Ibara ry’inkari wihagarika riba rivuze iki Ku Buzima Bwawe?
Iyi ni Ingando online mukurikiye.
Mukiganiro cyacu cy’uyu munsi tugiye kurebera
hamwe inkuru ijyanye n’ubuzima.Turagaruka kucyo ibara ry’inkari umuntu
yihagarika riba risobanuye kubijyanye nubuzima bwe.
Kurikira
iki kiganiro muburyo bw’amashusho.
Ibara ry’inkari riba risobanura ibintu byinshi kubijyanye n’ubuzima ubayeho n’akamenyero ufite ko gukora ibintu runaka.
Inkari twihagarika zikorwa mugihe amaraso
arimo guca mumpyiko kugirango ziyayungurure.Muri iki gikorwa impiko ziba zirimo
gukora cyo kuyungurura amaraso ,hagenda
haboneka amatembabuzi azwi kw’izina ry’inkari, aba arimo n’iyindi myanda y’ubwoko bunyuranye,aho igice
kingana na 95% kiba kigizwe n’amazi 5% isigaye ikaba igizwe n’imyanda
itandukanye.
Uko izo nkari zigenda ziboneka zigenda zica
muduseke tuzikura mu mpfiko maze zikibika m’uruhago ariho ziva umuntu agiye kunyara.
Iyo umuntu agiye kunyara bitewe n’impamvu tugiye kugarukaho muri iki kiganiro
umuntu ashobora kunyara inkari zifite amabara atandukanye.
Aha twavuga nko kwihagarika inkari zisa
umuhondo udakabije,izisa umuhondo ukabije,inkari zisa umweru mbese zijya gusa
nk’amazi,cg umuntu akihagarika inkari zisa umweru umuntu yagereranya nuko
wafata ingwa y’umweru ukagivanga mumazi.
Aya mabara yose nayandi atandukanye niyo
turaza kugarukaho muriki kiganiro.
Uramutse ufite ikibazo,igitekerezo cg
inyunganizi watwandikira unyuze mumwanya wagenewe comment.Igitekerezo cyawe
tuzagisoma kandi tugusubize.
Ubusanzwe ibara ry’inkari m’uburyo
rusange, n’inkari ziba zisa umuhondo ariko wa muhondo udakabije.Iri bara
rusange ry’inkari rishobora guhinduka bitewe n’ingano y’amazi unywa buri munsi,
amafunguro ufata agizwe n’ibyo kunywa binyuranye ndetse nibyo kurya binyuranye.Ikindi gishobora
guhindura ibara ry’inkari wihagarika n’ubwoko bw’imiti runaka.
Nyuma yo kureba ibi bintu
bitandukanye reka noneho tuvuge kumabara.
Kwihagarika inkari
z’urwererane.
Kwihagarika inkari
z’urwererane cg inkari zijya gusa nk’amazi biba bigaragaza ko uba wanyweye
urugero ruhanitse rw’amazi ukarenza amazi uba wemerewe kunywa k’umunsi.
Nubwo kunywa amazi buri munsi
ari igikorwa kiza ariko hari urugero rw’amazi umuntu aba atemerewe kunywa ku munsi bitewe
n’impamvu zitandukanye.
Byibuze impuguke
zitandukanye zihuriza ku kuba umugabo
agomba gufata litiro 3.7 z’amazi k’umunsi mugihe umugore we aba agomba gufata
litiro 2.7 z’amazi k’umunsi. Gusa aya maritiro yose ntago bivuze ko ari amazi
gusa uba ugomba kunywa.
Aya maritiro akubiyemo ibindi
bintu byose bisukika uba ugomba gufata buri munsi,nko kunywa icyayi,amata,amazi
nyirizina,n’ibindi binyobwa bitandukanye.
Nubwo kwihagarika inkari
z’urwererane cg inkari zijya gusa nk’amazi ntacyo bitwaye ariko iyo ukunda kubona wihagarika inkari z’urwererane
buri munsi kandi ntabitembabuzi byinshi wafashe,aba ari ngombwa kugana
kwamuganga.
Kunyara inkari z’urwererane buri munsi kandi ntamazi menshi
wanyoye bishobora guterwa nuko waba utangiye kugira ikibazo cy’umwijima.Niyo
mpamvu mugihe bimeze bitya uba ugamba kugana kwamuganga kugirango bagusuzume.
Impamvu ishobora gutuma umuntu yihagarika
inkari zijya gusa umutuku.
Kwihagarika inkari zisa
umutuku akenshi bituruka ku mafunguro uba wariye cyane cyane imbuto zigizwe n’umutobe
utukura nk’ibinyomoro,inkeri n’ibindi.
Nubwo kunyara inkari zijya
gusa umutuku biterwa n’ubwoko bw’amafunguro uba wafashe,hari igihe kwihagarika
inkari zisa gutya bishobora guterwa n’izindi mpamvu z’ubuzima butameze neza.
Zimwe mu mpamvu zishobora
gutuma wihagarika inkari zitukura n’ikibazo cy’uburwayi bwa prostate ku
bagabo.Ibi bishobora na none guterwa n’indwara ituma mu mpyiko hazamo ibintu
bimeze nk’amabuye izwi kw’izina rya kidney stones mu rurimi rw’icyongereza.
Ikindi gishobora gutuma
umuntu yihagarika inkari zitukura ni igihe umuntu yarwaye ibibyimba mumpfiko cg
ibyo bibyimba bikaba biri m’uruhago.Gusa n’ubwo bimeze bitya,kugitsina gore
birashoboka ko mugihe cy’imihango cg nyuma yo kubyara umuntu ashobora kujya
yihagarika akabona munkari ze harimo amaraso ashobora kuba agaragara cyane cg
akagaragara gahoro.
Iyo rero ubonye uri
kwihagarika inkari zisa umutuku utari mugihe cy’imihango cg wabyaye utanariye
ibintu bifite ibara ritukura,icyo gihe nabwo uba ukeneye kwihutira kujya kwa muganga.
Impamvu ishobora gutuma umuntu yihagarika inkari zifite
ibara ry’icyatsi cg inkari zifite ibara ry’ubururu.
Kwihagarika inkari zifite
ibara ry’ubururu cg ibara ry’icyatsi
n’ibintu bidakunda kubaho,ariko hari igihe rimwe na rimwe bishobora
kubaho.
Ibi bishobora kubaho bitewe
n’uburwayi buterwa na bacteri izwi kwizina rya pseudomonas aeruginosa.
Uretse kuba umuntu yakwihagarika inkari zisa ubururu cg icyatsi
bitewe niyi bacteri tumaze kuvuga haruguru,ibi nanone bishobora guterwa n’ubwoko
bw’imiti runaka umuntu ashobora kuba arigufata maze yayimara bigashira.
Iyo rero ubonye uri
kwihagarika inkari zisa icyatsi cg ubururu ntamiti uri gufata idasanzwe,uba
ugomba nabwo kunyarukira kwa muganga.
Impamvu
zishobora gutuma umuntu yihagarika
inkari zisa igitaka cyijimye.
Inshuro nyinshi,kwihagarika
inkari zisa igitaka kijimye aba ari ikimenyetso kigaragaza ko utangiye kugira
umwuma mu mubiri.
Ibi biba bigaragaza ko
udaheruka kunywa amazi ahagije bityo bigatuma ugira umwuma.
Kurundi ruhande kwihagarika
inkari zifite ibara ry’igitaka cyijimye,bishobora guterwa n’ubwoko bw’imiti
ushobora kuba urigufata cyane cyane umuti wa metronidazole na chloroquine.
Uretse ibi,umuntu ashobora
kwihagarika inkari zigitaka kijimye biturutse ku burwayi bw’umijima.
Ntago twasoza iki kiganiro tutavuze kugihe uba ukeneye
kureba muganga kuburyo bwihutirwa bitewe nibara ry’inkari urimo kwihagarika.
Mugihe ubonye urimo
kwihagarika inkari zisa umutuku,inkari zirimo amaraso,uba ugomba guhita ugana
kwivuriro kugirango witabweho n’abaganga.Iyo urimo kwihagarika inkari zisa
umutuku biba bigaragaza ko ufite ikibazo gikomeye cy’ubuzima.
Iki ndi gihe ukeneye kureba
muganga kuburyo bwihutirwa,n’igihe
ubonye urimo kwihagarika inkari zifite ibara rya orange k’uburyo buhoraho.
Icyo gihe nabwo uba ukwiye
kugana kwa muganga ugakorerwa isuzuma,kuko kwihagarika inkari zifite ibara rya
orange igihe kinini bishobora kuba ikimenyetso
cyuko urwaye impiko cg ukaba urimo kugira ikibazo cy’uburwayi
bw’uruhago.
Ikindi gihe ukeneye kureba
muganga,n’igihe cyose wumva uri kugorwa no kwihagarika k’uburyo uba wumva
ubabara mugihe ugiye kwihagarika kumva uburyaryate mu muyoboro w’inkari cg
ikindi gihe cyose wumva hari impinduka zidasanzwe zabaye k’umubiri wawe.
Inshuro nyinshi ibara
ry’inkari umuntu yihagarika rigirwamo uruhare n’ingano y’amazi umuntu aba
yanyweye,ibyo kurya uba wariye,cg ubwoko bw’imiti runaka uba urimo gufata. Mugihe
rero ubonye hashize iminsi itatu ntampinduka ziraba kwibara ry’inkari urimo
kwihagarika,ukaba ubona uri kwihagarika inkari zisa umutuku,ubururu,icyatsi,igitaka
kijimye cg inkari siza umweru ariko zidasa nk’amazi,icyo gihe uba ukeneye
kugana kwa muganga.
Niba hari ikibazo ufite cg
inyunganizi,ushobora kutwandikira unyuze m’umwanya wagenewe comment cg ukanyura
kuri page yacu ya facebook yitwa Ingando online.
Igitekjerezo cyawe tuzagisoma
kandi tugusubize.
Mwakoze kudukurikira ni ahubutaha.
Comments
Post a Comment