Yahishe nyirakuru wari wapfuye imyaka 15 yose kugirango akomeze kurya amafaranga ya pansiyo ye!
Cynthia Black w'imyaka 63 y'amavuko wo muri Pennsylvania yakatiwe nyuma yo kubika nyirakuru wapfuye mu cyuma gikonjesha imyaka 15 yose mu rwego rwo gukomeza kubona amafaranga y’ubwiteganyirize bw'uwo mukecuru. Nyirakuru wa Black, Glenora Delahay,bamubone mu 2019 nyuma yuko abantu bagenzuye imitungo nk'uko ikinyamakuru Fox 43 cyabitangaje. Mu gihe iryo genzura ryakorwaga,basanze ibisigazwa by’uwo mukecuru biri mu cyuma gikonjesha, nk'uko bigaragara mu cyemezo cy’ikirego cy’inshinjabyaha. Nkuko byagaragajwe,babonye Firigo yari irimo ibisigazwa by’amagufa y’uyu mukecuru ari mumufuka wa plastike utwikirijwe uburangiti. Uyu mukecuru w'imyaka 63 yamenyesheje abayobozi ko yahawe uburenganzira na nyirakuru bwo kubona amafaranga ye kubera ko ari we wamwitayeho kandi akomeza kubona amafaranga “yagenewe” Delahay nyuma y'urupfu rwe. Nyuma yaje gutangaza ko atigeze amenyekanisha urupfu rwa Delahay,kuko byarigutuma adakomeza kubona ayo mafaranga y’ubwitegany