DORE IBISABWA:Kongeresha izina kundangamuntu n'ibindi bibazo byose bijyanye no gukosoza amazina



 Nyuma yuko dusohoye video igaragaza ukuntu umunyarwanda ashobora gusaba serivise yo guhinduza ifoto iri kundangamuntu mugihe itameze neza cg atayishimiye,twakiye ubusabe bw’abantu benshi badusaba kubagezaho ubundi buryo n’inzira wacamo kugirango ugire ibindi ukosoza kundangamuntu

 -Aha twavuga nko kuba ufite izina rimwe ryanditse kundangamuntu kandi usanzwe ufite amazina abiri ukaba wifuza ko irindi zina ryawe ryandikwa kundangamuntu yawe.

 -Kuba ufite irangamuntu igaragaraho ifoto yawe ariko amazina ariho atari ayawe. -Kuba ufite izina ryanditse nabi kundangamuntu ndetse n’amatariki y’amavuko ariho atari yo matariki y’amavuko yawe nyakuri.

 -Ikindi nuko ushobora kuba ufite indangamuntu iriho amazina adahura n’ibyangombwa byawe bindi cyane cyane nko kuri diplome y’amashuri yisumbuye cg kuri diplome ya kaminuza. 

 Bimwe muri ibi bibazo nibyo tugiye kugarukaho. 

Kurikira iki kiganiro m’uburyo bw’amashusho


Ndakwibutsa ko iki kiganiro ari ikiganiro cy’uruhererekane.Ibyo utari buze kubona muri iki kiganiro uzabibona mubiganiro byacu bitaha. Niyo mpamvu nagusabaga ko niba wari udukurikiye utarakora subscribe kuri channel yacu, ko waza kuyikora ukanemeza kunzogera kugirango uzabashe kubona ubutumwa bugufi bukumenyesha ko hari ikindi kiganiro gishya kuri iyi ngingo turangije kubategurira.  

Ubusanzwe buri munyarwanda wese wujuje imyaka 16,yaba aba mu gihugu cyangwa hanze yacyo ,afite uburenganzira bwo gutunga no kugendana indangamuntu.

Iki gihe biba bisaba kwibaruza k’umurenge utuyemo mugihe utigeze wandikishwa mubitabo by’irangamimerere ukivuka. Ibintu byose birebana n’indangamuntu bitangirana nokumenya ko wandikishijwe mubitabo by’irangamimerere ukivuka cg mu minsi iteganywa n’itegeko kandi uwakwandikishije akaba yarandikishije amazina yawe yose neza mu bitabo by’irangamimerere. 

Buri mwaka ikigo k’igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA giteganya igikorwa cyo gufotora abantu bose bagejeje ku myaka 16 y’ubukure kugirango bahabwe indangamuntu kuko ari uburenganzira bwabo gutunga no kugendana indangamuntu. 
Iki gikorwa kibera kubiro by’umurenge cg ahandi hatangajwe n’inzego zibifitiye ububasha.Muri iki gikorwa cyo gufotora abantu bagejeje ku myaka16,amakuru aba akenewe ni ugufata ifoto izajya kundangamuntu gusa kuko andi makuru ajyanye n’umuturage ushaka indangamuntu ,tuvuge amazina ye, amazina y’ababyeyi,aho wavukiye nandi makuru ajyanye n’umwirondoro wawe aba ari mububiko bw’ikoranabuhanga mukigo k’igihugu gishinzwe indangamuntu. 

Niyo mpamvu iyo utigeze ubaruzwa cg ngo wandikishwe mubitabo by’irangamimerere ukivuka cg mubindi bihe bitegetswe hari igihe ujya kwifotoza bakakubura muri bwabubiko bw’ikoranabuhanga bw’ikigo k’igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA cyangwa amakuruyawe akaba yaratanzwe nabi cg atuzuye. 

Reka tuvuge ku kibazo cy’abantu byakunze bagafotorwa ,ariko bagahura n’ikibazo cy’uko kundangamuntu yabo hasohotse ho izina rimwe.

 Ibintu bijyanye no gukosoza amakosa ari kundangamuntu,biri mubyiciro bigera kuri bine.

1.Ikiciro cyambere, gikubiyemo amakosa akosorwa bisabwe n’ubifitemo inyungu cg nyirubwite bigakosorerwa kubiro by’umurenge ntahandi agiye. 

2.Ikiciro cya kabiri, gikubiyemo amakosa akosorwa bisabwe n’ubifitemo inyungu cg nyirubwite bigakosorerwa nikigo kigihugu gishinzwe indangamuntu.

3.Ikiciro cya gatatu, gikubiyemo amakosa akosorwa bisabwe n’ubifitemo inyungu cg nyirubwite bigakosorerwa na minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

4.Ikiciro cya kane, gikubiyemo amakosa akosorwa bisabwe n’ubifitemo inyungu cg nyirubwite aruko bimusabye kwiyambaza urukiko kugirango indangamuntu ye ikosorwe. 

Mukiganiro cy’uyu munsi turi bwibande kumakosa akosorwa bisabwe n’ubifitemo inyungu cg nyirubwite agakosorwa n’ikigo kigihugu gishinzwe indangamuntu NIDA.

Uburyo bwo Kongera cg gukura izina bwite ku mazina yari asanzwe yanditse kundangamuntu.

Iyo izina bwite ryavanywe cg rikongerwa kundangamuntu y’umuntu m’uburyo butaribwo,rishobora kongerwa cg rigakurwa kundangamuntu ye. Icyo gihe usaba iyi serivise ayisaba ikigo k’igihugu gishinzwe indangamuntu. 

Ibi bikorwa hashingiwe ku Itegeko Nº32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango (Official Gazette nº37 of 12/09/2016), cyane cyane mu ngingo yaryo ya 37 iteganya ko:“Izina ry’umuntu ni iryanditse mu nyandiko ye y’ivuka.”ACTE DE NESSANCE.

Itegeko N° 001/2020 ryo kuwa 02/02/2020 rihindura Itegeko N° 32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango (Official Gazette n° 06 of 17/02/2020), cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9 iteganya ko: Umwana yandikishwa akivuka mu kigo cy’ubuzima yavukiyemo herekanywe icyemezo cya muganga w’ikigo cy’ubuzima umwana yavukiyemo.
Iyo umwana atavukiye mu kigo cy’ubuzima, umwandikisha abikora mu minsi mirongo itatu (30) ikurikira itariki umwana yavukiyeho, yitwaje icyemezo cy’ubuyobozi bubifitiye ububasha bw’aho umwana yavukiye kigaragaza amazina y’ababyeyi n’itariki umwana yavukiyeho kandi akitwaza abatangabuhamya babiri (2) bafite nibura imyaka cumi n’umunani. 

Nukuvuga rero ko iyo kundangamuntu yawe hasohotse ho izina rimwe, aba ariryo riba riri kunyandiko yawe yivuka.

Kugirango rero hongerwe ho iryo zina ryawe ritari ho,hari ibyangombwa by’ibanze ugomba kuba ufite.Icya mbere nuko ugomba kuba uzineza ko iryo zina ushaka kongeresha kundangamuntu ari iryawe ko. 
Bimwe mubyangombwa bikenerwa kugirango ukosorwe izina.

1.Photokopi y’inyandiko y’ivuka acte de nessance iriho umukono wa noteri. 

2.Photokopi y’indangamuntu ya kera y’usaba serivisi.Mugihe ari umwana usaba gukosorerwa indangamuntu iyo ndangamuntu yakera igomba kuba igaragaro amazina yawe yose mu mwanya wandikwagamo abana umubyeyi yabyaye hanyuma ikaba iriho umukono wa noteri.

3. Photokopi y’urwandiko rw’abajya mu mahanga (passport cyangwa laissez-passer) rwatangiwe mu Rwanda mbere y’iyandikwa ry’abaturage ryabaye mu mwaka 2007 .

4. Photokopi y’igitabo cyandikwagamo abaturage cya mbere y’iyandikwa ry’abaturage rya 2007 iriho umukono wa noteri . 

5.Agatabo ka RAMA katanzwe mbere y’umwaka wa 2007 kanditsemo abana . 

6. Icyemezo cya muganga wemewe na leta cyatanzwe mbere y’umwaka wa 2007.Aha twavuga nko kuba ufite Ifishi y’amavuko yanditsweho amazina yawe yombi cg kiriya cyemezo cya dogiteri kigaragaza ko umuntu afite ubuzima buzira umuze cyatanzwe mbere ya 2007 

7.Ikindi ugomba kuba ufite ni Ikarita ndangamuntu nshya usaba serivisi yifuza ko ikosorwa,nu kuvuga yandangamuntu yawe iriho izina rimwe. 

Ibi ni bimwe mibimenyetso umuntu yavuga uramutse ushaka kongeresha izina rwawe bwite ritari kundangamuntu usabwa kuba wagaragaza,gusa hashobora kwiyongeraho n’ibindi byangombwa bigufasha gutanga ibimenyetso by’uko iryo zina ushaka kongereshaho ari iryawe koko.

Aha twavuga nk’inyandiko itangwa n’ikigo wizeho igaragaza amazina wakoreyeho ikizamini gisoza amashuri abanza,Ifishi y’umubatizo igaragaza amazina yawe yombi mugihe waba warabatijwe mbere 2007,itangwa na kiriziya cg urusengero wabatirijwemo[biba byiza iyo wabatijwe ukiri muto] n’ibindi bimenyetso byose bigaragaza ko izina ushaka kongeresha kundangamuntu ari iryawe koko. 

Iyo umaze kwegeranya ibi bimenyetso byose uba ugomba kubishyikiriza umwanditsi w’irangamimerere kumurenge utuyemo maze nawe akabishyikiriza ikigo k’igihugu gishinzwe indangamuntu.Iki gihe umwanditsi w’irangamimerere aguha igihe wazagarukira kureba indangamuntu yawe ikosowe.

Ndakwibutsa ko iyi ari Ingando online ukurikiye.
Mubiganiri byacu bitaha tuzagaruka kuzindi serivise zogusaba gukosorerwa indangamuntu zigusaba kwiyambaza minisitiri ufite irangamimerere munshingano ze cg bikagusaba kwiyambaza inkiko kugirango indangamuntu yawe ikosorwe.

Niyo mpamvu nagusabaga ko niba wari udukurikiye utarakora subscribe kuri channel yacu wayikora hanyuma ukanemeza kunzogera,kugirango ujye ukurikira ibindi biganiro tuba twaguteguriye muburyo bw’amashusho kandi ujye ubona ubutumwa bugufi bukumenyesha ko hari ikiganiro gishya turangije kubategurira.kanda hano ukore subscrice

Uramutse ufite ikibazo,igitekerezo,inyunganizi cg icyo ushima wabigaragaza unyuze mu mwanya wagenewe comment cg ukabinyuza kuri page yacu ya facebook yitwa Ingando online. Ibitekerezo byanyu tuzabisoma kandi tubasubize.

NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo.





IBINDI BIGANIRO WAKURIKIRA MUBURYO BWAMASHUSHO









Comments

  1. Nonese ibi numuntu ushaka gukosoza izina nibyo Akira

    Natanze urugero: witwa Jean LUC ku ndangamuntu banditseho LUC gusa.


    Kdi ufite diplome zanditseho Jean Luc kdi indangamuntu za kera ntizikibaho

    ReplyDelete
    Replies
    1. Icyo gihe ugana ibiro by'umwanditsi w'irangamimerere kumurenge utuyemo.Usaba gukosorerwa izina,kuko kundangamuntu yawe banditseho amazina make.Ariko birasaba ibimenyetso bigaragaza koko ko iryo zina ari iryawe koko.Ntago rero ari ikimenyetso kimwe gusa ugomba kuba ufite.Gusa hari naho bishobora kugusaba kugana urukiko kugirango diplome yawe ikosorwe ihuzwe nindangamuntu.

      Ibyo tuzabigarukaho mubiganiro byacu bitaha.
      ugire umunsi mwiza.

      Delete

Post a Comment

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye