UMWAKA 2022:Ngaka akuma kazashyirwa mu bwonko,ugakoresha phone utayikozeho
Elon Musk yavuze ko utu twuma twifashisha
ikoranabungana rihanitse, tuzashyirwa mu bwonko bw'abantu tuzafashwa mu kubonera
ibisubizo ibibazo bitandukanye abantu bari basanzwe basanzwe bahura nabyo.
Muri ibyo bibazo,harimo nko gufasha abafite ibibazo by’uburwayi
bwa paralize ndetse nibindi bibazo
bituruka ku mikorere y’ubwonko iba itameze neza.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko utu twuma(microchips)
twahawe izina rya Neuralink tuzashyirwa mu bwonko bw’abantu tuzifashishwa mu gufata
amakuru ndetse no gufasha ubwonko mu mikorere yabwo, mu rwego rwo gufasha
abantu bafite ibibazo by’uruti rw’umugongo, ndetse n’izindi ndwara zifata inzira
y’ubwonko(nervous system).
Mukiganiro yatanze hifashishijwe uburyo bw'imbonankubone mu kiganiro The Wall Street Journal CEO Council, Elon musk yavuze ko adashaka kwizeza abantu ibitangaza ariko yizera ko iri koranabuhanga riri hafi gutangira gukoreshwa ku bantu vuba aha mu mwaka ugiye kuza wa 2022.
Ikigo cya reta z’unze ubumwe z’amerika z’America
gishinzwe ibiribwa n’imiti FDA nacyo ngo umushonga wo kwemeza iri korana
buhanga kiri hafi kuwemeza.
Elon Musk yatangaje
ko m’ubushakashatsi,bakoze babonyeko utu twuma twa Neuralink turi gukora neza kunguge,ikindi
ngo nuko bakomeje kureba ko ntakibazo gashobora guteza umuntu,kuburyo kajya
gashyirwa mu bwonko kakanakurwamo neza ntakibazo kibayeho.
Ikindi Elon Musk yavuze,nuko aka kuma kazafasha
n'abantu bafite ibibazo bya paralize kubasha gukoresha telefone zigezweho zizwi
nka Smart phone bakoresheje ubwonko bwabo gusa hatabayeho kuyikoraho nk’uko
bisanzwe bigenda.
Mukwezi kwa kane kuyu mwaka uyu mugwoza tunga yari yashyize hanze video igaragaza ingagi irimo gukina imikino(Video game) ikoresheje iri koranabuhanga.Ibi byasaga naho ari ibidashoboka ariko we yavuzeko byibuze mu mempera z’umwaka utaha irikorana buhanga rizashyirwa mu mitwe y’abantu kugirango babashe gukoresha ibikoresho by’ikorana buhanga batabikozeho.Gusa nubwo bimeze bitya ngo irikoranabuhanga rigambiriye gukoreshwa cyane mubijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zifite aho zihuriye n’ubwonko.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Niryari umugabo cg umusore akwiye kuvuga ko afite igitsina gito cg kinini?
2.Ibara ry’inkari wihagarika riba rivuze iki Ku Buzima Bwawe?
3.Nyuma yo gusambanira kuri Aritari ya Saint-Michel,umusore n'inkumi barashakishwa
4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
5.Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.
KURIKIRA IBI BIGANIRO MUBURYO BWAMASHUSHO
1.Mugihe uri mumihango ujye ufata aya mafunguro
2.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya
3.Gupima inda ukoresheje Korogati cg Isukari
4.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
5.Icyo Kurota wambaye ubusa bisobanura
Comments
Post a Comment