Abasore 5 baryamanye n'umugore w'umupfumu nyuma bisanga ntabugabo bagifite








Abasore batanu babyutse bisanga ubugabo bwabo bwagiye bitewe n’umugabo bivugwako yabaroze abihimura ho bitewe nuko basambanyije umugore kandi yari yarababuriye ntibakumva,

Mugihugu giherereye muri afurika y’iburengerazuba[Burkina faso],mugace kitwa Pissela haravugawa inkuru idasanzwe y’abasore batakaje ubugabo bwabo bitewe no kuryamana n’umugore w’abandi mubihe bigiye bitandukanye.

Amakuru yatangajwe n’ibitangaza makuru byo muri icyo gihugu yavuzeko hari umugabo w’umuvuzi gakondo(Umupfumu) ufite umugore ukiri muto cyane kandi ufite uburanga budasanzwe kuko ari mwiza cyane.Bitewe n’ubwiza bw’uyu mugore we,yihanangirije abasore n’abagabo batuye muri ako gace ko batagomba guhirahira ngo baramuteretera umugore,kuko uzabigerageza azahura n’ibyago bikomeye.

Nyuma yuko uyu muvuzi atangaje ibingibi,hari abasore bomuri ako gace ka Pissela byabaye nkaho ntacyo bibabwiye bisa n’aho ari ukuborosora ngo baterete uwo mugore.Nibwo umusore umwe yagiye akajya atereta uwo mugore baza kugera n’aho baryamana.Nyuma yuko uyu musore umuntu yavuga ko ari umwihanduzacumu,amaze kuryamanira n’uyu mugore ufite umugabo w’umupfumu yaje gutungurwa no kubura ubugabo bwe(Igitsina nticyongera guhaguruka nyuma yaho).

Uyu musore yaje kubyihererana,ariko aza kugira atya abiganiraho nabagenzi be,maze baza gutungurwa bisanze ari abasore bagera kuri batanu bose bahuriye kuri iki kibazo.Aba basore batangiye kubivuga n’uko bimenyekana mugake batuyemo kugeza inkuru ibaye kimomo.

Ibi bintu byabaye,byatangaje benshi ubwo iyi nkuru yamenyekanaga k’uburyo byatumye bamwe mubaturage batuye muri Pissera bagira ubwoba bwokuzongera gukora kubakobwa bo muri ako gace.Gusa nubwo bimeze bitya abagabo bafite abagore bo bishimiye iki gikorwa bavuga ko bagiye kujya biyambaza uwo mugabo uvura gakondo kugirango abahe imiti izajya ituma ukoze kubagore babo azajya ahura n’uruva gusenya.

Ikindi nuko, bamwe mubaturage batuye aho batangiye kwibaza uko bizagendera aba basore batanu bamenyekanye ,babayeho ntabugabo bafite banibaza uko bizarangira kuko uyu muvuzi ataraboneka ngo atange umwanzuro kuriki kibazo. Abagabo bafite umuco woguca inyuma abagabo banzi babo,urumva ko bagomba kurya bari menjye.

Gusa iyo urebye uko abavuzi gakondo babayeho,usanga hari abagenda bashaka abagore benshi bakagenda babatuza ahantu hatandukanye,kuburyo ushobora no gusanga hari umuvuzi ufite abagore bagera mu icumi.Urumva rero ko atagera muri izo ngo buri munsi uko ari icumi! Ibi bituma hari bamwe mubagore babaho gutyo gusa batabona umugabo bikaba byabakururira gushaka abandi bagabo babarangurira amabanga y’abubatse.

Iyi ni Ingando online.Niba ufite ikibazo,inyunganizi cg igitekerezo,wabitugezaho ubinyujije mu mwanya wagenewe comment cg ukabinyuza kuri page yacu ya facebook.Ushobora no gukurikira ibiganiro tuba twabateguriye muburyo bw’amashusho unyuze kuri youtube channel yacu.Hose ni Ingando online.

 


Ibindi biganiro mwakurikira m'uburyo bw'amashusho

1.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?

2.NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo

3.Niki,ibara ry'inkari wihagarika riba rivuze k'ubuzima bwawe ?

4.Indege yari yarazimiye imyaka 37 ishize, abari bayirimo bagarutse ari bazima!




Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye