NTIBISANZWE:Niwe Perezida w'Afurika umwe rukumbi Papa Francis yasomye ibirenge
Ntibisanzwe ko umushumba wa Kiriziya Gakorika Papa Francis agira uwo asoma ibirenge n’ubwo yaba Perezida cyangwa umuyobozi w’igihugu icyo aricyo cyose gikomeye kuri iyi si ya Rurema. Nubwo bidasanzwe kuri Papa gukora ibintu nkibyo,yigeze guca bugufi maze asoma ibirenge by'umuyobozi wa Sudani.
Iki gikorwa cyatangaje isi yose maze icika
ururondogoro.
Papa Francis yasomye ibirenge bya Perezida wa Sudani
y'Amajyepfo Salva Kiir Mayardit,arongera asoma ibirenge by’uwo bahanganye cyane
ariwe Riek Machar,anasoma madamu Rebecca Garang(umugore w'uwahoze ayobora Sudani
yepfo ariwe John Garang )na Taban Deng Gai, visi perezida wa mbere wa Perezida Kiir.
Aba bose uko ari bane batunguwe cyane nicyo gikorwa ubwo
Papa yapfukamaga agasoma ibirenge byabo. Papa urwaye uburwayi bw’amaguru budakira,muri
iki gikorwa yafashijwe n’abafasha be kugirango abone uko apfukama mugihe yari agiye gusoma
inkweto z’aba b’abayobozi.
Kuki Papa yasomye ibirenge bya Perezida n’abandi
bayobozi bari bari kumwe nawe?
Papa Francis yarapfukamye asoma ibirenge by'aba babayobozi
bahanganye muri Sudani y'amajyepfo, mu gikorwa kitigeze kibaho cyo kwicisha
bugufi kugira ngo ababashishikarize guca bugufi nabo ngo bashimangire inzira
y'amahoro muri iki gihugu cya Afurika kirangwamo umutekano muke ahanini uturuka
ku kutumvikana kw’abayobozi bakuru biki gihugu.
Papa yasabye Perezida wa Sudani yepfo n’umuyobozi
utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe gukomeza amasezerano y’amahoro kabone nubwo
ibintu bitarajya muburyo.
Perezida wa Sudani y'Amajyepfo, Salva Kiir Mayardit,
yabwiye inteko ishinga amategeko y'igihugu cye, i Juba, ko yatunguwe kandi agahinda
umushyitsi ubwo Papa yasomaga ibirenge bye mu mwiherero udasanzwe wa Vatikani
ku bayobozi ba Sudani y'Amajyepfo.
Ibi byabaye kuwa 11 Mata 2019.
Comments
Post a Comment