Ngibi ibintu abasirikare b'abakobwa babujijwe gukorera ku karubanda
Nubwo amategeko y’ibihugu kumyitwarire n’imyambarire
ya gisirikare mugihe cy’akazi agiye anyuranye,twagerageje gutoranya bimwe
mubibujijwe Abasirikare n’Abaporisi gigitsina gore babujijwe kwambara.
1.Kwambara no kwisiga inyunganira bwiza
mumaso.
Abantu benshi batazi ibijyanye n’ubuzima bwa gisirikare batungurwa
nibi bintu.
Mugihe umutegarugori w’umusirikare cg umuporisi yambaye
imyenda y’akazi: Ntiyemerewe kwambara no kwisiga mu maso amavuta cg ibindi
bintu bikoreshwa mu kongera ubwiza bwo mu maso.
Ibi bivuzeko batemerewe kwitukuza,kwambara kumaso
ingohi z’inyongera cg kwisiga za makeup zindi zinyuranye. Ibi babibujijwe
mugihe bari mu kazi cg mugihe bari mu masomo ya gisirikare bahabwa(Ku ikosi).
2.Kwambara inzara z’inyongera cg kuzisiga
amabara.
Kwambara inzara
z’inyongera cg gusiga amabara izo usanganwe ntibyemewe mu gisirikare n’igiporisi.
Ibi ntago byemewe kubera ko bishobora kuba umwanda no gusigara ku myenda n’ibikoresho
byagisirikare mugihe umusirikare arimo gukora ibikorwa byihariye byagisirikare.
Ikindi n’uko inzara zinyongera zishobora kumubuza
gufata cg guterure ibikoresho bya gisirikare kubera uburebure bw’izo nzara.
Gusa nubwo bimeze bitya mubisirikare byinshi,ariko
mubihugu bimwe nabimwe kandi bike usanga byemewe gusiga inzara ndetse no kwambara
inzara z’inyongera kubategarugori. Urugero muri USA bo barabyemerewe ariko nabo
ntibyari byemewe mugisirikare cyabo cyo hambere.
3.Birabujijwe Kwambara inkweto ndende.
Ntago twasoza tutavuze kuri ibi bintu. Ntago byemewe k’umusirikare
w’umutegarugori kwambara inkweto zifite taro ndende zizwi nka high heels.
Abantu bamwe bibeshya ko inkweto ndende zemewe
mubisirikare bitewe n’amafirime amwe n’amwe agaragaza abagore b’abasirikare
bambaye inkweto ndende,ariko ntago ubwoko bw’izi nkweto bazemerewe.
Ibi biterwa n’uko mugihe wambaye izi nkweto byagorana
kwiruka mugihe byaba bibaye ngombwa kandi bikaba bigorana kuzigendesha kubutaka
butameze neza.
4.Kwambara amaherena nabyo ntibyemewe.
Kwambara amaherena usanga bitemewe mu bisirikare
byinshi byo ku isi.
Ibi biterwa nuko hari igihe biba ngombwa ko bambara za
ekuteri zirinda urusaku mugihe bari mu myitozo yo kurasa cg bakambara za kasike
zihariye zambarwa ari uko umuntu uzambaye atambaye amaherena.
Uretse ibi biranabujijwe gushyira amaherena kumazuru,k’ururimi
cg kubitsike.
5.Imitako igizwe n’amashanete cg imiringa
y’indi nabyo ntiyemewe.
Ntukambare imitako igizwe n’imiringa cg amashanete usibye
mugihe cy’ubukwe cg ikindi gihe bibaye ngombwa niryo bwiriza.
Ibi biterwa n’uko igihe umusirikare agize ikibazo k’uburyo
akenera ubuvuzi bwihutirwa abamufasha baba batagomba kubanza kurushywa no
gufungura iyo mikufi n’amashanete cg indi miringa itandukanye yaba yambaye.
Gusa nubwo bibujijwe kwambara ibi bintu,biremewe
kubizera kwambara ikirango cyo kwizera kwabo nk’umusaraba cg ishapure.
6.Birabujijwe kwambara imyenda igaragaza imyanya
ndanga gitsina.
Nubwo haba hashyushye cg urimo ukora akazi runaka,kirazira
kwambara imyenda igaragaza ibice by’umubiri bifitanye isano n’imyanya ndangagitsina.
Birabujijwe kwambara imyenda igaragaza umukondo izwi
nka mukondo out,kwambara udusengeri tumeze nkamasutiye,cg kwambara utujipo
tugufiya.
Ibi ntibikora mubisirikare bwose byo ku isi kuko ibihugu
bigeye bifite amategeko atandukanye,ariko ahenshi niko bimeze.
Comments
Post a Comment