Akamaro urubuto rwa Watermelon rufitiye ubuzima bwawe
Watermelon izwiho kuryoha no kurinda umubiri kugwa umwuma(Gutakaza amazi menshi mugihe k’izuba) Ikindi nuko watermelon ari ifunguro rigizwe na za vitamin,imyunyungugu,n’ibindi binyabutabire birinda umubiri kwangirika, bikanawurinda n’uburwayi butandukanye.
Hamwe n’ibindi
binyabihaza nka cantaloupe, honeydew,cucumber, watermelon nazo ziri mumuryango
w’ibyo bita ibinyabihaza(Cucurbitaceae).Uru rubuto rumeze nkaho nta cyanga rugira kuburyo iyo ururiye
uba wumva ari nk’amazi arimo agasukari gacye.
Ni urubuto rwuzuye umutobe, rworohereye, rurimo utubuto duto duto tw’umukara. Ni isoko nziza y’amazi acyenewe kimwe n’izindi ntungamubiri. Uru rubuto ruribwa baruhekenya, aho urya icyo gice gitukura
Watermelon zirimo amoko agera
kuri atanu ariyo seeded Watermelon (Izifite inzuzi), seedless Watermelon
(Izidafite inzuzi), mini Watermelon, yellow Watermelon(Izisa umuhondo), hamwe
na orange Watermelon(Izisa Orange).
Ibigize Watermelon n’akamaro
kayo
Watermelon igizwe n'amazi kurugero rwa 90%,ibi bituma iba ingirakamaro cyane
kuwayifata mugihe cy’izuba ryinshi kuko yamurinda kumagara no kugwa umwuma.
Watermelon na none ikungahaye
kubyitwa antioxidants.Izi antioxidant zifasha mugukura mu mubiri ibyitwa free radicals. Umubiri ukora izi free radicals
mubikorwa karemano ukora buri munsi umuntu ntabushake yabigizemo.Gusa zishobora
kuzamurwa no kunwa itabi cg guhumeka cg kuba ahantu hari ikirere gifite umwuka
wanduye.
Iyo free radicals zigumye mu
mubiri zituma habo umunaniro (oxidative stress) maze
bikaba byateza kwangirika kuturemangingo nabyo bigateza izindi ndwara zitandukanye
zirimo kanseri cg indwara z’umutima.
Umubiri ufite uburyo karemano wisohoramo izi free radicals,ariko bitewe n’ibigize watermelon k’umuntu uyifata byihutisha kandi bikoroshya iyi process yo gukura Imyanda m’umubiri.
Ifasha kurwanya asima(Asthma)
Impuguke zimwe zizera ko za free radicals iyo
zibaye nyinshi mu ibihaha,byongera ibyago byo kurwara asima. Kuko watermelon
yifitemo ibinyabutabire bifasha mugusohora izi free radicals mu mubiri kandi
ikaba ikungahaye kuri vitamin C,abahanga bemeza ko yafasha abarwaye asima
ikarinda n’abatarayirwara.
Ubushakashatsi ntago buremeza ko abantu bafata
amafunguro akungahaye kuri vitamine C bibongerera amahirwe yo kutarwara
asima,ariko bemeza ko gufata iyi vitamine hari icyo byafasha mukuzamura ubudahangarwa
bw’umubiri kuri iyi ndwara.
Umuvuduko w’amaraso
Ubushakashatsi bwakozwe muri
2012 bwagaragaje ko ama antioxidants ari muri watermelon ariyo L-citrulline na
L-arginine,yombi afasha mukugabanya umuvuduko w’amaraso. Ibi bikunze kuba
kubantu batangiye kugera mumyaka y’izabukuru cg abantu bafite umubyibuho
ukabije. Ikindi kinyabutabire kiri muri watermelon gifasha kurinda indwara
z’umutima kitwa Lycopene.
Kurinda Kanseri
Ikigo gishinzwe kanseri cyo
muri Amerika cyitwa National Cancer Institute(NCI) cyatangaje ko ibyitwa free radicals bizamura
ibyago byo kurwara kanseri kuko ziri mubituma uturemangingo ndanga sano DNA
twangirika.
Ibinyabutabire biri muri
watermelon byitwa Dietary bifite ubushobozi bwo kurwanya iyangirika ry’uturemangingo
ndanga sano DNA kuburyo byaherwaho mu kuvugako watermelon irwanya kanseri
kurugero runaka.
Ubundi bushakashatsi
byagaragaje na none ko ikinyabutabire cya lycopene kiba muri watermelon
kigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate kubagabo.
Ifasha igifu mukazi k’igogora.
Watermelon nanone ifasha igifu
mu kazi kacyo kaburi munsi ko kugogora ibiryo aho ituma gikora neza ndetse
kumuntu urya watermelon biragoye ko yahura n’ikibazo cyo kurwara Impatwe cg
kwituma bigoranye. Ibi biterwa nuko watermelon ikungahaye kuri fible cyane kandi
ikaba ifasha mu kazi kigogora kurugero ruri hejuru.
Irinda Umwuma
Watermelon kuko igizwe na 90%
by’amazi bituma ari ifunguro wagafashe cyane cyane mugihe cy’amezi arangwa no
kugira izuba rikabije,kuko ituma utumagana ngo umubiri ube watakaza amazi
menshi.
Uko bayirya
Watermelon ushobora kuyirya
ikiri yose,ushobora kuyikoramo umutobe,Kuyirya hamwe n’andi
mafunguro,kuyikoresha nka Sarade cg mubundi buryo bukubangukiye. Hari
nabayifata bakayisekura bakayivanga n’ifarini bagakoramo Imigati y’ubwoko
bunyuranye.
Ibindi by’ingenzi wamenya
kuri watermelon
·
Kubera watermelon ikungahaye ku mazi, ni nziza mu gihe
cy’ubushyuhe kuko irwanya umwuma no kugira inyota.
·
Uru rubuto rubamo Calories nkeya kandi nta mavuta menshi abamo.
Bituma ruba urubuto rwiza ku bantu bose yemwe n’abarwayi ba diyabete bashobora
kurukoresha kumafunguro yabo.
·
Ikindi watermelon ifasha mu gusohora imyanda itandukanye mu mubiri.
·
19% bya vitamini A umubiri ukeneye ku munsi uzazisanga muri uru
rubuto. Vitamine A, ni vitamini y’ingenzi mu kureba neza no mu budahangarwa
bw’umubiri kimwe no kugira uruhu rwiza ruhehereye kandi rucyeye.
·
lycopene, lutein, β-carotene, zeaxanthin na cryptoxanthin ziri
muri watermelon, zizwiho kurinda kanseri zinyuranye nka kanseri ya porositate,
iy’amara, iy’amabere, ibihaha, nyababyeyi n’urwagashya.
·
Kuba uru rubuto rukungahaye kuri vitamini C, kimwe n’ibindi
bisukura umubiri ni rwiza ku ruhu. Icyo usabwa ni ugukuba igisate cyayo cyangwa
gukaraba umutobe wayo ku ruhu ahatangiye kwangirika cyanecyane bitewe no
gusaza. Ibi bizarusana kandi binarinde kongera kwangirika.
·
Ku bagabo, kuba watermelon ikize kuri arginine, bibafasha
kurwanya uburemba kuko yongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse ubwo bushake
bugatinda. Muri macye ni viagra y’umwimerere.
·
Si ibyo gusa kuko ifasha n’abagore ibongerera ububobere, bityo
bamwe bahimbwe ba mukagatare yabafasha kwikuraho icyo gisuzuguriro.
Iyi n'ingando online
Niba ufite igitekerezo cg icyo utubaza,watwandikira unyuze kumbuga nkoranyambaga zacu wifashishije facebook cg instagrame.
Igitekerezo cyawe nanone ushobora kukinyuza mu mwanya wagenewe comment.Ibyo muzatwandikira tuzabisoma kandi tubasubize.Ushobora no kudukurikira kuri youtube uciye hano Kanda hano.
Ushobora no kwandika ijambo INGANDO ONLINE Ahashakishirizwa muri google ubundi ukadusura kuri web site yacu ugakurirkira ibiganiro tubategurira muburyo bwanditse.
Comments
Post a Comment