Uburyo bwo kuboneza urubyaro bwizewe kubakobwa n'ubutemewe


Iyi n’ingando online mukurikiye.

Uyu munsi tugiye kuvuga kungingo irebana n’ingaruka zo kuboneza urubyaro k’umukobwa ukiri muto aho turaza kugira icyo tuvuga kuri buri bwoko butandukanye bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa cyane kurusha ubundi. Turarebera hamwe uburyo bwemewe bwakoreshwa n'umukobwa n'ubwo akwiye kwirinda gukoresha. Ikaze muri iki kiganiro.

1.Nibande bakeneye gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ubusanzwe kuboneza urubyaro ni uburyo butandukanye bukoreshwa kugirango umuntu yirinde kuba yasama mugiye atabishaka. Mubyumvikana rero uburyo bwo kuboneza urubyaro bwagakwiye kuba bureba buri  wese uri mu gihe cyo kuba yabyara.

Muburyo rusange iyo umukobwa atangiye kujya mu mihango,aba yinjiye mugihe cyo kuba yasama igihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cg ntabe afite uburyo bwo kuboneza urubyaro akoresha,uyu mukobwa akomeza kugira ubu bushobozi kugeza ageze mugihe cyo gucura.

2.Uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo ibyiciro bibiri byibanze.

Nubwo hari uburyo bugiye butandukanye kandi bwinshi bwo kuboneza urubyaro,ariko ubwo buryo bwose umuntu yabugabanyamo  ibyiciro bibiri byingenzi.

Ikiciro cya mbere kigizwe n’uburyo bwo kuboneza urubyaro budakoresha imisemburo.

Urugero: Gukoresha agakingirizo,kaba ak’abagabo cyangwa ak’abagore, urunigi, gukoresha imiti yica intangangabo ishyirwa mu gitsina cy’umugore iminota 10 mbere yo gukora imibonanompuzabitsina izwi ku izina rya spermicide, ndetse n’agapira ko mu gitsina, katarimo imisemburo.

Ubu nibwo buryo bwo kuboneza urubyaro umuntu yavugako budakoresha imisemburo.

Ikiciro cya kabiri kirangwa n’uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoresha imisemburo.

Urugero: gukoresha  ibinini birimo amoko atandukanye, uburyo bwo gukoresha inshinge zitandukanye, agapira ko mu kuboko, ndetse n’agapira ko mu gitsina gakoze mu misemburo.

3.Ese umukobwa utarabyara yaba yemerewe gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro?

Mugusubiza iki kibazo,mwibuke icyo kuboneza urubyaro aricyo.

Kuboneza urubyaro ni uburyo butandukanye bukoreshwa kugirango umuntu yirinde kuba yasama mugiye atabishaka cg atabiteguye mugihe agiye gukora imibonano mpuza bitsina.

Mubyumvikana rero uburyo bwo kuboneza urubyaro bwagakwiye kuba bureba buri  wese uri mu gihe cyo kuba yabyara. Nkuko twabivuze nubwo igihe cyo gutangira kujya mu mihango kigenda gitandukanye ariko umukobwa wese watangiye kujya mu mihango aba ashobora gusama mugihe akoze imibonano mpuza bitsina kandi akaba ntaburyo bwo kwirinda gusama yakoresheje.

Ibi bivuze ko umukobwa utarabyara nawe agomba kuba afite uburyo bwo kuboneza urubyaro akoresha kuko uburyo bwo kuboneza urubyaro butagenewe abagore gusa,ahubwo bureba buri wese uri mugihe cyo kuba yatera cg agasama inda,Ningombwa rero ko umukobwa utarabyara igihe agiye gukora imibonano y’ibuka uburyo bwo kuboneza urubyaro no kwirinda inda itateguwe.

Gusa ikitonderwa ni uburyo bwoguhitamo uburyo bwo kuboneza wakoresha,nigihe ugomba gutangira kubukoresha.

4.Ikiganiro cyacu,reka tugikomereze kungaruka ushobora guhura nazo uboneje urubyaro ukiri muto.

Guhitamo uburyo bukwiriye bwo kuboneza urubyaro nibyo bya mbere, haba ku mukobwa no ku mugore. Mwibukeko ko hari uburyo bwokuboneza urubyaro bukoresha imisemburo n’ubudakoresha imisemburo.

Gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoresha  imisemburo, butuma umubiri w’umukobwa cg umugore wifata nk’aho utwite, bigatuma intanga ngore zitongera gukura.

·         Ku mukobwa wese uri munsi y’imyaka 12 uretse kuba akiri umwana atemerewe guhuza ibitsina ugendeye ku mategeko y’igihugu cyacu, nta buryo na bumwe bwo kuboneza urubyaro bukoresha imisemburo aba yemerewe gukoresha. Ibi biterwa nuko umubiri we uba ukiri gukura,kuburyo uba utaragira ubushobozi bwo gukorana neza n’imisemburo iba iri mubikoresho byo kuboneza urubyaro bukoresha imisemburo.

Umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka 12 aramutse akoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoresheje imisemburo,bishobora kumuteza ubugumba bwa burundu.

·         Ku mukobwa uri munsi y’imyaka 18, ntiyemerewe kuba yakoresha agapira ko mu gitsina cg uburyo bwa  (IUD) kuko bimwongerera ibyago byo kwandura za mikorobi zo mu gitsina (pelvic infection).

Bitewe nuko iriya miti iboneza urubyaro ituma umubiri udakora imisemburo izatera intanga gukura, ku mukobwa ukiri gukura, ni ukuvuga  utarageza imyaka 21, harimo ingaruka zuko binatuma imisemburo ituma umukobwa akura idakora neza .

Imwe mu misemburo ishobora kubangamirwa nuko umukobwa yaboneje urubyaro akiri muto umuntu yavuga nk’umusemburo witwa:

·         Testosterone

·         Androstenedione

·         DHA

·         Estrogen

 

Iyi misemburo yose ikaba ari imisemburo umubiri ubwawo wikorera.

Iyi misemburo yose ifite akamaro kagiye gatandukanye harimo no gutuma habaho imikorere myiza y’ubwonko, kongera ubwenge bwibutsa (memory), gukora neza akazi, no kuvura uburibwe cg stress.

Nka Testosterone yo ituma umugore agira ikibengukiro ndetse ikanatuma imikaya ye (muscles) ikora neza.DHA yo itera kudasaza ku ruhu ikanavura kwiheba no kwigunga.

Iyo rero umukobwa aboneje urubyaro akoresheje imisemburo akiri muto, ashobora gutuma imikorere y’iyi misemburo ibura bityo akagerwaho n’ingaruka zo kudakora kw’iyi misemburo.

5.Reka noneho tuvuge kungaruka zo kuboneza urubyaro kumukobwa ukiri muto bitewe n’uburyo bwo kuboneza umukobwa yaba yahisemo.

A.Reka duhere kuburyo bwo kuboneza urubyaro bukoresheje ibinini.

Hari ibinini bitandukanye byifashishwa mu kuboneza urubyaro ariko muri iki kiganioro turi bwibande kubinini   bikunze gukoreshwa  aribyo Microgynon  na Microlut.

Iyi miti ikora bimwe ariko igatandukanira kungano y’imisemburo iba iyigize nuko ikoreshwa.

Reka duhere ku binini bifite imisemburo 2: Ibi binini BIFITE IMISEMBURO IBIRI, bizwi nka Microgynon.

Ubusanzwe bikoresha unywa ikinini kimwe buri munsi ku isaha idahinduka.Umuntu ukoresha iyi miti, imurinda gusama ndetse ikanatuma agira ukwezi kudahindagurika. Ikindi nuko ituma atava cyane ari mu mihango ndetse ntinamurye.

Gusa ku mukobwa uri munsi y’imyaka 18, iyo yibagiwe kukinywa hagashira byibuze amasaha 3 urengeje ku gihe yari kukinyweramo, ashobora gusama aramutse akoze imibonano idakingiye. Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kuri aba bakobwa ibi binini bishobora kubatera kurwara indwara yokuzana ibiheri byo mu maso bidakira.

Ibinini birimo umusemburo w’ubwoko bumwe: Ibi binini BIGIZWE N’UMUSEMBURO W’UBWOKO BUMWE bizwi nka Microlut.

Akenshi ibi binini bihabwa abagore bonsa kuko umusemburo ubigize ari mucyeya ugafatanya nokuba umugore  yonsa,bikamurinda gusama. Rero iyo umukobwa abikoresha nta cyizere cyo kudasama yaba afite. Gusa byo niyo wibagiwe kukinywa hagashira amasaha 12, umusemburo uba ukimurimo,kuburyo ntangaruka byaguteza. Nabyo binyobwa kimwe ku munsi, kandi ukagirwa inama yo kugifata ku isaha idahinduka.

B.Reka noneho tuvuge kuburyo bwo kuboneza urubyaro ukoresheje        Inshinge.

Izi nshinge zikoreshwa mukuboneza urubyaro zigizwe n’urushinge umuntu  yiteza buri mezi 3 (uretse ko n’urw’amezi 2 rubaho).

Izi nshinge  zizwi nka kwizina rya DepoProvera.

Ku mukobwa ukiri muto mu myaka ku buryo bw’umwihariko,kwiteza izi nshinge bishobora kumutera kuzabura urubyaro burundu.

Ibi biterwa nuko igihe umukobwa ukiri muto akunda gukoresha ubu buryo hari igihe umubiri uhita ubimenyera, nuko akajya mu cyo bita anovulation stage.

Iki ni igihe kimeze nko gucura.Ikigihe umubiri utuma hatongera kubaho intanga ikura.

Ikindi kibi n’uko ku mukobwa ukiri muto bishobora kugabanya ubwinshi bw’imyunyungugu iba mu magufa izwi nka(bone mineral density). Iyo myunyu irimo calcium ariyo iza kw’isonga mugutuma  tugira amagufa akomeye, ndetse inatuma ikorwa ry’insoro zitukura (globules rouges/Red Blood Cells) rigenda neza kuko zikorerwa mu musokoro.

Iyo rero umukobwa yiteza izi nshinge aba afite ibyago byinshi byo kubura iyi myunyu bityo akaba yagira amagufa adakomeye, kurwara rubagimpande akiri muto, no kugabanuka kw’amaraso.

C. Kuboneza urubyaro bukoresha Agapira ko mu kuboko.

Aka gapira ko kuboneza urubyaro gashyirwa mu kaboko,kazwi nka Jadelle cyangwa Norplant.

Nta ngaruka zihariye ku mukobwa gateza. Urebye Nibwo buryo umukobwa utarabyara, akaba arengeje imyaka 12 y’ubukure ashobora gukoresha. Ingaruka zamubaho ni zimwe n’izishobora kuba ku bandi bagore nko kurwara umugongo, kubyibuha, umutwe, kubabara amabere, n’imihango itinda gukama. Cg ntihagire nimwe muri izi ngaruka ugira bitewe n’imikorere y’umubiri wawe iba itandukanye n’iyindi muntu.

Gusa bibujijwe kuba wagakoresha mu gihe urwaye kanseri y’amabere.

D.Tugana kumusozo reka tuvuge kuburyo bwo kuboneza urubyaro bukoresha agapira ko mu gitsina (IUD). 

Umukobwa utarageza imyaka 18 aba afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri yo mu gitsina, no kurwara indwara ziterwa na mikorobe zifata mu gitsina (pelvic cancer and pelvic infection) mugihe yaba akoresheje ubu buryo.

 

Ibi nibigaragaza ko kuboneza urubyaro ukiri umukobwa, by’umwihariko uri mu myaka yo hasi, bigomba gukorwa byitondewe cyane.
Ikindi nuko umukobwa ukoresha ubu buryo aba afite ibyago byo kurwara kanseri y’ibere byibuze inshuro 6 kurenza utabukoresha. Ikindi nuko ubu buryo iyo bukoreshejwe amabere akiri gukura bigira ingaruka ku mikurire yayo kuko bihagarika DNA zo gukura kwayo bityo bigatuma amabere y’umukobwa adakura nkuko bikwiye.

Iyi ni Ingando online warukurikiye.

Muburyo bw’incamake nuko Atari byiza gukoresha uburyo bwokuboneza urubyaro bukoresha imisemburo k’umwana w’umukobwa ukiri muto.

Mugihe bibaye ngombwa ko ukenera guhitamo uburyo wakoresha bwo kuboneza urubyaro ukiri muto wahitamo uburyo butandukanye buhari,bukoreshwa mukuboneza urubyaro ariko budakoresha imisemburo.

Kubisobanuro birambuye twakugira inama yo kugana kwa muganga ukagisha inama ababishinzwe mbere y’uko utangira gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro udafitiye amakuru ahagije.

Uramutse ufite ikibazo,inyunganizi cg igitekerezo,watwandikira unyuze mu mwanya wagenewe comment,cg ukabinyuza kuri page yacu ya facebook yitwa Ingando online.

Ibitekerezo byanyu tuzabisoma kandi tubasubize.

Mwakoze tudukurikira ni ahabutaha.


Ibindi biganiro mwakurikira m'uburyo bw'amashusho

1.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?

2.NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo

3.Niki,ibara ry'inkari wihagarika riba rivuze k'ubuzima bwawe ?

4.Indege yari yarazimiye imyaka 37 ishize, abari bayirimo bagarutse ari bazima!




 

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye