZUMA NABI. Iyo wakoze isuzuma nabi muri test yawe ntakintu kizamo cyangwa cyanazamo hakaza akarongo gatukura ariko kari hasi. Akenshi iyo byanze uku,biba byatewe nuko mugushyira test munkari uba wayinjije munkari cyane maze zikarenga wamurongo wa Max ziba zitagomba kurenga.

ICYITONDERWA:Birashoboka ko umugore cg umukobwa yasama maze inda ikavamo ikiri ntoya cyane.Iki gihe,test de grossesse ishobora kukubeshya ko wasamye Iyo hatarashira igihe kinini ibyo bibaye kuko mu nkari haba hakirimo ya misemburo ya gonadotrophine kandi inda yarangije kuvamo kumpamvu zinyuranye.

Ikindi ni uko ntacyo bimaze gukora test de grossesse ako kanya ukimara gukora imibonano mpuza bitsina idakingiye, ni byiza ko utegereza hagashira iminsi 7 cg 10 kuko umusemburo upimwa n’iyo test de grossesse  ugaragara nibura ku munsi wa 7 cyangwa wa 8 kuva igihe umugore yasamiye.

Test de Grossese ikoreshwa inshuro imwe gusa,Ubundi ukayijugunya ahabugenewe cyane cyane ahantu hatagira undi muntu uyibona cg ngo umwana ayikinishe.

Icyo wazirikana nyuma yo gusanga utwite

Mugihe wipimye ugasanga utatwite,ugomba kumenya ko aribyiza kujya kwa muganga ukimara kubimenya kugirango bagupime nabo maze bagutangize serivise zigenerwa abagore batwite m’urwego rwo kurengera no kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi numwana atwite. Ingando online ni youtube channel igufitiye ibiganiro binyurnye bivuga kubizima bw’umwana ukiri munda,n’ubuzima bw’umubyeyi. Ushobora gukora subscribe unyuze aha kugirango ubashe kubona ibyo biganiro.KANDA HANO UKORE SUBSCRIBE.

IBINDI BIGANIRO WASOMA

1.Uburyo bwo kuboneza urubyaro bwizewe kubakobwa n'ubutemewe

2.Menya 'Hymenoplasty'.Kubagwa hagamijwe gusubiranya Akarindabusugi.

3.Dore impamvu imyanya y’ibanga y’abagore n'abakobwa yirabura

4.Niryari umugabo cg umusore akwiye kuvuga ko afite igitsina gito cg kinini?

5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma

















 

  

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye