Ntibisanzwe:Umusore yateye inda abavandimwe 3 bose none agiye kubarongora!
Umugabo
wenda kurongora aba bakobwa batatu bavukana azwi kumazina ya Bigman Stevo,akaba
ari umuturage wo mugihugu cya Kenya.
Amazina
y’aba bakobwa bagiye kwandika aka gashya ni Cate, Eva na Maryin. Aba uko ari
batatu bagiye batangaza abatuye isi yose
kubera gukundana n’umugabo umwe no kuba bitegura gushyingiranywa na we uko ari
batatu.
Ibitangazamakuru
byo muri Kenya byavuze ko Cate ariwe wambere wabonye Stevo, nyuma yaje kubwira
bashiki be bombi maze nabo biyemeza gukundana n’uwo musore. Stevo akaba ari umucuruzi
kandi akaba n’umuremankuru kumbuga nkoranyambaga zinyuranye.
Yatangarije
itangazamakuru ko gukundana n'abagore batatu icyarimwe nta kibazo kinini kirimo
kandi ko ntacyo bimutwaye.
Aba
Bashiki bacu begereye Stevo bamubaza niba yakwemera kubakunda bose uko ari
batatu,maze Stevo arabyemera. Kuri ubu Bamaranye ibyumweru bibiri kandi nta
shyari rihagati yabo,dore ko bose bahuriza kukuvuga ko basanga Stevo ari mwiza
kandi bakamukunda bose.
Nk’uko
ikinyamakuru Nairobi News kibitangaza ngo abo bakobwa baravuze ngo:
"Imiterere yacu ni uko agomba kudukunda kimwe. Agomba kugerageza uko
ashoboye kose kugira ngo adakunda umwe muri twe ahubwo twese akadukunda
kimwe."
Uwo
mugabo wo muri Kenya nawe mumagambo make yavuze ko akunda kwizera ko urukundo
rwe rutagenewe umukobwa umwe!
Nubwo
iyi nkuru isa naho ari agashya,hari undi
mugabo wo muri Kenya wakoze amateka arenze ayo ubwo yateraga inda abakobwa batatu
bavukana. Ibi byabye muri 2019 aho yabanjye imfura agakurikizaho undi agaheruka
bucura.
Bose
yabateye inda mu mwaka umwe wa 2019, hagati ya Mutarama na Werurwe". Icyo
gihe imfura n’umuhererezi bamubyariye abakobwa mugihe undi we yamubyariye
umuhungu.
Igitangaje
ni uko, ababyeyi babo bishimiye ibyo uyu mugabo yakoze.
Comments
Post a Comment