Imyunyungugu na vitamine zinyuranye umugore utwite aba akeneye gufata


 

         Impuguke mu mirire,  zisobanura ko umugore wamaze kumenya ko yasamye ;agomba kwitwararika ku bintu bimwe na bimwe. Aha twavuga nkokuba umugore utwite ashishikarizwa kwitabira gahunda zose zo kwamuganga zigenewe abagore batwite.

Ikindi umugore utwite nibyiza ko abagomba kuba m’ubuzima butuje,butarimo intonganya n’ibindi byinshi bitandukanye. Muri ibyo byinshi bitandukanye,harimo no gufata indyo yuzuye ifite isuku,ndetse no kunywa amazi meza. Ibi bituma agira ubuzima bwiza, we ubwe  n’umwana atwite. Muri iki gihe ifunguro ryuzuye rifite intungamubiri ni ngombwa.

Iyo impuguke m’ubuzima zivuze indyo yuzuye ziba zigaruka kuri ibi byiciro bitatu.Ibiryo byubaka umubiri ,ibitera imbaraga,n’ibirinda indwara.

Umugore utwite agomba kurya ibyo kurya byubaka umubiri.

Umugore utwite agomba kurya ibiryo bizwiho kugira ubushobozi bwokubaka umubiri no kuwusana. Mumagambo make ibyubaka umubiri bikanawusana n’ibyo kurya byose bituruka kunyamaswa(Amatungo) n’ibinyamisogwe.

Muri ibyo,harimo:Inyama,amafi,amagi,indagara,ibishyimbo,amashaza,ubunyobwa n’ibindi.

Umugore utwite agomba kurya ibiryo byifitemo ubushobozi bwo gutera Imbaraga umubiri.

Umugore utwite akeneye kumenya no kwita kumafunguro afite ubushobozi bwo gutera umubiri we imbaraga kugirango abashe kubona imbaraga n’ubushobozi bwoguhangana n’imihindagurikire y’umubiri ibaho mugihe cyo gutwita. Ntayindi mpamvu ibayeho ituma bitagendako, umugore atwita amezi icyenda yose. Aya mezi yose ayamara arwana n’impinduka zibaho zitewe no gusama kuko umubiri we uba ukeneye imbaraga nyinshi zihagije zogutuma ukomeza gukora no kubona ubushobozi bwo kwita k’umwana uba uri munda.

Amafunguro atera imbaraga mumagambo make, ni ibiryo byose turya biri mubwoko bw’ibinyabijumba,n’ibinyampeke. Ibirayi,ibijumba,imyumbati,amateke,ibikomoka kungano,ibigori,amasaka,uburoro,umuceri  n’ibindi binyampeke bitandukanye.

Reka noneho tuvuge kubirinda indwara

Mugiye umugore atwite hari ubudahangandwa bw’umubiri we bumwe nabumwe bugabanuka. Niba ubudahangarwa bw’umubiri bugabanutse,bivuzeko byoroshye kuba umuntu yafatwa n’indwara zitandukanye kuburyo bworoshye ndetse zikaba zazahaza umugore utwite k’urugero ruri hejuru ugereranije nuko zamufata adatwite.

Niba umugore utwite arwaye bivuze ko numwana atwite ashobora kurwara nawe cg akagerwaho n’izindi ngaruka zituruka kukuba hari indwara Mama we yarwaye amutwite. Ningombwa cyane rero ko umugore utwite yita kumafunguro yifitemo ubushobozi bwokuturinda indwara.

Impuguke zivuga ko ibikomoka kumboga n’imbuto aribyo byifitemo ubushobozi buri hejuru bwo gufasha umubiri wacu mukwirinda indwara zimwe nazimwe.Imboga rwatsi nka dodo,gapasu,spanich,igisusa,amashu,umushogoro n’izindi mboga ziri m’ubwoko bw’ibyatsi.

Hari izindi mboga ziri mubwoko bw’ibinyabijumba.BETERAVE,CAROTI n’ibindi. Ikigeretse kuri ibi nukurya imbuto. Umugore utwite akeneye kurya imbuto zihagije kandi ziri mumoko atandukanye.


Umugore utwite akeneye kurya intungamubiri navitamine zitandukanye kuko umwana atwite intungamubiri zimutunze zose azikura muri mama we.

Aha hari amoko 6 tugiye kurambura ya vitamine umugore utwite agomba gufata.

Icya mbere:Folic acid cg acide folic.

Acide folic ni ubwoko bwa vitamine B uturemangingo twumubiri twose dukenera kugirango dukure neza kandi twiyongere.Kubura iyi acide folic mumubiri bishobora gutuma umwana agira ikibazo cy’ubwonko cg ikibazo muruti rw’umugongo.

Iyi  acide foric iboneka mu muceri w’umweru,imboga zo mubwoko bwa spinach,mubibabi by’imboga zifite ibara ry’icyatsi,mubishimbo,umutobe w’amarongi no muri broccoli.

Icya kabiri.Iron cg felli.

Iron ni ubutare umuburi ukoresha mugukora homogrobine zifashisha mugukura umwuka mubihaha zikawujyana mubindi bice by’umubiri.Mugihe umugore Atwite aba akeneye ububutare bwa iyon inkubwe 2 ugereranije n’igihe adatwite.

Ubu butare burimo amoko 2,ubukomoka munyama no mubivanyanja,nubukomoka mubimera.

Ushobora kububona mumboga rwatsi,amafi,ibishyimbo,ubunyobwa,mumbuto nkamapapayi no munyanya.

Kubura ubu butare bwa iron bishobora gutuma ugira za infection zitandukanye,kugira umunaniro no guhora wumva burigihe unaniwe,kubyara mbere yigihe gikwiye[nukuvuga mbere yibyumeru 37]no kubyara umwana ufite ibiro bikeya.

Icya gatatu Calcium cg kalisiyamu.

Karisiyamu ifasha mugukura kw’amagufa y’umwana,amenyo,umutima,imikaya n’inzira ntangamakuru. Byibuze kumunsi umugore  utwite abakeneye gufata milligram 1000 za karisiyumu buri munsi.

Iboneka mu mata,fromage,yawulte cg mumutobe wamaronji wakorewe munganda ukaba warongewemo iyi calisiam. Kubura kw’iyi Calisiam mu mubiri bituma umwana agirikibazo cyo kuvukana uburwayi bwo kugira amagufa adakomeye,bushobora kugenda bugaragara uko umwana agenda akura.

Icya kane Vitamin D.

Iyi vitamin n’ingenzi cyane kuko ifasha mukubaka ubudahangarwa bw’umubiri. Ikindi ifasha mu mikorere y’imikaya n’inzira ntanga makuru. Umwana uri munda,aba akeneye iyi vitamin mumikurire y’amagufa ye,ndetse n’amenyo.

Iyi vitamin ishobora kuboneka mumata n’ibiyakomokaho.Umubiri wacu nawo ufite uburyo karemano ushobora kuyikorera mugihe uruhu rwacu rugezweho n’imirasire y’izuba.

Icya gatanu DHA.

Dha bivuze docosa hexaenoic acid mumagambo arambuye.Nibumwe mubutare bwa omega 3 bufasha mu mikurire y’umubiri wacu.

Iboneka mumafi,amagi, no mumbuto z’amaronji.

Icya gatandadu iodine.

Iodine ni ubutare umubiri ukenera mugukora umusemburo wo mubwoko bwa hormones thyroid.Thyroide nimvubura iba mugikanu cyacu ifite umumaro wo kuvubura umusemburo ufasha umubiri mugukoresha ingufu ukura mubiryo no kuzibika.umugore utwite rero akenera iyodine kugirango ifashe umwana atwite mumikurire y’ubwonko urutirigongo n’inzira ntangamakuru,igafasha umwana kumva amerewe neza nokugira ubwonko butekereza neza.

Iyi ayodine iboneka mu mata fromage yawulte n’ibindi.

Uretse kuba wabona izintungamubiri uzikuye mubiryo bitandukanye ushobora nokuzibona binyuze munyunganira mirire zitandukanye zashyizwemo izo ntungamubiri,cg ukazibonera mubinini wandikirwa namuganga mugihe utwite.

IKITONDERWA:Ukimara gukeke ko wasamye ugomba kunyarukira kwa Muganga kwisuzumisha.

 

 

Comments

  1. Mwiriwe neza izi ntungamubiri uhita utangira kuzifata iyo wamenye ko utwite murakoze

    ReplyDelete

Post a Comment

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye