Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye

Umugore bivugwa ko ari nyina wa nyakwigendera yagaragaye akubita ukekwaho icyaha cyo kumwicira umukobwa we.

Ibi byabaye Ku wa gatanu, tariki ya 29 Nyakanga ubwo umurambo w’umukobwa ukiri muto uzwi nka Kate wabonetse ushyinguwe mu cyumba cy’umukunzi we mu gace ka Okaka muri Yenagoa, muri Leta ya Bayelsa ho mugihugu cya Nijeriya.

Hari hashize iminsi nyakwigendera aburiwe irengero,umukunzi we witwa Yozefu agahakana ko atazi aho ari ndetse ko batanaherukana.

Nk’uko amakuru abitangaza, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, umuryango w’uyu nyakwigedera was abye JOSEPH ko yabaha umukobwa wabo ari muzima cg yapfuye kuko byavugwaga ko ariwe muntu wanyuma babonanye mbere y’uko aburirwa irengero.

Nyuma y’igitutu kinshi,uyu musore yemeye ko yishe umukunzi we maze ashyingura umurambo we mu mva  yacukuye mu cyumba cye.

Ukekwaho icyaha yakubiswe izakabwana n’abaturage nyuma yokwemera icyaha hayuma ashyikirizwa abapolisi ba sitasiyo ya polisi ya Ekeki ari intere.

Iperereza ryahise ritagira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru yatumye uyu musore yica umukunzi.



























Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro