Akamaro tungurusumu ifitiye ubuzima bwawe utari uzi


Tungurusumu, iri mu muryango wibyo twita ibitunguru.Abashakashatsi bagaragaje ko kuva kera tungurusumu yifashishwaga n’abavuzi bakera mukuvura indwara nyishyi. Aha twavuga ko yifashishwaga n’abanyamisiri,Abanyababuroni,Abagiriki,Abaroma hamwe n’abashinwa bakayifashisha mubuvuzi bwabo bwa gakondo. Ubushakashatsi bugezweho nabwo bwagaragaje ko Tungurusumu ari umuti w’igitangaza, kuburyo umuntu ataba yibeshye aramutse avuze ko Tungurusumu ari antibiyotike ikomeye cyane ku rwego rwo hejuru!

Kurya tungurusumu buri munsi bifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu.

Kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho

Nkuko twabivuze haruguru,Tungurusumu ibarizwa mu muryango umwe n’ibitunguru bakunze kwita allium. Uretse kuba zikoreshwa mu gutanga impumuro nziza mu biryo zizwiho kuryoshya amafunguro.

Tungurusumu ni umuti ukomeye cyane urinda umubiri wacu indwara zitandukanye zikomoka kuri bagiteri.Ivura kubyimbirwa, Igakura imyanda mu mubiri ikanarwanya kandi ikica bagiteri zitandukanye.

Tungurusumu,irimo urugero ruri hejuru rwa vitamin zinyuranye n’imyunyungugu.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko byibuze  Muri garama 100g za tungurusumu dusangamo urugero rukenewe ku munsi rwa;

·         6% za selenium

·         80% za manganese

·         18% za calcium

·         22% za phosphore

·         95% za vitamin B6

·         38% za vitamin C

·         13% z’ubutare

·         Ibonekamo kandi vitamin B1 nkeya, umuringa n’indi myunyu ngugu

Kugira ngo ubone izi ntungamubiri zuzuye, ni byiza kuzirya ari mbisi

Reka turebere hamwe Akamaro ka tungurusumu ku buzima bwacu.

·         Tungurusumu zigabanya cholesterol mbi mu mubiri n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kurya tungurusumu buri munsi birinda indwara z’umutima n’izibasira udutsi duto tujyana n’utuvana amaraso mu mutima.

·         Tungurusumu nanone zifite ubushobozi bwo gusukura umubiri, kongera ubudahangarwa no guha ubushobozi umubiri bwo gusohora uburozi butandukanye buba bwinjiye mumubiri muburyo butandukanye.

·         Tungurusumu ishobora kugufasha mugihe ufite ikibazo k’ibicurane, kurumwa n’udusimba duto ugafurutwa cg ugatukura,guhitwa bitewe no kurya ibiryo utamenyereye, tungurusumu ni umuti mwiza cyane.

Aha ushobora kuyisekura maze ukayisiga aho agasimba kakuriye,cg ukayirya mu mafunguro.


·         Zirwanya indwara zibasira ubwonko ku bageze mu zabukuru,zifasha kurwanya indwara yo kwibagirwa,kubera ubushobozi zifitemo bwo kurwanya gusaza k’udutsi duto tw’ubwonko.

·         Tungurusumu zongera gukomera kw’amagufa no gukora neza kwayo. Izwiho nanone ko yongera umusemburo wa estrogen kubantu bigitsina gore.

Abashakashatsi bagaragaje ko Tungurusumu zifasha umubiri cyane ari iziriwe zikiri mbisi kubera ikinyabutabire cya allicin,yifitemo. Iki kinyabutabire cya allicin iyo gihuye n’ubushyuhe nko mu gihe cyo guteka abashakashatsi bavuzeko cyangirika bityo bagashishikariza abafata iyi tungurusumu nkumuti ko bajya bayikoresha mbisi.

Iyi Allicin izwiho ko ifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mu mubiri, kugabanya umuduko udasanzwe w’amaraso,kubuza amaraso kuvura no kurwanya kanseri na mikorobe zindi.

Gusa nubwo gukoresha tungurusumu aribyiza hari Ibyo kwitondera.

Ku bantu bafite ibibazo byo kuva cyane mugihe kimihango cg bari ku miti ituma amaraso avura,nibyiza kuba uretse kuyikoresha muri icyo gihe cg ukabanza kubiganiraho na muganga.

Ikindi nuko Tungurusumu ikunda gutera impumuro mbi mukanwa kubantu bayikoresha ikiri mbi. Mugihe ubonako iyo mpumuro mbi hari abo yabangamira,nibyiza kuyikoresha uyitetse mu mafunguro.

Iyi n'ingando online 

Niba ufite igitekerezo cg icyo utubaza,watwandikira unyuze kumbuga nkoranyambaga zacu wifashishije facebook cg instagrame.

Igitekerezo cyawe nanone ushobora kukinyuza mu mwanya wagenewe comment.Ibyo muzatwandikira tuzabisoma kandi tubasubize.Ushobora no kudukurikira kuri youtube uciye hano Kanda hano.

Ushobora no kwandika ijambo INGANDO ONLINE Ahashakishirizwa muri google ubundi ukadusura kuri web site yacu ugakurirkira ibiganiro tubategurira muburyo bwanditse.















 

 

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye