Akamaro ko guhekenya Igisheke/Igikaju cg kunywa umutobe wacyo



Abana n’abantu bakuru, bose bakunda guhekenya igisheke bagikurikiyemo uburyohe karemano gisanganwe. Irindi zina rikoreshwa bashaka kuvuga igisheke ni igikaju. Urutse kugihekenya hari utumashini twabugenewe tugikamura maze tukagikuramo umutobe uryoshye cyane umara inyota mugihe cy’uruzuba rwinshi.

Igisheke cg Igikaju cyifitemo isukari,ariko ifite umwihariko wayo.Nubwo aricyo gikurwamo isukari kimaze kunyuzwa muruganda,Isukari iri mugisheke kitaraca m’uruganda iba ifite umwimerere wo kurinda  umubiri indwara zimwe na zimwe.

Igipimo cy’isukari iri mu gisheke (Glycemic Index) ni 43 bityo n’abarwayi ba diyabete bakaba batabujijwe guhekenya igisheke cg kunywa umutobe wacyo w’umwimerere.

Ibi biterwa n’uko isukari yo mu gisheke itunganyirizwa m’umwijima aho kuba mu mara nkuko bigenda ku isukari yatunganyirijwe mu ruganda. Ibi bituma rero isukari nyinshi idakenewe isohoka bityo igipimo cy’isukari mu mubiri ntikizamuke.



Igisheke cyifashishwa mu gusukura impyiko, umwijima, n’amaraso. Kukirya nibyo byonyine uba usabwa. Si ibyo gusa kuko kinafasha abagabo mu kongera umubare w’intanga.

Mu gihe cy’izuba aho umubiri uba wacitse intege, aho kunywa ibyongera imbaraga biva mu nganda, wakihekenyera igisheke kuko uretse kongera imbaraga kizanakuvura inyota.

Umutobe wavuye mu gisheke kimwe no kugihekenya bifasha mu guhangana n’ubushye uba wumva iyo urwaye indwara zifata mu myanya ndangagitsina nk’imitezi n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI). Ndetse binafasha mu gusohora utubuye two mu mpyiko (kidney stones).

Igikaju gifite intungamubiri na vitamini zikurikira:

·         Calcium

·         Potassium

·         Manganese

·         Ubutare

·         Magnesium

·         Polyphenols, zikaba zizwiho kwirukana imyanda n’uburozi mu mubiri

·         Amino-acids (ni zo zikora poroteyine ) nyinshi nka Pipecolic acid, Methionine, Tryptophan, Arginine , Lysine, Histidine, Arginine na Beta-alanine. Zose zizwiho gufasha umubiri gutwika ibinure.

AKAMARO IGISHEKE GIFITIYE UBUZIMA BWACU:

Igikaju gifasha Kurwanya kanseri.

Umutobe wo mu gisheke kuko urimo imyunyungugu inyuranye (nka calcium, ubutare, potassium, n’ibindi) biwuha ubushobozi bwo kurwanya kanseri zitandukanye harimo nka kanseri y’amabere na kanseri ya porositate.

Guhekenya Bifasha mu igogorwa.

Kubera harimo potassium nyinshi bifasha imikorere y’urwungano ngogozi. Si ugufasha mu igogora gusa kuko umutobe w’igisheke unarinda ndetse ukavura impatwe.

Ibinyabutabire biri mugisheke bifite uko bivura indwara z’umutima.

Kunwa umutobe wigisheke cg kugihekenya bifasha mu gusohora cholesterol mbi mu mubiri, bikarinda imitsi y’amaraso kwangirika , bityo umutima ukagira imikorere myiza n’ubuzima buzira umuze.

Igisheke cyafasha abifuza kugabanya ibiro.



Muburyo rusange Ibisheke biba  birimo ibyitwa fibre zifasha mu kugenzura ingano y’ibinure m’umubiri,bityo bigafasha mu kurwanya umubyibuho cg kwiyongera kw’ibiro muburyo budasanzwe.

Igisheke ni kiza kubarwayi diyabeti n’abati bayirwara.

Igipimo cy’isukari kiba mu gisheke nigito , bityo nubwo kugihekenya kiryohera cyane ntacyo bitwara kuko isukari iba irimo iba ari umwimerere. Aho guteza ikibazo,gifasha umubiri gusohora isukari idakenewe bityo ibyago byo kurwara diyabete bikagabanuka.

Gituma uruhu rusa neza.

Mu gisheke usangamo alpha hydroxyl acids (AHAs) zikaba zizwiho kurwanya ibishishi, iminkanyari, n’ibindi biheri byo mu maso. Icyo usabwa ni ugusekura igisheke ubundi umutobe wacyo ukawoga wonyine mu maso, ukareka bikumiraho iminota 15 ubundi nyuma yiyo minota ugakaraba amazi meza.

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye