Bwana NTAWIHEBA yabwiye ukuri ubuyobozi ko adateze kuzikingiza Covid 19

Amagambo yanditse muri Bibiriya mugitabo kitwa Ibyahishuwe  13:15-17 yatumye umurezi wo muntara y’iburasirazuba avuga ko adakwiye gufata urukingo rwa Covid-19 Kuko Imana y’amubujije.

Ayo magambo agira ati:

[15]Ihabwa guha icyo gishushanyo cy'inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose.

[16]Itera bose aboroheje n'abakomeye, n'abatunzi n'abakene, n'ab'umudendezo n'ab'imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy'iburyo cyangwa mu ruhanga,

[17]kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w'izina ryayo.

Umukozi kuri E/P Murundi witwa Ntawiheba Osee yandikiye umuyobozi w’Umurenge wa  Murundi uherereye mu karere ka Kayonza  amuha ubusobanuro bw’impamvu atigeze yitabira gahunda yogufata urukingo rwa Covid-19.

Uyu mukozi kuri E/P Murundi uretse kuba yatangaje ko atigeze yitabira gahunda yogufata urukingo,yanavuze ko adateze kuzikingiza kubera impamvu ze bwete,ariko zishingiye ku myemerere.

Abinyujije mu ibaruwa ye, Osee Ntawiheba, yavuze ko agendeye kubyo Bibiliya ivuga ko nta muntu uzemererwa kugura no kugurisha adafite icyo kimenyetso(Ibyahishuwe  13:15-17), lmana yamwemeje ko adakwiye gufata urwo rukingo kubera ko atarwemera. Yagize ati’’kubwibyo mpagaze muburinzi bw’Imana ishobora byose, sinemerewe gufata uru rukingo mu nzego zarwo zose’’.


Muri iki gihe cya Covid Usanga hari imvugo zagiye zitambuka mubihe binyuranye z’ivuga ko isi igeze k’umusozo ndetse ko ibyahanuwe birimo bisohora bityo abantu bagasaba abantu kuba maso no kwirinda gushyirwaho ikimenyetso k’inyamaswa.

Gusa ibintu byarushijeho gutuma abantu batekereza kuri ibi bintu nyuma y’aho reta itangarije ko guhera kuwa 1 taraki ya 20/12/2021 hari serivise umuntu atazemererwa guhabwa kubera ko ati kingije.Zimwe muri izo serivise nuko bibujijwe kujya muri za resitora,insengero,mutubari n’ahandi utarikingije kuburyo bwuzuye.

Gusa urebye imiterere ya Covid 19 usanga ari ndwara mbi ndetse ikomeje kwihinduranya m’uburyo bukabije kuburyo bihangayikishije isi yose muri rusange.Ikindi nuko Covid 19 yandura kandi ikaba yakwica abantu benshi mugihe gito nkuko byagiye bigaragara cyane mubihugu byo kumugabane w’Uburayi no muri Amerika.

Birakwiye rero ko reta z’ibihugu zishyiraho gahunda yo kurinda abenegihugu iki cyorezo.Urebye muri Bibiriya,usanga mubihe bya kera iyo umuntu yarwaraga indwara yandura(Ibibembe) Abandi bazima bamushyiraga mu kato bakamukingiranira inyuma y’ingando,akaba ahumanye kugeza ubwo azakirira iyo ndwara yanduza.

Ntamuntu rero wakabaye yanga kwikingiza kandi inkingo zihari y’itwaje ko urukingo ari ikimenyetso cy’inyamaswa,kurusha uko areba ko umuntu uhumanye cg ushobora kubicyekwaho ko ashyirwa inyuma y’ingando kugirango adahumanya abandi. Ibi wabisanga mugitabo cy’Abalewi igice 13,14.

Ushobora kunyura hano ugakora subscribe kuri youtube channel yacu,ukajya ubona ibiganiro byacu muburyo bw'amashusho.Kanda hano






Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye