Ibinyobwa 6 wakorera m'urugo bituma ugira amaso asa neza bikanayarinda ubuhumyi
Niba urinze kandi ukita ku amaso yawe, uzagabanya ibyago byo guhuma cg kutabona neza bishobora kuza ukiri muto cg bikaza gake gake uko ugenda ukura.
Nk’uko
urubuga rwa WebMD rubitangaza, hari ibiryo n'ibinyobwa byinshi byuzuye
intungamubiri za ngombwa zifasha kandi zikaba nziza mu gukomeza gutuma amaso
abona neza.
1.Umutobe w'inyanya.
Umutobe
w'inyanya ukungahaye kuri lycopene, na phytonutrients nka beta-karotene,
lutein, zeaxanthin, na vitamine C, izi ntungamubiri zose zifite ubushobozi
bukomeye bwo kukurinda ibibazo by'amaso.
2.Umutobe wa epinari.
Epinari,
kale, na broccoli ni imboga rwatsi zikungahaye kuri antioxydants bita lutein na
zeaxanthin, bikaba byiza mugufasha amaso yawe kureba neza.
Abashakashatsi
bemeza ko lutein na zeaxanthin ziba mu mutobe wa Epinari zirinda amaso guhura n’uburwayi
bw’amaso buturuka ku izabukuru bushobora kuba intandaro y’ubuhumyi.
3.Umutobe w'imineke.
Muri
rusange,umuneke uzwiho gufasha igifu gukora igogora kuburyo bworoshye no
gutanga imbaraga k’umubiri.
Nubwo
bimeze bityo,imbuto zifite ibara ry'umuhondo harimo n’umuneke kuburyo bw’umwihariko,
z’ifite ibirenze ibyo. Kurya umuneke cg umutobe wawo bishobora kugufasha
kwirinda indwara z’amaso. Ibi biterwa nuko ugira ibyitwa beta-karotene,
ihinduka vitamine A ikaba nziza kumaso.
4.Umutobe w'icunga.
Ubushakashatsi
bushya bwerekanye ko kurya amacunga buri munsi bigabanya ibyago byo kwangirika kw’amaso
bituma umuntu areba ibikezikezi k’urugero rwa 60%.
Ubundi
bushakashatsi bwanzuye ko abantu barya cyangwa banywa umutobe wa Orange,
badakunda kugira iminkanyari mu maso.
5.Pome, beterave, n'umutobe wa karoti.
Umutobe
wa pome, umutobe wa karoti, n’umutobe wa beterave,n’ingirakamaro cyane kubuzima
bw’amaso yawe. Beta-karotene ziba muri karoti, zihinduka vitamine A mumubiri
nyuma yo kunwa uyu mutobe. Iyi vitamine ni nziza cyane k’ubuzima bw’amaso.
Ikindi
nuko flavonoide ziba muri Pome nazo zizwiho guteza imbere ubuzima bwiza bw’amaso.
Uyu
mutobe ugizwe n’uruvange rwa Pome, beterave ndetse na karoti,bakunze kuwita ABC
juice,kubera ukuntu ukungahaye kuntungamubiri
nyinshi zifasha amaso kureba no kubona neza.
6.Umutobe w’inkeri z’ubururu(Blueberries).
Umutobe
wa w’inkeri z’ubururu(Blueberries) ufite ubushobozi bwo gutuma amaso areba(improve your eyesight).
Si
ibi gusa kuko unafasha mukugabanya ibyago byo kurwara indwara z’inyuranye nka: Cataracte,
Kanseri, indwara z'umutima, n’izindi.
Ubushakashatsi
bwerekanye ko umutobe w’izi nkeri unafasha kurwanya ingaruka z’indwara ya
Alzheimer ugafasha uwunyoye kwibuka neza.
Mugutunganya iyi mitobe yose ushobora kwifashisha akuma
kabugenewe kitwa Brender kifashishwa mugukora imitobe inyuranye mu rugo.
No comment
ReplyDelete