Ibi nibyo biba k'umubiri wawe iyo unyweye amazi ashyushye.
Mu bushakashatsi, abahanga mu by'ubuvuzi bavuga ko amazi
akonje ari ingirakamaro cyane ku mubiri, cyane cyane iyo uyanyoye mu gihe
cy'ubushyuhe. Gusa hari ibindi bintu byiza byo kunywa amazi ashyushye buri munsi
utagomba gusuzugura. Niyo mpamvu
bidateye impungenge kugeregeza inyungu ziva mu gufata amazi ashyushye buri
munsi.
Turabizi ko 60% by’umubiri wacu bigizwe n’amazi kandi
ni ngombwa gukoresha amazi kugirango arinde umubiri kugwa Umwuma anafashe kubaka
imbaraga no gukora neza kw’ingingo zose z’ingenzi. Abaganga basaba kunywa
ibirahuri 11 kugeza kuri 16 buri munsi by’amazi meza bitewe n’ubuzima bwawe n’uko
ubishaka.
Mugihe benshi muritwe dukunda kunywa amazi akonje, reka
turebere hamwe inyungu zokunywa amazi ashyushye.
Dore zimwe mu nyungu zo kunywa amazi
ashyushye buri munsi:
1.Kunesha ibicurane bya mugitondo.
Kunywa amazi ashyushye mugitondo bifasha kugabanya
ibimenyetso by’indwara z’ubuhumekero nko kwitsamagura cg kumva amazuru
yafunganye mugihe cya mugitondo. Byongeye kandi, ubushyuhe buba buri mu mazi
ashyushye bushobora kugabanya ububabare bwo mu muhogo kumwe ubyuka wumva
wumaganye.
2.Guta ibiro.
Kunywa amazi ashyushye mugitondo bishobora gutuma
umubiri uhindura imikorere ugatangira gutwika ahantu hari ibinure byinshi,maze
ibi bigatuma umuntu atakaza ibiro k’uburyo bugaragara. Kunywa amazi ashyushye
kandi bifasha kweza cg gusukura amara no gukuramo imyanda iba yagiye isigaramo
bityo bigatuma wiriza umunsi wose umeze neza ntakibazo cyo munda ufite.
Ahangaha ayamazi uyafata ntakindi kintu urarya ukaza kugira icyo ufata nyuma y’iminota
nka 30.
3.Kunwa amazi ashyuye birinda umuntu
uburibwe bwo mugifu.
Nubwo hari amoko atandukanye y’uburwayi bwo mugifu,ariko
hari Ububabare bwo mu gifu buterwa n’imyanda iba yafashemo ndetse ikanafata mumara.Iyi
myanda itera kuribwa mu nda no kumva ubabara mu kiziba k’inda.
Kunywa, amazi ashyushye bituma amara asa naho akweduka
cg arambuka bigatuma imyanda iba yagiye ifatamo ivamo yose maze bihorohereza
igufu gukora igogora kitavunitse. Byongeye kandi, kunywa amazi ashyushye bituma
amara arambuka biryo imyanda ntitindemo bigatuma umuntu atagira ibibazo byo
kubyimba inda mubihe bigeye bitandukanye.
4.Afasha umubiri gusohora uburozi buwangiza.
Imwe mu nyungu zokunwa amazi ashyushye ni ukorohereza
umubiri gusohora uburozi bubi mu mubiri. Iyo tunywa amazi ashyushye, ubushyuhe
bw’umubiri burazamuka maze utwenge hu tugafunguka bikorohera umubiri gusohora
icyuya kiba kirimo imyanda iba ya kangiza umubiri muburyo bumwe cgangwa se
ubundi.
5.Amazi ashyushye afasha abadamu n’abakobwa
gutsinda ububabare bwo munda mugihe cy’imihango.
Kunywa amazi ashyushye bishobora gufasha abantu
bigitsina gore gutsinda ububabare bagira munda mugihe bari mu mihango. Imihango
iyo ikiri kuza kumunsi wambere akenshi ituma abagore benshi binubira ububabare bwo munda bahura nabwo.
Ukoresheje amazi ashyushye, ibyo bibazo bishobora
gukemuka neza. Ibi biterwa nuko amazi ashyushye yifitemo ubushobozi bwo kugabanya ububabare.
Ikitonderwa:
Ntidushobora kubaho tudafite amazi, guhera ubu kunda
umubiri wawe unywa amazi ashyushye.Bizagufasha kwirinda umwuma,kugira ibibazo byo munda
byahato nahato,bigufashe gutakaza ibiro kandi bitume ugira uruhu rucyeye.
Gusa icyo ukwiye kumenya nuko kunywa amazi ashyushye bidashobora gukiza cg kuvura indwara. Mugihe wumva hari impinduka k’umubiri wawe ugomba kugana kwa muganga bakaguha ububufasha bushingiye kubisubizo by’ibizamini baba bagufashe.
Uramutse ufite igitekerezo cg inyunganizi watwandikira unyuze mu mwanya wagenewe comment.Igitekerezo cyawe tuzagisoma kandi tugusubize.
Ushobora no guca hano ugakora subscribe kuri youtube channel yacu kugirango ujye ukurikira ibiganiro tuba twateguye muburyo bw’amashusho.Kanda hano
Comments
Post a Comment