IMPAMVU 6 nyamukuru zishobora gutuma igitsina cy'umukobwa kinuka
Abahanga m’ubuzima bw’imyororokere batangaza ko igitsina cy’umugore udafite ikibazo cy’uburwayi cg ikindi kibazo,nta mpumuro cg umunuko cyakagombye kuba gifite.Nkuko amazi atagira impumuro cg umunuko,ni nako muburyo karemano imyanya myibarukiro y’abagore iremetse.
Gusa nubwo bimeze bitya hari impamvu zitandukanye zishobora
gutuma igitsina cy’umugore cg umukobwa kigira umwuka mubi,kuburyo iyo
ntagikozwe umuntu usanga agenda anuka mu muhanda aho anyuze,cg akabangamira abo
baba barikumwe.
Dore zimwe mumpamvu zibanze zituma igitsina gishobora kugira
umwuka mubi:
Nkuko twabivuze haruguru,imyanya ndangagitsina y’umugore,iremetse
muburyo bwihariye kuburyo nta mpumuro cg umunuko igira.Umuntu yayigereranya n’amazi
meza. Ntago amazi meza agira impumuro,ariko ashobora kugira impumuro uyavanzemo
ibindi bintu cg akanuka kubera yagaze(Amazi yanduye y’ibiziba).
Hari indwara rero zikunze kwibasira imyanya y’abagore,zikaba
zatuma hahantu hatagira impumuro hanuka. Zimwe muri izo ndwara ni TIRIKOMONASI,IMITEZI
n’izindi. Usanga akenshi igitsina gore kidakunda kugaragaza vuba ibimenyetso
byizi ndwara,bikaba nabyo byaza kwisonga mugutuma umuntu anuka mugitsina akoga
uko ashoboye ariko bikanga agakomeza akanuka kubera afite ubu burwayi wenda
butaragaragaza ibimenyetso.
2.Muburyo bw’umwihariko Kanseri y’inkondo
y’umura nayo yateza iki kibazo.
Uburwayi bwa Kanseri y’inkondo y’umura n’uburwayi bubi
cyane bufata mu myanya myibarukiro y’bagore cg abakobwa. Kimwe mubimenyetso
byiyi ndwara nuko umuntu nyuma y’igihe runaka atangira kuzana ururenda runuka
mugitsina rugenda ruza gake gake rukagenda rwiyongera.
Uru rurenda ruba rufite umwuka mubi,kuburyo umuntu
ubonye iki kimenyetso aba agomba kwihutira kujya kwa muganga kwivuza hakiri
kare kuko nubwo wakoga ute uyu mwuka ntiwashira utavuwe.
3.Kwihindagura kw’imisemburo igize umubiri
w’abakobwa n’abagore.
Umusemburo wa Estrogen iyo wagabanutse mu mubiri
biturutse kumpamvu zinyuranye bishobora kugira ingaruka itari nziza kubirebana
n’impumuro ituruka mu myanya ndangagitsina.Ibi bikunze kuba kubadamu bamaze kugera
mugihe cyo gucura,kuko uyu musemburo wa Estrogen ugabanuka kuburyo bugaragara.
Abantu bageze muri iki gihe nabo baba bakeneye gukora isuku ihoraho murwego rwo
kurwanya iki kibazo cyo kunuka mugitsina.
4.Gukora Imibonano mpuza bitsina inshuro
nyinshi.
Igitsina cy’umugore kifitemo ibinyabutabire bizwi ku
izina rya Acide Ph hanyuma mu masohoro y’abagbo habamo ibindi binyabutabire
byitwa Alkaline Ph.Ibi binyabutabire byombi iyo bihuye,bibyara umwuka utari
mwiza bikaba byanuka.
Iyo rero umuntu akoze imibonano ntiyibuke kujya y’isukura
ndetse akanasukura imyenda y’imbere nabyo boshobora gutera umukwa mubi kumyanya
ndanga gitsina y’umugore cg umukobwa ugereranije n’abagabo.
5.Kwambara Cotex umwanya munini utayihindura.
Niba umugore cg umukobwa ari mugihe k’imihango aba
agomba kwibuka guhindura cotex vuba uko bishoboka. Byibuze n’ibyiza ko bitarenze
amasaha ane(4) uba ugomba guhindura uyu mwambaro murwego rwokwirinda ko
wakurura impumuro mbi.
6.Kutagirira isuku igitsina n’imyenda y’imbere.
Hari ibice bitandukanye k’umubiri bishobora kugira
umwuka mubi bitewe n’uko bisohokeraho ibyuya byinshi kumubiri ugereranije n’ahandi.
Urugero:Mukwaha,Mubirenge,no Kugitsina. Kugitsina haba
hariho imisatsi ishobora kubika ibyuya
byasohotse mu mubiri maze bikaba byatera kunuka.Ningombwa rero kogosha iyi
misatsi yo kugitsina kuburyo itigera iba myinshi kuburyo ibika ibyuya.
Ikindi nuko umuntu agomba kwibuka guhindura umwenda w’imbere
buri munsi kugirango nabwo yirinde ko ibyuya biba byagiyemo byakurura umunuko.
Umuntu nanone agomba kumenya uburyo bukwiye bwo gukaraba neza kugitsina cye.
Ushobora gukurikira iyi video igaragaza uburyo bwiza
wakoresha mugihe waba ugiye koga kumyanya
y’ibanga.Kanda hano
Uretse koga amazi meza kugitsina no gufura imyanda y’imbere,ushobora
kujya unywa amazi menshi kugirango agufashe gusukura umubiri kugirango utagira
umwuka mubi.Icyiyongera kuri ibi,nuko ushobora guhitamo kujya uteka tungurusumu
inshuro nyinshi mubiryo aho kuzihekenya ari mbisi,kuko zizana umwuka mubi
mukanywa.
Abantu bayikoresha muburyo butandukanye ariko ikiriho
nuko nayo uyikoresha bimufasha kwirinda kuzana umwuka mubi kumyanya ndanga
gitsina.
Uramutse ubonye byanze ningombwa kugana kwa muganga
kwivuza bikaba akarusho ugiyeyo hakiri kare kugirango basuzume ko bitaba
biterwa nazandwara twavuze haruguru.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Niryari umugabo cg umusore akwiye kuvuga ko afite igitsina gito cg kinini?
2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.
3.Bwana NTAWIHEBA yabwiye ukuri ubuyobozi ko adateze kuzikingiza Covid 19
4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma
Comments
Post a Comment