Abagore 3 batawe muri yombi bazira gukoza isoni abashyitsi basuye Urwanda

Police y’u Rwanda kuwa gatatu w’iki cy’umweru tariki ya 17/11/2021 yerekanye abagore batatu bakekwaho icyaha cyo gukoza isoni undi muntu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera mukiganiro yagiranye n’itangazamakuru ,yavuze ko abashyitsi basuye Urwanda hanyuma bakajya muri rimwe mu iduka bagiye kugira ibyo bagura,abagore batatu bakabakorera ibikorwa bimwe nabimwe bigize icyaha cyo gukoza isoni undi cg abandi bantu.

CP Kabera abajijwe abo bashyitsi abo aribo n’igihugu bari baturutsemo yavuzeko ataringombwa gutangaza amazina yabo cg igihugu baturukamo.

Abanyamakuru bongeye kumubaza ibikorwa bigize icyaha aba bagore bakoze asubizako ubwo aba bashyitsi bari basuye u Rwanda bajyaga mu iduka kugura ibintu,aba bagore batangiye kubavuga barabaganira,barabaseka bituma bumva bakozwe n’isoni.Yongeyeho ko hari n’umwe muri aba bashinjwa wafashe mu misatsi y’uwo muntu wari wasuye Urwanda kandi atabimwemereye.

Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa byose bakoze bigize icyaha cyo gutuma umuntu akorwa n’isoni.Abajijwe niba wenda ikibazo cyahayeho atari ikibazo cy’uko batashoboye kumvikana m’ururimi,yasubije ko ataricyo kibazo,

Yagize ati kubona umuntu akubaza hanyuma mukamusekera icyarimwe,ntibisaba kuba uvuga ikinyarwanda cg urundi rurimi,kubona abantu baza ukabatunga intoki,ukabakora mu misatsi ntibisaba kuba uvuga ikinyarwanda cg urundi rurimi.

Kabera yibukije abantu ko Urwanda ari igihugu kigendwa n’abashyitsi bavuye mumpande zitandukanye bityo asaba abanyarwanda kwakira neza ababagana ndetse bakirinda gukora ikintu cyose cyatuma umushyitsi w’Urwanda cg undi muturage akorwa n’isoni.

Afande kabera yavuzeko  abanyarwanda benshi batazi ko gukora ikintu cyose cyatuma undi akorwa n’isoni ari icyaha gihanywa n’amategeko.Abanyamakuru bamubajije niba ibyo bisanzwe biri mu mategeko asubiza ko iryo tegeko risanzweho ariko ko hari abatarizi.

Abanyamakuru bongeye kumubaza niba Aba bashyitsi aribo bagiye kuri police kurega cg ari Police yabimenye mbere maze igafata aba bagore bakekwaho gukoza isoni abashyitsi,maze asubizako aribo bagiye kurega.Yagize ati hari abasobanukiwe amategeko kurusha abandi,Nibo batugannye.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yatangaje ko aribwo bwambere bahuye n’ikibazo nkiki,ariyo mpamvu babitangaje ngo bamenyeshe abanyarwanda ko gukora igikorwa cyo Gukoza isoni undi ari icyaha gihanwa n’amategeko,Bityo asaba abanyamakuru gufasha abantu kumenya amategeko ngo birinde kugwa mubyaha batari bazi.

Ingingo ya 135:Mugitabo cy’amategeko ahana ivuga k’Urukozasoni,aho igira iti:

Umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo aribwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Ibihano biteganyijwe mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo byikuba kabiri iyo uwakoze icyaha:

1º ari ukomoka cyangwa ukomokwaho n’umuntu wakorewe icyaha;

2º ari mu rwego rw’abamutegeka;

3º ari umwigisha;

4º ari umukozi wa Leta, uhagarariye ubutegetsi cyangwa uhagarariye idini yishingikirije iyo mirimo ye kugira ngo agikore cyangwa umuganga cyangwa umukozi wo kwa muganga, abigiriye ku muntu ashinzwe k’ubw’umwuga we;

5º yagifashijwemo n’umuntu umwe cyangwa benshi;

6º yakoresheje agahato cyangwa ibikangisho.

Urebye ibikubiye muri Iri tegeko urasanga igikorwa cyogukoza undi isoni atabishaka,ari icyaha gihanywa n’amategeko.Ngaho nguko.

IZINDI NKURU WASOMA

Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye

Dore uburyo Youtube ihembamo abayikoresha(Abafite Channel) 

Abasore 5 baryamanye n'umugore w'umupfumu nyuma bisanga ntabugabo bagifite

Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.

Ubwo yacaga inyuma uwo bashakanye,umunyarwandakazi yafatanye n'uwo bari bahuje urugwiro



  

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye