Dore uburyo Youtube ihembamo abayikoresha(Abafite Channel)
Uru rubuga rwa Youtube rwatangiye kumugaragaro
mukwezi kwa GASHYANTARE ,Umwaka wa 2005, rutangijwe n’abagabo batatu aribo
Steve Chen, Chad Hurley,na Jawed Karim.
Uru rubuga ni urwa kompanyi ya Google.
Youtube ni iya kabiri mumbuga nkoranyambaga
zisurwa cyane kurusha izindi aho isurwa n’abantu barenga biriyoni imwe buri
kwezi.Aba bantu baba bamaze amasaha arenga biriyoni imwe buri munsi bari kureba
ibintu biba byashyizweho.
Kuva mu kwezi
kwa cyenda,umwaka wa 2006,Youtube ya guzwe na Google akayabo ka biriyoni 1.65
y’amadorari( $1.65 billion).Kuva
icyo gihe nibwo Youtube yahinduriwe imikorere yongerwamo ibindi bintu bishya,n’imikorere
mishya.
Kuva iki
gihe Youtube yahindutse urubuga umuntu ashobora gushyiraho videwo z’ibintu
bitandukanye,aribyo byitwa Content hanyuma Youtube ikishyura ababishyizeho.
Uburyo n’inzira Youtube yishyuramo abayikoresha.
Nkuko twari
tumaze kubivuga Youtube yishyura abantu batandukanye bashyiraho video z’ibintu
baba bakoze.Aha twavuga nka video z’indirimbo,Amakuru,firime zigihe gito,firime
ndende,ibyegeranyo,Iboneshagihe(Live)n’ibindi.
Gusa
kugirango umuntu ahembwe hari icyo asabwa kubanza gukora.
1.Gufunguza cg kuba usanzwe ufite E-mail yo mubwoko bwa
gmail.
2.Gufunguza umuyoboro k’urubuga Youtube (YoutubeChannel).
3.Gushyiraho ibintu byemewe ushaka gushyiraho.
4.Gutegereza ko wuzuza ibisabwa ngo utangire kwinjira
m’uburyo bwo gukorera amafaranga.
5.Kuba ufite cg ugafunguza uburyo bwo koherezanya
amafaranga bwa Adsense.
6.Kuba utuye ahantu hazwi kandi ukorana na Banki.
7.Gukomeza gukora
Muri make
izi nzira zigera kuri zirindwi,nizo nzira ushobora gucamo kugirango ubashashe
kubona amafaranga ya Youtube.
Kurikira iki kiganiro muburyo bwamashusho
Ubusobanuro kuri izi nzira zirindwi.
1.Gufunguza cg
kuba usanzwe ufite E-mail yo mubwoko bwa gmail.
Kugirango
ufunguze Youtube channel bisaba ko uba ufite Email yo mubwoko bwa g-mail,bivuzeko
ukoresha indi Email itari iya gmail bidakunda.Ugomba rero kuba ufite Email ya
Gmail.
2.Gufunguza
umuyoboro kurubuga Youtube (YoutubeChannel)
Iyo umaze
kuba ufite cg ugafunguza Email ya Gmail,ikiba gikurikiyeho n’ugufunguza
umuyoboro kuri youtube ariwo uzwi ku izina rya Youtube channel.Uyu muyoboro
umuntu yawugereranya no gufungura iduka ry’ubucuruzi bwamamaza(Aka kantu
ukazirikane)
3.Gushyiraho
ibintu byemewe ushaka gushyiraho
Nyuma yuko
urangije gufunguza Youtube channel ikiba gikurikiyeho ni ugushyira ibintu kuri
wa muyoboro wafunguye.
Bitewe
nicyo wahisemo gukoraho,ushyiraho videwo z’ibintu wiyemeje gukora.
Urugero:Komedi,gukina
firime mbarankuru,kuvuga amakuru,kwigisha ibintu bitandukanye nko
guteka,ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi,gukina za gemu,n’ibindi bintu
bitandukanye.Ibi bintu uba ushyiraho,bigomba kuba ari ibintu byemerewe kujya
kuri uru rubuga rwa youtube.Ni ukuvuga ibintu bihuje n’amategeko n’amabwiriza
ya youtube kubantu bashaka gukoreraho amafaranga,kuko abayikoresha bose siko baba
bashaka amafaranga.
Icyo
wazirikana hano,nuko byabintu washyizeho umuntu yabigereranya n’ibicuruzwa
bireshya abakiriya utandiye gushyira muri rya duka ryawe.
4.Gutegereza ko
wuzuza ibisabwa ngo Utangire kwinjira m’uburyo bwo gukorera amafaranga
Kugirango
ubashe kubona amafaranga ya Youtube ntago ari ibintu biba byoroshye.
Ntago
wavuga ngo maze gufungura channel no gushyiraho videwo,ndahita ntangira kubona
amafaranga.Oya!
Hari ibindi
uba usabwa.
ICYA MBERE:Kuba ufite abantu igihumbi(1000)gusubiza hejuru bakoze
iyandikisha(Subscribe)Kuri channel yawe.
Iyo niyo
mpamvu ujya wumva muri video nyinshi zica kuri youtube abantu bakora izo video
basaba abazireba gukora Subscribe.Ni ukugirango uwo ukora video abone abantu
bagera 1000 biyandikisha ko bakurikira channel ye,maze bimufungurire inzira
yambere y’ibisabwa ngo utangire gukoreraho amafaranga.
ICYA KABIRI:Kuba video washyize kuri channel yawe
zararebwe amasaha ibihumbi bine(4000Watch Hour)mugihe kitarenga umwaka umwe.
Aya masaha ahwanye
n’iminota ibihumbi Magana abiri na mirongo ine(240,000Min) mugihe kitarenga
umwaka umwe ubarwa uhereye ku itariki n’umunsi wafunguriyeho channel.
Ibi bivuze
ko iyo ibintu washyizeho uteranyije amasaha abantu babirebye ntagere ku bihumbi
bine mugihe kingana n’umwaka,Ayo masaha ahinduka impfabusa,agatangira kubarwa
muwundi mwaka!
Ushobora
kumva ibi bintu ukumva ko bikomeye.Nibyo koko birakomeye ariko kurundi ruhande
biroroshye bitewe n’impamvu zitandukanye.
Iyo ukora
ibintu bikunzwe bivuzeko ababireba baba benshi kandi bakabireba n’igihe kinini.Ibi
bituma ubona iyi minota mugihe gito.ariko iyo nta bareba ibintu ukora,biba
bikomeye ko wabona iyi minota mugihe cy’umwaka umwe.
5.Kuba ufite cg
ugafunguza uburyo bwo koherezanya amafaranga bwa Adsense
Iyo umaze
kuzuza ibi tumaze kuvuga haruguru,uba ugeze ahantu haryoshye,ariko itangiriro
rishya n’urugendo rushya biba bitangiye.Igihe cyokubona amafaranga kiba
gitangiye.
Videwo zose
ziba zarashyizwe kuri channel yawe nta mafaranga na make ziba zarinjije nkuko
abantu benshi bakunze kubyibeshayaho.
Iyo umaze
kubona abantu 1000 bakoze Subscribe kuri channel yawe kandi bakaba bararebye
ibyo washyizeho amasaha angana n’ibihumbi bine(4000)mugihe cy’umwaka,Youtube
igufunguriza uburyo bushya bwo gutangira gukorera amafaranga aribwo buzwi kw’izina
rwo kwinjira mubafatanyabikorwa ba youtube muby’ubucuruzi.( YouTube Partner Program (YPP).
Ubu buryo
butuma noneho utangira kubona uburyo butandukanye bwo kubonamo amafaranga,nko
kwamamariza muri videwo wakoze ukazishyira kuri ya channel,uburyo bwa
Membership n’ubundi buryo tuzagarukaho ubutaha.
Kugirango
winjire muri ubu buryo bukwemerera gutangira gukorera amafaranga ugomba kuba
ufite cg ugafungura Konti ya Adsense ari yo tugiye gusobanura.
Adsense Ni bumwe m’uburyo
sosiyete ya Google ikoresha kugirango itambutse ibyamamazwa ahantu
hatandukanye.Aha twavuga nko muri video zica kuri youtube,kwamamaza muri
apurikasiyo za telephone,kwamamaza kumbuga zandika,n’ahandi.
Iyi Adsense
iyo usanzwe uyifite uyihuza na Youtube channel yawe waba utayifite
ukayifungura,maze bigatuma Ibintu google yamamaza bica muri video zawe maze
ugatangira kubona amafaranga.
6.Kuba utuye
ahantu hazwi kandi ukorana na Banki
Uko amafaranga agenda aboneka ava muri babantu barebye ibintu byawe,agenda ajya kuri Adsense yawe.Aya amafaranga kugirango uyafate muntoki kashi, bisaba kuba ufite konti muri banki ihujwe nayo kugirango amafaranga ajye ava kuri Adsense ajye kuri konti yawe ya banki.
Ubu buryo
nibwo bukunzwe gukoreshwa ariko hari naho Google yohereza sheki yokwishyura
bitewe n’uburyo wahisemo.
Ikindi
n’uko mbere y’uko aya mafaranga ajya kuri konti yawe ya banki google ibanza
kukoherereza umubare w’ibanza PIN ukawushyira ahabugenewe muri ya konti ya Adsense.Uyu
mubare w’ibanga woherezwa hifashishijwe ibiro by’IPOSITA y’igihugu utuyemo
gusa.
Niyo mpamvu
ugomba kuba uherereye ahantu hazwi kandi ushobora kugera ku IPOSITA ngo ufate
Amverope iba irimo uwo mubare w’ibanga.
Iyo uwo
mubare banga urangije kuwubona,ukawandika ahabugenewe muri Adsense,nibwo
amafaranga ashobora kuva kuri Adsense akajya kuri konti yawe ya Banki.
Izi nizo
nzira zisabwa kugirango ubashe kubona amafaranga ya Youtube,Uramutse ufite
ikibazo,igitekerezo cg inyunganizi watwandikira unyuze m’umwanya wagenewe
comment.Igitekerezo cyawe tuzagisoma kandi tugusubize.
Ushobora no
gukurikira ibiganiro tuba twateguye m’uburyo bw’amashusho unyuze kuri Youtube
channel yacu yitwa Ingando online.
Mugire
ibihe byiza.
1.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
2.NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo
3.Niki,ibara ry'inkari wihagarika riba rivuze k'ubuzima bwawe ?
4.Indege yari yarazimiye imyaka 37 ishize, abari bayirimo bagarutse ari bazima!
Comments
Post a Comment