Abagore 3 batawe muri yombi bazira gukoza isoni abashyitsi basuye Urwanda
Police y’u Rwanda kuwa gatatu w’iki cy’umweru tariki ya 17/11/2021 yerekanye abagore batatu bakekwaho icyaha cyo gukoza isoni undi muntu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera mukiganiro
yagiranye n’itangazamakuru ,yavuze ko abashyitsi basuye Urwanda hanyuma bakajya
muri rimwe mu iduka bagiye kugira ibyo bagura,abagore batatu bakabakorera
ibikorwa bimwe nabimwe bigize icyaha cyo gukoza isoni undi cg abandi bantu.
Abanyamakuru bongeye kumubaza ibikorwa bigize icyaha
aba bagore bakoze asubizako ubwo aba bashyitsi bari basuye u Rwanda bajyaga mu
iduka kugura ibintu,aba bagore batangiye kubavuga barabaganira,barabaseka
bituma bumva bakozwe n’isoni.Yongeyeho ko hari n’umwe muri aba bashinjwa
wafashe mu misatsi y’uwo muntu wari wasuye Urwanda kandi atabimwemereye.
Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa byose bakoze bigize
icyaha cyo gutuma umuntu akorwa n’isoni.Abajijwe niba wenda ikibazo cyahayeho atari
ikibazo cy’uko batashoboye kumvikana m’ururimi,yasubije ko ataricyo kibazo,
Yagize ati kubona umuntu akubaza hanyuma mukamusekera
icyarimwe,ntibisaba kuba uvuga ikinyarwanda cg urundi rurimi,kubona abantu baza
ukabatunga intoki,ukabakora mu misatsi ntibisaba kuba uvuga ikinyarwanda cg
urundi rurimi.
Kabera yibukije abantu ko Urwanda ari igihugu kigendwa
n’abashyitsi bavuye mumpande zitandukanye bityo asaba abanyarwanda kwakira neza
ababagana ndetse bakirinda gukora ikintu cyose cyatuma umushyitsi w’Urwanda cg
undi muturage akorwa n’isoni.
Afande kabera yavuzeko abanyarwanda benshi batazi ko gukora ikintu
cyose cyatuma undi akorwa n’isoni ari icyaha gihanywa n’amategeko.Abanyamakuru
bamubajije niba ibyo bisanzwe biri mu mategeko asubiza ko iryo tegeko
risanzweho ariko ko hari abatarizi.
Abanyamakuru bongeye kumubaza niba Aba bashyitsi aribo
bagiye kuri police kurega cg ari Police yabimenye mbere maze igafata aba bagore
bakekwaho gukoza isoni abashyitsi,maze asubizako aribo bagiye kurega.Yagize ati
hari abasobanukiwe amategeko kurusha abandi,Nibo batugannye.
Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yatangaje ko
aribwo bwambere bahuye n’ikibazo nkiki,ariyo mpamvu babitangaje ngo bamenyeshe
abanyarwanda ko gukora igikorwa cyo Gukoza isoni undi ari icyaha gihanwa n’amategeko,Bityo
asaba abanyamakuru gufasha abantu kumenya amategeko ngo birinde kugwa mubyaha
batari bazi.
Ingingo ya 135:Mugitabo
cy’amategeko ahana ivuga k’Urukozasoni,aho igira iti:
Umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo aribwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).
Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Ibihano biteganyijwe mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo byikuba kabiri iyo uwakoze icyaha:
1º ari ukomoka cyangwa
ukomokwaho n’umuntu wakorewe icyaha;
2º ari mu rwego rw’abamutegeka;
3º ari umwigisha;
4º ari umukozi wa Leta, uhagarariye ubutegetsi cyangwa uhagarariye idini yishingikirije iyo mirimo ye kugira ngo agikore cyangwa umuganga cyangwa umukozi wo kwa muganga, abigiriye ku muntu ashinzwe k’ubw’umwuga we;
5º yagifashijwemo n’umuntu umwe cyangwa benshi;
6º yakoresheje agahato cyangwa ibikangisho.
Urebye ibikubiye muri Iri tegeko urasanga igikorwa cyogukoza undi isoni atabishaka,ari icyaha gihanywa n’amategeko.Ngaho nguko.
IZINDI NKURU WASOMA
Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
Dore uburyo Youtube ihembamo abayikoresha(Abafite Channel)
Abasore 5 baryamanye n'umugore w'umupfumu nyuma bisanga ntabugabo bagifite
Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.
Ubwo yacaga inyuma uwo bashakanye,umunyarwandakazi yafatanye n'uwo bari bahuje urugwiro
Ibindi biganiro mwakurikira m'uburyo bw'amashusho
1.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
2.NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo
3.Niki,ibara ry'inkari wihagarika riba rivuze k'ubuzima bwawe ?
4.Indege yari yarazimiye imyaka 37 ishize, abari bayirimo bagarutse ari bazima!
Comments
Post a Comment