Ubusobanuro bw'inzozi:Kurota Imodoka(Ubusobanuro burambuye)
Mukiganiro cy’uyu munsi tugiye kurebera
hamwe ubusobanuro bw’inzozi zifitanye isano no kurota imodoka m’uburyo
butandukanye.
Kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho
Gusa izi nzozi zigira ubusobanuro
butandukanye bitewe nuko wazirose.Izi nzozi zishobora kuba ikimenyetso cyo
kubura kwigenzura m’ubuzima nokugira umutima uhangayitse.Iyo urose ubona
imodoka nyinshi cyane ziparitse ahantu hamwe byo biba bifitanye isano n’umunaniro
umaranye iminsi kubera akazi kenshi wirirwamo cg kubera ibitekerezo byinshi.
Mumagambo
make
·
Gutwara imodoka munzozi, bivuze kubura ukwigenzura mukintu
runaka.
·
Kurota ubona imodoka byo bivuze kuba ufite intego y’ikintu
utumbereye uba ushaka kuzageraho.
·
Kurota ubona uri umugenzi mu modoka byo bivuze ko haba
hari ikintu cg umuntu ufite uruhare rukomeye mubuzima bwawe kuburyo uba
umwumvira cyane cg icyo kintu kikaba kikugenzura.
·
Kurota imodoka ikugonga byo n’ikimenyetso kiburira, mugihe
iyo urose uri mumodoka ariko itari kugenda biba bivuze ko uri wamuntu ngishwa
nama mubintu by’ingenzi.
·
Iyo urose ubona uri mumodoka yacitse feri ukaba wabuze uko
uyigenzura,byo biba bisobanura ko hari ibintu bitarimo kugenda neza mubuzima
bwawe.Ushobora kuba ugiye kurwara,ushobora kuba ufite ubwoba bw’ibizakuba ho
ejo cg ejo bundi n’ibindi bintu bituma umutima udatuza ngo ube hamwe.
Uretse
ibi,ushobora no kurota ubona ugiye gusura umuntu uri mu modoka.Ibi byo biba ari
ikimenyetso kikubwira ko ugomba kwishakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo
ufite udategereje ubundi bufasha.Uba ugomba kwishakira ibisubizo by’ibibazo
ufite.
Reka dukomereze k’ubusobanuro bwo kurota ubona ufite imodoka yawe kugiti cyawe ntawayigutije.
Kurota ufite imodoka yawe kugiti cyawe aba ari ikimenyetso kigaragaza amarangamutima n’ibyiyumviro ufite.Hari igihe umuntu aba abayeho ubuzima we ubwe adashaka ahubwo akabubamo bitewe n’undi muntu runaka.
Dufashe
nk’urugero hari igihe ababyeyi bawe cg undi muntu ugufiteho ububasha ashobora
kukubuza kwambara imyenda runaka bitewe nuko we ubwe atayikunda cg bitewe n’izindi
mpamvu ze,maze akakugenera iyo ashaka ngo abe ariyo ujya wambara kandi wowe
utayishaka, ariko kubera ntakundi wabigenza ugahitamo kuyambara.
Iyo
ubayeho muri ububuzima cg hari ikindi kintu uhatirwa gukora udashaka rimwe
narimwe uzajya ukunda kurota ubona ufite imodoka yawe kugiti cyawe nk’ikimenyetso
kigaragaza ko ubayeho ubuzima utifuza ukaba ukeneye kwibohora cg icyo umuntu
yakwita ubwisanzure.
Reka dukomereze k’ubusobanuro bwo kurota
ubona utwaye imodoka.
Muri
make,inzozi nkizi zo kwisanga ubona utwaye imodoka munzozi, ziba akenshi ari
ikimenyetso cy’ikerekezo n’intumbero zaho ushaka kujya cg kugera.
Akenshi
iyo urose utwaye imodoka ubwenge bwawe buba bukwibutsa yuko hari icyerekezo
wakabaye ushiraho kizagufasha kugera ku intego zawe.Twese tuba dufite ibintu
twifuza kugeraho,ariko bake muri twe nibo bashobora gufata icyemezo
nogushyiraho ingamba zizatuma bagera kubyo biyemeje.
Nkurugero,nta
muntu n’umwe wumva wifuza kuba yatsindwa mw’ishuri,kandi turabizi ko kugirango
ushobore gutsinda neza ariko uba wafashe akanya ko kwiga no gusubiramo amasomo.
Ariko
bitewe nuko ufata cg nuko wibuka ushobora gusanga igihe cyo kwiga wowe uba urimo
kuganira inkuru z’umupira cg ibindi biganiro.
Igihe
cyo kubyuka ukaba wiryamiye hanyuma mugihe cyo kuryama ukaba ushaka kuganira n’abandi.Iyo
rero bimeze bitya ukaba hari icyo wifuza kugeraho ntushyireho ingamba kandi ngo
uzikurikize,akenshi ushobora kurota ubona utwaye imodoka nk’ikimenyetso kiba
kikubwira ko hari ibintu ukeneye gushyira ku murongo m’ubuzima bwawe ukabiha
icyerekezo.
Uretse kurota ubona utwaye imodoka,hari n’igihe
urota atari wowe utwaye ahubwo ukabona bagutwaye,wicaye mumyanya y’abagenzi.
Iyo ubonye uri mumodoka
irikugenda ariko wowe ukabona wicaye mu mwanya wagenewe abagenzi,aba ari
ikimenyetso kigaragaza ko hari ikintu kirimo kugenzura ubuzima bwawe
kibwerekeza mukerekezo udashaka cg ushaka ariko utazi uko bizakugendekera
hanyuma muri iyo nzira uba urimo.
Dufashe nk’urugero hari
igihe incuti ubana nazo cg ugendana nazo zishobora ku kuyobora mubikorwa n’ingeso
utigeze utekereza ko uzagenderamo ukazisanga kugaruka k’umurongo byaranze cg
kwikura muri ibyo bintu bigoranye cyane k’uburyo bitakorohera kubireka.
Aha twavuga nko kuba nta muntu
uvuka azi kunywa itabi. Ariko bitewe n’imiterere y’akazi ukora ,abo ubana
nabo,cg incuti zawe bashobora kukubwira cg kuguhatira kurinywa bakakubwira ko ntacyo bitwaye,maze ugasanga
uwo muntu atangiriye kw’itabi akazisanga ari kunywa urumogi cg afata n’ibindi
biyobyabwenge!
Iyo rero hari ikintu kirimo
kikuganisha ahandi hantu cg cyenda kuzagenzura ubuzima bwawe ushobora kurota
mbere yabyo cg muri icyo gihe ubona uri mumodoka irimo kugenda ariko ukabona
wicaye mu myanya y’abagenzi.
Reka dukomereze ubu busobanuro kunzozi zo kurota ubona amasiganywa
y’imodoka.
Mugihe
urose ubona amasiganywa y’imodoka yaba waruyarimo cg wabonaga abandi aribo
bayarimo,inzozi nkizi aba ari ikimenyetso kigaragaza amarangamutima yo kugira
ubwoba ariko ubwoba buvanze n’ikizere.
Gusa
inzozi nkizi zishobora no kugendana n’amarangamutima yo kuba ufite uwo ukunda
ariko ukaba wiyumvamo ko Atari wowe akunda maze kubwizo mpamvu ukaba urimo
ushaka icyo wakora kugirango agukunde wenyine.
Reka dusoreze ku kurota ubona impanuka y’imodoka
Abantu benshi bakunda kurota babona impanuka y’imodoka.
Gusa akenshi inzozi
nkizi zikunda guturuka ku makuru y’impanuka twarokotse,amakuru y’impanuka
twabonye cg twumvise. Ubwonko bwacu buba bwarabitse ayo makuru ababaje,bikaba
byatuma rimwe narimwe igihe umuntu aryamye arota abona impanuka y’imodoka.
Ibi akenshi bikunda
kuba kubantu bafite ababo bazize impanuka z’ibinyabiziga cg bagatakaza incuti
zabo zahafi kubera impanuka z’ibinyabiziga.
Ariko iyo bitameze
gutya ukarota ubona impanuka y’imodoka aba ari ikimenyetso kigaragaza agahinda
gakabije n’ihungabana.
Ubu busobanuo
mwabuteguriwe kandi mubugezwaho na Youtube Channel yitwa Ingando online,ibagezaho
ibiganiro muburyo bw’amashusho ariko tubisabwe nabakunzi bacu tunashyiraho ubu
buryo bwogukurikira ibiganiro tuba twateguye m’uburyo bwanditse.
Niba hari inzozi
zindi utumvise muri izi tumaze gusobanura cg ukaba hari inyunganizi cg ikibazo
ushaka kutugezaho,wabitwandikira ubinyujije m’umwanya wagenewe comment,cg
ubinyuze kuri page yacu ya facebook yitwa ingando online.
Ibyo mutwandikiye
turabisoma kandi tugahita tubasubiza.
Niba wakunze iki
kiganiro ntuze kugenda udakoze subscribe kuri channel ya Ingando online
kugirango mujye mubona ibindi biganiro tuba twabateguriye muburyo bwa videwo.
Ibindi biganiro wakurikira muburyo bw'amashusho
2.Ubusobanuro bwo kurota inzoka
Comments
Post a Comment