Dore uburyo Youtube ihembamo abayikoresha(Abafite Channel)

Youtube ni urubuga nkoranyambaga rwogusangizanya amashusho, hifashishijwe ikoranabuhanga rya murandasi.

Uru rubuga rwa Youtube rwatangiye kumugaragaro mukwezi kwa GASHYANTARE ,Umwaka wa 2005, rutangijwe n’abagabo batatu aribo Steve Chen, Chad Hurley,na  Jawed Karim. Uru rubuga ni urwa kompanyi ya Google.

Youtube ni iya kabiri mumbuga nkoranyambaga zisurwa cyane kurusha izindi aho isurwa n’abantu barenga biriyoni imwe buri kwezi.Aba bantu baba bamaze amasaha arenga biriyoni imwe buri munsi bari kureba ibintu biba byashyizweho.

Kuva mu kwezi kwa cyenda,umwaka wa 2006,Youtube ya guzwe na Google akayabo ka biriyoni 1.65 y’amadorari( $1.65 billion).Kuva icyo gihe nibwo Youtube yahinduriwe imikorere yongerwamo ibindi bintu bishya,n’imikorere mishya.

Kuva iki gihe Youtube yahindutse urubuga umuntu ashobora gushyiraho videwo z’ibintu bitandukanye,aribyo byitwa Content hanyuma Youtube ikishyura ababishyizeho.

Uburyo n’inzira Youtube yishyuramo abayikoresha.











Nkuko twari tumaze kubivuga Youtube yishyura abantu batandukanye bashyiraho video z’ibintu baba bakoze.Aha twavuga nka video z’indirimbo,Amakuru,firime zigihe gito,firime ndende,ibyegeranyo,Iboneshagihe(Live)n’ibindi.

Gusa kugirango umuntu ahembwe hari icyo asabwa kubanza gukora.

1.Gufunguza cg kuba usanzwe ufite E-mail yo mubwoko bwa gmail.

2.Gufunguza umuyoboro k’urubuga Youtube (YoutubeChannel).

3.Gushyiraho ibintu  byemewe ushaka gushyiraho.

4.Gutegereza ko wuzuza ibisabwa ngo utangire kwinjira m’uburyo bwo gukorera amafaranga.

5.Kuba ufite cg ugafunguza uburyo bwo koherezanya amafaranga bwa Adsense.

6.Kuba utuye ahantu hazwi kandi ukorana na Banki.

7.Gukomeza gukora

Muri make izi nzira zigera kuri zirindwi,nizo nzira ushobora gucamo kugirango ubashashe kubona amafaranga ya Youtube.

Kurikira iki kiganiro muburyo bwamashusho

Ubusobanuro kuri izi nzira zirindwi.

1.Gufunguza cg kuba usanzwe ufite E-mail yo mubwoko bwa gmail.

Kugirango ufunguze Youtube channel bisaba ko uba ufite Email yo mubwoko bwa g-mail,bivuzeko ukoresha indi Email itari iya gmail bidakunda.Ugomba rero kuba ufite Email ya Gmail.

2.Gufunguza umuyoboro kurubuga Youtube (YoutubeChannel)

Iyo umaze kuba ufite cg ugafunguza Email ya Gmail,ikiba gikurikiyeho n’ugufunguza umuyoboro kuri youtube ariwo uzwi ku izina rya Youtube channel.Uyu muyoboro umuntu yawugereranya no gufungura iduka ry’ubucuruzi bwamamaza(Aka kantu ukazirikane)

3.Gushyiraho ibintu  byemewe ushaka gushyiraho

Nyuma yuko urangije gufunguza Youtube channel ikiba gikurikiyeho ni ugushyira ibintu kuri wa muyoboro wafunguye.

Bitewe nicyo wahisemo gukoraho,ushyiraho videwo z’ibintu wiyemeje gukora.

Urugero:Komedi,gukina firime mbarankuru,kuvuga amakuru,kwigisha ibintu bitandukanye nko guteka,ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi,gukina za gemu,n’ibindi bintu bitandukanye.Ibi bintu uba ushyiraho,bigomba kuba ari ibintu byemerewe kujya kuri uru rubuga rwa youtube.Ni ukuvuga ibintu bihuje n’amategeko n’amabwiriza ya youtube kubantu bashaka gukoreraho amafaranga,kuko abayikoresha bose siko baba bashaka amafaranga.

Icyo wazirikana hano,nuko byabintu washyizeho umuntu yabigereranya n’ibicuruzwa bireshya abakiriya utandiye gushyira muri rya duka ryawe.

4.Gutegereza ko wuzuza ibisabwa ngo Utangire kwinjira m’uburyo bwo gukorera amafaranga

Kugirango ubashe kubona amafaranga ya Youtube ntago ari ibintu biba byoroshye.

Ntago wavuga ngo maze gufungura channel no gushyiraho videwo,ndahita ntangira kubona amafaranga.Oya!

Hari ibindi uba usabwa.

ICYA MBERE:Kuba ufite abantu igihumbi(1000)gusubiza hejuru bakoze iyandikisha(Subscribe)Kuri channel yawe.

Iyo niyo mpamvu ujya wumva muri video nyinshi zica kuri youtube abantu bakora izo video basaba abazireba gukora Subscribe.Ni ukugirango uwo ukora video abone abantu bagera 1000 biyandikisha ko bakurikira channel ye,maze bimufungurire inzira yambere y’ibisabwa ngo utangire gukoreraho amafaranga.

ICYA KABIRI:Kuba video washyize kuri channel yawe zararebwe amasaha ibihumbi bine(4000Watch Hour)mugihe kitarenga umwaka umwe.

Aya masaha ahwanye n’iminota ibihumbi Magana abiri na mirongo ine(240,000Min) mugihe kitarenga umwaka umwe ubarwa uhereye ku itariki n’umunsi wafunguriyeho channel.

Ibi bivuze ko iyo ibintu washyizeho uteranyije amasaha abantu babirebye ntagere ku bihumbi bine mugihe kingana n’umwaka,Ayo masaha ahinduka impfabusa,agatangira kubarwa muwundi mwaka!

Ushobora kumva ibi bintu ukumva ko bikomeye.Nibyo koko birakomeye ariko kurundi ruhande biroroshye bitewe n’impamvu zitandukanye.

Iyo ukora ibintu bikunzwe bivuzeko ababireba baba benshi kandi bakabireba n’igihe kinini.Ibi bituma ubona iyi minota mugihe gito.ariko iyo nta bareba ibintu ukora,biba bikomeye ko wabona iyi minota mugihe cy’umwaka umwe.

5.Kuba ufite cg ugafunguza uburyo bwo koherezanya amafaranga bwa Adsense

Iyo umaze kuzuza ibi tumaze kuvuga haruguru,uba ugeze ahantu haryoshye,ariko itangiriro rishya n’urugendo rushya biba bitangiye.Igihe cyokubona amafaranga kiba gitangiye.

Videwo zose ziba zarashyizwe kuri channel yawe nta mafaranga na make ziba zarinjije nkuko abantu benshi bakunze kubyibeshayaho.

Iyo umaze kubona abantu 1000 bakoze Subscribe kuri channel yawe kandi bakaba bararebye ibyo washyizeho amasaha angana n’ibihumbi bine(4000)mugihe cy’umwaka,Youtube igufunguriza uburyo bushya bwo gutangira gukorera amafaranga aribwo buzwi kw’izina rwo kwinjira mubafatanyabikorwa ba youtube muby’ubucuruzi.( YouTube Partner Program (YPP).

Ubu buryo butuma noneho utangira kubona uburyo butandukanye bwo kubonamo amafaranga,nko kwamamariza muri videwo wakoze ukazishyira kuri ya channel,uburyo bwa Membership n’ubundi buryo tuzagarukaho ubutaha.

Kugirango winjire muri ubu buryo bukwemerera gutangira gukorera amafaranga ugomba kuba ufite cg ugafungura Konti ya Adsense ari yo tugiye gusobanura.

Adsense Ni bumwe m’uburyo sosiyete ya Google ikoresha kugirango itambutse ibyamamazwa ahantu hatandukanye.Aha twavuga nko muri video zica kuri youtube,kwamamaza muri apurikasiyo za telephone,kwamamaza kumbuga zandika,n’ahandi.

Iyi Adsense iyo usanzwe uyifite uyihuza na Youtube channel yawe waba utayifite ukayifungura,maze bigatuma Ibintu google yamamaza bica muri video zawe maze ugatangira kubona amafaranga.

6.Kuba utuye ahantu hazwi kandi ukorana na Banki









Uko amafaranga agenda aboneka ava muri babantu barebye ibintu byawe,agenda ajya kuri Adsense yawe.Aya amafaranga kugirango uyafate muntoki kashi, bisaba kuba ufite konti muri banki ihujwe nayo kugirango amafaranga ajye ava kuri Adsense ajye kuri konti yawe ya banki.

Ubu buryo nibwo bukunzwe gukoreshwa ariko hari naho Google yohereza sheki yokwishyura bitewe n’uburyo wahisemo.

Ikindi n’uko mbere y’uko aya mafaranga ajya kuri konti yawe ya banki google ibanza kukoherereza umubare w’ibanza PIN ukawushyira ahabugenewe muri ya konti ya Adsense.Uyu mubare w’ibanga woherezwa hifashishijwe ibiro by’IPOSITA y’igihugu utuyemo gusa.

Niyo mpamvu ugomba kuba uherereye ahantu hazwi kandi ushobora kugera ku IPOSITA ngo ufate Amverope iba irimo uwo mubare w’ibanga.

Iyo uwo mubare banga urangije kuwubona,ukawandika ahabugenewe muri Adsense,nibwo amafaranga ashobora kuva kuri Adsense akajya kuri konti yawe ya Banki.

 

Izi nizo nzira zisabwa kugirango ubashe kubona amafaranga ya Youtube,Uramutse ufite ikibazo,igitekerezo cg inyunganizi watwandikira unyuze m’umwanya wagenewe comment.Igitekerezo cyawe tuzagisoma kandi tugusubize.

Ushobora no gukurikira ibiganiro tuba twateguye m’uburyo bw’amashusho unyuze kuri Youtube channel yacu yitwa Ingando online.

Mugire ibihe byiza.

UBUSOBANURO BWO KUROTA URI KU ISHURI


Ibindi biganiro mwakurikira m'uburyo bw'amashusho

1.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?

2.NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo

3.Niki,ibara ry'inkari wihagarika riba rivuze k'ubuzima bwawe ?

4.Indege yari yarazimiye imyaka 37 ishize, abari bayirimo bagarutse ari bazima!






 

 

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye