Ntuzongere gukoresha tangawizi utazi icyo imarira umubiri wawe
Tangawizi ni igihingwa kiri mu muryango w’indabyo gifite inkomoko mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya.Tangawizi iri mubirungo byiza (kandi biryoshye cyane) kw’isi.Iyo ihinze uba ubona imize nkasitariya cg imicyayicyayi ariko mo hasi hakaba harimo ikinyakijumba aricyo Twangawizi.
Tangawizi ishobora gukoreshwa ikiri mbisi bubisi,
yumye, yahinduwemo ifu, cyangwa igakoreshwa nk’amavuta cyangwa umutobe.
Hano hari inyungu 11 zagaragajwe n’abashakashatsi
tangawizi ifitiye ubuzima bwacu.
1.Tangawizi ni umuti kandi ikungahaye kuri gingerol.
Tangawizi ifite amateka maremare cyane yo gukoreshwa
m’uburyo butandukanye bw’ubuvuzi gakondo. Ushobora kuyikoresha ikagufasha koroshya
igogora, kugabanya isesemi, no kurwanya ibicurane.
Tangawizi na none ikungahaye kuri Gingerol. Gingerol n’uruvange
nyamukuru rw’ibizwi nka bioactive. Ubushakashatsi
buvuga ko Gingerol ifite imbaraga zo kurwanya inflammatory ikaba na
antioxydeant kurugero ruri hejuru.
2. Ishobora kuvura uburyo butandukanye
butuma umuntu agira isesemi.
Tangawizi ni nziza cyane mukurwanya isesemi.
Ishobora gufasha kugabanya isesemi no kuruka kubantu bakunze
kuruka bitunguranye bitewe nibyo babonye. Hari ubushakashatsi bwakorewe
kubagore batwite aho abagore 1,278 bahawe Garama ziri hagati ya garama imwe(1)
na Garama imwe n’igice(1,5) za tangawizi maze ibafasha kugabanya cyane
ibimenyetso byo kugira isesemi bari bafite.
Gusa n’ubwo tangawizi ifatwa nkaho ntacyo itwaye, kubagore
batwite nibyiza kubanza kuvugana na muganga mbere yo kuyikoresha.
3. Ishobora gufasha kugabanya ibiro.
Tangawizi ishobora kugira uruhare mukugabanya ibiro.
Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe muri 2019 bwanzuye
ko tangawizi igabanya umubyibuho kubantu bafite ikibazo cy’umubyibuho
ukabije,cyane cyane kubantu bafite amatako manini agenda akubana cg bafite ikibuno
kinini kuburyo baba bumva baremerewe iyo bari kugenda.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 ku bagore 80
bafite umubyibuho ukabije bwerekanye ko tangawizi ishobora no kugabanya igipimo
cy’umubiri cya (BMI) hamwe n’amaraso arimo insuline. Amaraso arimo insuline nyinshi
aba afitanye isano no guteza umubyibuho
ukabije.
Abitabiriye ubu bushakashatsi bahawe urugero rwinshi
rwa buri munsi rwa garama 2 y’ifu ya tangawizi mugihe cy’ibyumweru 12. Byaje
kugaragara rero ko tangawizi yafashije aba bantu kugabanya ibiro k’uburyo bushimishije.
Hari Ibimenyetso byerekana uruhare rwa tangawizi
mugufasha kwirinda umubyibuho ukabije byagaragaye no kunyamaswa.
Abashakashatsi babonye Imbeba zanywaga amazi arimo
Tangawizi cyangwa zikarya ibishishwa bya Tangawizi.
Byaje kugaragara ko izo mbeba zagendaga zitakaza
uburemere zari zifite ugereranije na mbere y’uko zitangira gufata Tangawizi.
Gusa nubwo bimeze bitya abahanga bavuze ko hakenewe ubushakashatsi bwisumbuye ho
kuri iyi ngingo.
4. Tangawizi ishobora gufasha mukurinda no kuvura uburwayi bumwe nabumwe bw’amagufa.
Hari uburwayi bw’amagufa bubaho mugihe inyama zoroshye
ziba ziri kumpera y’amagufa zirwara zikagenda zishira gahoro gahoro. Umuntu
yavuga ko iyi ndwara ari ukwangirika kwingirangingo zirinda amagufa.Uko
kwangirika kubaho buhoro buhoro kandi bikagenda byiyongera mugihe runaka.
Ubu burwayi butuma habaho Kubabara mungingo aho
amagufa ahurira cg ukajya ubabara mu maboko, ijosi, umugongo wo hasi, ivi
cyangwa ukababara ikibuno. Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bakoresheje Tangawizi
kugirango bivure ubu burwayi babonye igabanuka ryinshi ry’ububabare n’ubumuga
bari bafite. Ubu burwayi bukaba buzwi ku izina rya Osteoarthritis (OA).
Abitabiriye ubushakashatsi bakiriye miligarama 500
(mg) na garama 1 ya Tangawizi buri munsi mugihe k’ibyumweru 3 kugeza kubyumweru12.
5. Ishobora kugabanya cyane isukari mu maraso.
Ubushakashatsi bushya,bwagaragaje ko Tangawizi ishobora
kuvamo imiti irwanya diyabete. Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 ku
bantu 41 bari barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bagafata garama 2 z'ifu ya Tangawizi
buri munsi,byabagabanirije isukari yo mu maraso ku gipimo cya 12%.
6. Ishobora gufasha kuvura uburwayi bw’igifu
buzwi nka chronic indigestion
Chronic indigestion ni
ububabare buhoraho bwo kubabara mugifu ahagana hejuru cyangwa kumva utamerewe
neza munda yo hejuru cyane cyane mugihe urangije gufata amafunguro. Abashakashatsi
bizerako gutinda kw’amafunguro mugifu ari imwe muri moteri yongera ubu
bubabare.
Byagaragaye rero ko abantu bafata tangawizi bafite iki
kibazo ifasha kwihutisha igogora hanyuma ibiryo bigashira mugifu vuba maze
umuntu akarekeraho kubabara.
7.Tangawizi igabanya cyane ububabare buza
mugihe k’imihango.
Bumwe mu buryo gakondo bwo gukoresha Tangawizi ni ukuyikoresha
mukugabanya ububabare. Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2009, abagore basaga
150 bari bafite ikibazo cyo kubabara mugihe k’imihango,basabwe gufata Tangawizi
cyangwa imiti igabanya uburibwe mu gihe k’iminsi 3 ibanziriza kujya mu mihango.
Amatsinda y’abagore yafashe ibinini bikoze muri
Tangawizi yabashije kuvuga ko gufata ibyo binini byabagabanyirije uburibwe
kurugero nku rw’indi miti igabanya uburibwe bari basanzwe bakoresha. Ubushakashatsi
buherutse gukorwa nabwo bwanzuye ko tangawizi ikora neza nka acide mefenamic/acetaminophen
/ caffeine / ibuprofen.
8. Tangawizi ifasha kugabanya urugero rwa cholesterol mu mubiri.
Kwiyongera kwa cholesterol mbi mu mubiri bifitanye isano no
kwiyongera k'indwara z'umutima. Ibiryo umuntu arya bishobora kugira ingaruka
zikomeye zo kuzamura urugero rwa cholesterol mbi LDL.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 bw’abantu
60 barwaye hyperlipidemia(Uburwayi bwokugira
cholesterol nyinshi mu maraso )
abantu 30 bakiriye garama 5 za Tangawizi buri munsi babonye urugero rwa
cholesterol (mbi) rugabanukaho 17.4% mugihe cyamezi 3.
Iyo cholesterol ibaye nyinshi mu mubiri,ituma habaho
ibinure byinshi mumitsi itwara amaraso. Amaherezo ibyo binure bigabanya ingano
y’ubunini bw’umutsi, bigatuma bigorana ko amaraso ahagije atembera mumitsi.
Ibi bituma habaho umuvuduko w’amaraso,guturika kudutsi
duto,kurwara pararize cg Umutima ugahagarara gutera umuntu agapfa.
9.Tangawizi yifitemo ibintu bishobora
gufasha kwirinda kanseri.
Tangawizi yizwe nk’ubundi buryo bwo kuvura kanseri
zitandukanye. Hari imiti irwanya kanseri yitirirwa gingerol. Iyi gingerol ni
ikinyabutabire kiboneka cyane muri Tangawizi mbisi kifitemo ububasha bwo
kurwanya kanseri z’amoko atandukanye.
Mu bushakashatsi bwakorewe kubantu bafite ibyago
bisanzwe byo kurwara kanseri yu mura, garama 2 z’umusemburo wa tangawizi k’umunsi,zagabanije
cyane ibyago bari bafite byo kurwara kanseri. Gusa nubwo bimeze bitya
ubushakashatsi bucukumbuye kuri iyi ngingo buracyakorwa.
10. Ishobora gufasha ubwonko gukora neza no
kurinda indwara ya Alzheimer
Alzheimer n’indwara
igenda yibasira igice cy’ubwonko gishinzwe kwibuka n’ibindi bikorwa by’ingenzi byo
mumutwe.
Iyi ndwara ituma habaho kwangirika kuturemangingo
tumwe na tumwe two mu bwonko k’uburyo bituma umuntu yibagirwa k’uburyo
bworoshye. Iyo bigeze kubantu batangiye kugera mukigero kizabukuru irushaho.
Uretse kwibagirwa ishobora no gutuma umuntu yitiranya
ibintu. Rimwe narimwe umuntu ukunze gutakaza kwibuka no kwitiranya ibintu hari
igihe aba arwaye iyi ndwara kuko ibyo aribyo bimenyetso nyamukuru biyiranga.
Nubwo ntamuti uhamye wiyindwara uzwi,ariko tangawizi
yafasha umuntu ufite iki kibazo kuko Ubushakashatsi bwerekanye ko Tangawizi
ifite ibinyabutabire birinda ubwonko kwangirika. Tangawizi nanone ifasha kunoza neza imikorere y’ubwonko kubantu bageze
mu kigero k’imyaka y’izabukuru kuburyo umuntu uyikoresha arinda asaza akibuka
neza.
11. Tangawizi ishobora gufasha umubiri kurwanya
indwara ziterwa na mikorobe zifata mukanywa.
Ikinyabutabire cya Gingerol kiboneka muri Tangawizi,gishobora
gufasha mukugabanya ibyago byo kwandura indwara ziterwa na Mikorobe. Mubyukuri ibishishwa
bya Tangawizi, bifite ubushobozi bwo kubuza bagiteri zimwe gukura no kororoka.
Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe mu 2008 bubigaragaza,Tangawizi
ifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri zo mu kanwa nka Gingivitis na Parontontitis.
Izi nizimwe mundwara zifata ishinya ikazaho ibisebe kumpande zahakikije amenyo.
Ikindi ni uko Tangawizi ishobora gufasha mu kurwanya
virusi zifata mu myanya y’ubuhumekero zizwi nka respiratory syncytial virus (RSV),
zikunze gutera indwara z’ubuhumekero.
Izindi nkuru wasoma
1.Akamaro tungurusumu ifitiye ubuzima bwawe utari uzi
2.Dore impamvu imyanya y’ibanga y’abagore n'abakobwa yirabura
3.Gupima inda ukoresheje Korogati cg Isukari
4.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
5.Icyo Kurota wambaye ubusa bisobanura
Comments
Post a Comment