Ubusobanuro bwo Kurota ukora Imibonano mpuza bitsina

 

Kimwe n’izindi nzozi zose umuntu ashobora kurota ,harigihe ushobora kurota urimo gukora imibonano mpuza bitsina n'undi muntu.

Uwo muntu ushobora kuba umuzi mugace k’iwanyu, musanzwe muvugana cyane,muvugana bisanzwe cg akaba umuntu utazi utanigeze ubona ho narimwe.

 

Kuba twese tuziko hari imyizerere ya Gikristo nandi madini abuza imibonano mpuza bitsina hagati yabatarashakanye,kuko ari icyaha,benshi muritwe  tuziko kuba warota ukora imibonano mpuza bitsina ari ikimenyetso cyo gusurwa na b'adayimoni ndetse ko iyo urose izo nzozi uba ukoze icyaha. Abantu bavuga ko umuntu yatewe n'umwuka w'ubusambanyi.

Ibi  nawe  birashoboka ko waba warigeze kubyumvaho.

 

Mukiganiro cyacu cy'uyu munsi tugiye gukomeza ubusobanuro bw’inzozi, tugaruka ku nzozi zokurota usambana cg kurota ukora imibonano mpuza bitsina n'undi muntu ibizwi nko gukora sex mu nzozi.

 

Iyi n'Ingando online mukurikiye.Nyuma yuko tubagezaho ibiganiro muburyo bw'amashusho kuri youtube ,abakunzi bacu badusabye ko twabashyiriraho ubu buryo bwo kubona ibiganiro byacu muburyo bwanditse.Ushobora gukora subscribe kuri channel yacu ya youtube unyuze hano kugirango uzajye ubona ibiganiro byacu muburyo bw'amashusho.Kanda hano ukore subscribe

Mbahaye ikaze mwebwe mudukurikiye aribwo bwa mbere namwe musanzwe mudukurikira muri hirya no hino ku isi. Ushobora no kugira uruharwe muri iki kiganiro utanga ibitekerezo ubinyujije kuri kage yacu ya facebook yitwa ingando online cg ukabinyuza mumwanya wagenewe comment.

Ikaze mukiganiro


Kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho.


Ku bahungu cg ku gitsina gabo muri rusange, kurota ukora imibonano mpuza bitsina n’ibintu bisanzwe. Ibi bishobora guturuka kugikorwa karemano umubiri w’igitsina gabo ugira kitwa kwiroteraho.


Kwiroteraho ntago ari ubwa mbere ubyumvise,ariko niba aribwo bwa mbere ni igihe umuhungu ugeze mugihe cy’ubugimbi gusubiza hejuru aryama hanyuma yamara gusinzira akarota ari gukora imibonano mpuza bitsina hanyuma muri izo nzozozi bikarangira yisohoreyeho nk'umuntu waruri gukora sex akarangiza.


Nubwo umuntu aba asinziye ariko ntago umubiri urekeraho gukora.


Munzozi ushobora kurota ubabaye nubwo uba usinziriye ukumva urababaye cg warota ibintu bishimishije ukumva urishimye kandi usinziriye.

Nicyo kimwe umuhungu ashobora kuba aryamye akarota arimo gukora imibonano,cg umukobwa runaka arimo kumukora kumyanya ndanga gitsina cg ahandi bizwi kwizina rya karese, akumva arishimye kuburyo bituma umubiri we urekura amasohoro nk’umuntu urangije igikorwa cy’imibonano nyirizina.


Kwiroteraho biterwa nuko iyo umuhungu amaze gusoreka udusabo tw’intanga dutangira gukora intanga kandi hakaboho n’ikindi gice gikora andi matembabuzi yagenewe kujya agendwamo n’intanga ngabo zisohoka hanze y’umubiri,ariyo masohoro.

Mumagambo make amasohoro ni nkimodoka itwara intanga ngabo.


Intanga ngabo ndetse n'amasohoro iyo bikorwa bigira naho bigomba kubikwa.


Mugihe rero ubwo bubiko bw’amasohoro bumaze kuzura haba hakenewe ko buvidurwa bugasigaramo ubusa kugirango amasohoro mashya umubiri ukora buri munsi, abone aho ajya. Bisa naho iki kikorwa gihora kiba umuntu yakigereranya n'ibizwi ku izina rya  FIFO (First In First Out) umuntu agenekereje mu kinyarwanda bivuze ko Ibyinjiye mbere ari nabyo bisohoka mbere.

Abize icungamutungo murabizi.

 

Ninayo mpamvu haba ho igikorwa karemano cy’umubiri wikorera ubwawo, ukavomera y’amasohoro yakozwe mbere(amasohoro ashaje) hanze kugirango amashya abone aho ajya, kuko ikorwa rya masohoro aba ari igikorwa gitangirana n’igihe cy’ubugimbi,kikagumaho kugeza umuntu abaye umugabo agasaza akageza no kurupfu.


Ninayo mpamvu akenshi abagabo bafite abagore cg abosore bakora sex inshuro nyinshi batajya biroteraho! Nuko n'ubundi ibigomba gusohoka biba byasohotse mugikorwa k’imibonano baba bakoze.

                                                                                   

Kwiroteraho ntibigira igihe bizira kuburyo wavuga  ngo ni buri kwezi cg ni nyuma y'iminsi 15 cg indi minsi runaka nkuko abakobwa bageze mugihe cy’ubwangavu bajya mu mihango mu minsi izwi yaburi kwezi.


Kwiroteraho ntago ari icyaha ntanubwo ari uguterwa n'abadayimoni b'umwuka w'ubusambanyi.


Kwiroteraho ntibiterwa na satani kandi nta n’icyaha kirimo kuko icyaha n’ikintu cyose umuntu akora abizi neza abigambiriye cg atabigambiriye ariko kikaba kinyuranije n’amategeko n’ubushake bw’Imana. 

Reka noneho turebere hamwe ubundi busobanuro  bunyuranye bufitanye isano no kurota inzozi zirimo gukora imibonano  usinziriye ariko zidaterwa nizi mpamvu tumaze kuvuga haruguru.

Kanda hano ukurikire iki kiganiro muburyo bw'amashusho


 

1.KUROTA UCA INYUMA UWO MUSANZWE MUKUNDANA

 

Igihe urose uca inyuma uwo mukundana biba bisobanura ko nta cyizere wifitiye,ariko ntibivuze ko uba wiburiye icyizere mu rukundo rwawe.

Kurota izi nzozi, bisobanura ko ufite ikibazo kikugoye kuburyo ntakizere uba wifitiye ko washobora kugikemura wowe ubwawe.Usanga hari umuntu iminsi yose wumva ko ntacyo ashoboye ntanicyo yakwigezaho ahubwo agahora yumva ko burikintu cyose ashaka gukora akeneye umuntu wo kukimufashamo.

Umuntu nkuyu akenshi akunda kurota aca inyuma uwo bakundana.Niba rero ukunda kubirota uba ugomba kwigirira ikizere ukumva ko ushoboye ntuhore ushaka ubufasha burigihe no muri byabindi byoroheje wakikorera ubwawe.

Gusa kurundi ruhande ,Kurota waciye inyuma uwo usanzwe ukunda, bishobora kuba  ikimenyetso cy’uko ushaka ko abagukikije babona ko  ushoboye.

2 Kurota ukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu utabashije kumenya uwariwe.

 

Abantu batari bake bakunda kurota izi nzozi bakarota bakora imibonano  n’umuntu ariko ntibabashe kumenya isura ye cg wabona isura ye ukabona ni isura yumukobwa cg umusore utazi utigeze unabona.


Mugihe urose inzozi nkizi aba ari ikimenyetso kikwereka ko hari ikintu kikubangamiye mubuzima bwawe ariko ukaba utari kumenya icyaricyo.Bishobora nkoguturuka kuri stress zakazi wiriwemo ukumva unaniwe kandi utameze neza kandi ukaba ntandwara wumva ufite.

Iyo bimeze bitya uba ugomba guha umubiri wawe akanya gahagije ko kuruhuka no kwitekerezaho.

 

3.Kurota ukora imibonano mpuzabitsina n’inshuti yawe isanzwe

 

Ibi nabyo  biba kuri benshi muritwe.

Rimwe narimwe hari inzozi umuntu ashobora kurota bitewe nibyo yanyuzemo cg yiriwemo.

 Akenshi kuba worota ukorana imobonano mpuza bitsina n’umuntu wincuti yawe bishobora guturuka mubiganiro muba mugirana yaba muri message zo kumbuga nkoranyambaga cg mubiganiro mugirana kuri telephone.

Uba usanzwe ufite ibitekerezo biganisha kuri iyo ngingo kuri we cg k'uwundi muntu w'incuti ye.Hari n’igihe mushobora kuba mwarakundanyeho mbere ariko ubu mukaba mutagikundana,hanyuma waba usinziriye ubwonko bugasa naho bugarura ibyo mwanyuranagamo mu minsi yashize.

kurota usambana n'umuntu uzi na none bishobora kuba byanaturuka kubitekerezo ufite byo gukora sex,ariko ukaba utazi neza uko uzabigenza ngo uyikore.Aha ushobora kuba ubifitiye ubwoba cg usanzwe ubitekerezaho ariko ukaba udafite uwo mwakorana iyo mibonano,maze ugatekereza ko umuntu uzi w'incuti yawe musanzwe muganira umunsi umwe ko yazakwemerera mugakora sex. Iyo ufite ibi bitekerezo bishobora gutuma igihe kimwe cg incuro nyinshi uzajya uryama ukabona uri gukora imibonanompuza bitsina n'umukobwa cg umusore uzi.

Gusa biranashoboka ko ushobora kurota usambana n'umuntu uzi nzozi, ntabyiyumviro umufiteho. Ibi biba ari ikimenyetso kikubwirako ugomba kugenda gake no kwitonda mu bucuti ugirana nuwo muntu,kugirango mutagera kure ,kuko aba ashobora gutuma urukundo rw'uwo ukunda cg uwo mubana ruzamo agatotsi.

Ushobora nanone kurota ukora imibonano mpuzabitsina n’umwe mubantu uzi ariko usanzwe wanga. Ibi bisobanura ishyari ushobora kuba umufitiye kubera ibyo yamaze kugeraho.Akenshi uba umufitiye ishyari ry’uko ari gutsinda cyangwa se ari gutera imbere kukurusha,ukibaza uko abikora bikakubera amayobera.


4.Kurota usambana n’umukoresha wawe

 

Kurota usambana n’umukoresha wawe n’ikimenyetso cy’ubutware n’ubushobozi uba wifuza kugeraho.

Mugihe urose inzozi nkizi,Ukwiye kwisuzuma kuko inzozi nkizi ziba zisobanuye ko mu buzima bwawe hari ibintu bikeneye ko ubikoreshaho imbaraga n’igitsure nk’uko umukoresha abikoresha  ku bakozi be.

Umukoresha nanone aba ari umuntu w’umukire kuri wowe. Kuba warota usambana nawe bishobora nokuba ikimenyetso cyuko nawe ushaka kuba umukire ukikorera ukagira nawe abantu ukoresha.

Gusa izi nzozi zishobora noguturuka kubitekerezo ufite byo kuba wazamurwa muntera ukaba wumva ko muryamanye yakuzamura muntera cg bikaguha ubwishingizi bwuko atakwirukana kandi muryamana.

5.Kurota usambana n’icyamamare

Kurikira ibindi biganiro tubategurira muburyo bw'amashusho KANDA HANO UKURIKIRE VIDEO ZINDI TWABATEGURIYE

 

Kurota usambana n’umuntu w’icyamamare, bisobanurwa muburyo bumwe cg bubiri

Uburyo bwa 1. Bisobanuye ko ubona icyo cyamamare gikunzwe n’abenshi  ku buryo wumva kuryamana nacyo byaba ari ishema kuri wowe.

Uburyo bwa 2. Kurota usambana n’icyamamare bisobanura ko icyo cyamamare gifite indirimbo irimo ubutumwa bukugenewe muri iyo minsi. Ukwiye gushaka indirimbo ye ikunzwe cyane ukayumva, kuko ububiko bw’amakuru buri mu bwoko bwacu, bugira amayeri menshi yo kuguha ubutumwa.

6.Kurota usambana n’umunyapolitiki

 

Inzobere mu by’imitekerereze Loewenberg avuga ko kurota usambana n’umuntu w’icyamamare muri politiki Nk’umukuru w'igihugu,bisobanuye ko ukeneye kuyobora ubuzima bwawe n’ibikorwa byawe neza.Aha ashobora kuba ari ibikorwa byawe kugiti cyawe cg ibikorwa uhuriyeho n’abandi cg hari itsinda runaka watorewe kuyobora.

Gusa ushobora nokurota izi nzozi bitewe nuko icyo cyamamare muri poritike gihora gica mumaso no mumatwi yawe incuro nyinshi, binyuze ahantu batandukanye nko ku maradiyo cg amatereviziyo.

7.Kurota usambana n’umuntu wahoze ari umukunzi wawe

 

Nurota usambana n’umukunzi wawe ntuzagire ngo kuba ubirose n'ikimenyetso cy'uko akigukunda cg wowe ukimukunda.

Kurota usambana n’ uwahoze ari umukunzi wawe ni inzozi zikunze kubaho, kandi kuba umurota bisobanuye ko hashize iminsi utabona urukundo ruhamye, ko hashize iminsi utagaragarizwa amaranga mutima, ibambe, ndetse no kwifuzwa.

Mu by’ukuri ushobora kugira ngo kurota usambana n’umukunzi wawe mwatandukanye by’umwihariko umukunzi wawe wa mbere y’abandi, bisobanuye ko ukimukunda ariko sibyo.

Mu magambo make,bisobanuye ko ukumbuye kwitabwaho by’umwihariko no kugaragarizwa impuhwe.

8.Kurota usambana n’uwo muhuje igitsina

Izi nzozi zo kurota usambana nuwo muhuje igitsina ,akenshi zikunze kuba  ku bantu b’abatinganyi nk’uko bisobanurwa na Loewenberg.

 Avuga ko kurota usambana n’umugore nawe uri umugore, cyangwa umugabo nawe uri umugabo bidasobanuye ko ushaka gitingana nawe, ahubwo icyo urebaho ari imyitwarire y’uwo muntu. Akenshi biba bisobanuye ko wifuza amahirwe, cyangwa ubugwaneza uwo muntu afite udafite.

Ikindi nuko kurota izi nzozi bishobora no kuba ikimenyetso kiburira cy'uko hari ibintu bishaka kukwambura uburenganzira kubintu warusanzwe ufitiye uburenganzira cg ubushobozi.

9.Kurota musambana ;muri itsinda ry’abantu batandukanye

 

Kurota ukora imibonano mpuzabitsina ariko ukabona uri kuyikorana n'abandi bantu benshi n’ibintu bidakunze kubaho.

Iyo urose musambana muri itsinda ry’abantu ushobora kumva ari ibintu by’ubusazi cyangwa bishimishije ariko sicyo bivuga.

Bivuga ko mu buzima bwawe hari ibintu biri kukubera urujijo muri iyo minsi, cyangwa ko hari ibintu byinshi uri gukora ushaka kurangiriza rimwe.

10.Kurota usambanira mu ruhame

 

Nurota usambanira mu ruhame ntuzakuke umutima ngo ugiye kuzasambana ,abantu benshi babimenye uhinduke akabarore muri rubanda.

Ntago ariko bimeze. Uruhame munzozi bisobanura igice cy’ubuzima bwawe abantu benshi bazi. 

Iyo urose usambanira imbere y’abantu  bisobanuye ko ukunda kuganira n’abantu bakuzi, cg ukaba ukumbuye guhura n’abantu benshi  nko guhurira mubukwe cg ahandi hantu hahurira abantu benshi wigeze kujya nko kureba umukino muri stade,cg guhurira nabantu mubukwe.

Iyi ningando online mwari mukurikiye.

Mushobora no kudukurikira kuri page yacu ya facebook ariyo Ingando online,mukagira uruhare muri iki kiganiro mutwandikira ibibazo n’ibitekerezo byanyu mubinyujije mu mwanya wagenewe coment.Ibitekerezo byanyu tuzabisoma kandi tubasubize.

Mushobora no kudusanga kuri youtube muciye hano.Jya kuri youtube Ya Ingando online ukanze hano

Tuzabisoma kandi tubasubize.Mwakoze kudukurikira,Nahu butaha.

kurikira ibi biganiro muburyo bw'amashusho.

1.Ubusobanuro bw'inzozi: Kurota uri Ku ishuri

2.Ubusobanuro bwo kurota inka muburyo butandukanye

3.Ubusobanuro bwo Kurota urimo guhinga

4.Ubusobanuro bwo kurota utwaye imodoka

5.Uburyo bwo gupima ko utwite ukoresheje Isukari cg Korogati


  


Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye