Kuri ubu Bamporiki arafunzwe! RIB yatangaje urutonde rurerure rw'ibyaha akurikiranweho
Amakuru y’ihagarikwa
rye yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu masaha ya nyuma ya Saa
Sita kuri uyu wa Kane ariko nta gihamya cyari cyakagiye hanze cyemeza
guhagarikwa ku mirimo kwa Bamporiki.
Nibwo haje
kuboneka itandazo rivuye mubiro bya Minisitiri w’intebe rihamya ayo makuru.Iryo
tangazo riragira riti:
Mbere yo kuba Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,Bamporiki yari Umuyobozi w’Itorero
ry’Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa
manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite.
Nubwo irihagarikwa
rya Bamporiki ryabaye nkiritungura rubanda nyamwinshi ariko kubakurikirana ibya
Poritike hari ibimenyetso byagaragaye k’urubuga rwa Tuwita ryagaragazaga ko hari
amakuru Bamporiki yaba yari afite yuko ari buhagarikwe. Yari yanditse kuri
Tuwita ye ati: “Ubwenge buzi ubwenge”. Ubu butumwa yabutangarije abamukurikira
Saa 11:36 mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022.
Uretse ibi,nuko
amakuru dukesha Igihe,Kuri gahunda, byari byitezwe ko atanga ikiganiro mu
muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba MIJEUMA, Minisiteri yari
iy’urubyiruko n’amashyirahamwe, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byari biteganyijwe ko atanga
ikiganiro cyitwa ‘Twahisemo kuba umwe’ mu muhango wo kwibuka abari abakozi
n’abayobozi bayo. Gusa kuburyo butunguranye yaje gukurwa kuri iyo gahunda ku munota wa nyuma asimbuzwa Bwana Nkusi
Deo.
Kuri ubu
Bwana Bamporiki afungiwe iwe murugo n’ibyaha akurikiranyweho byatangajwe.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter ya RIB bugira buti “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo”.
Mu makuru dukesha
Igihe nuko Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko
umugenzacyaha yategetse Bamporiki kutarenga urugo rwe.
Ati “Mu gihe cy’iperereza n’iyo
haba hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko
yagerageje kugikora, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora gutegeka
ukekwa ibyo agomba kubahiriza. Bimwe mu byo Umugenzacyaha yamutegetse, harimo
no kutarenga imbago z’urugo rwe.’’
Yagize ati: ‘‘Ibi
biteganywa n’amategeko’’.
Ingingo ya 67 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza
z’inshinjabyaha ni yo yashingiweho Bamporiki ategekwa kutarenga urugo rwe.
Ni mu gihe ingingo ya 80
yo ivuga ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho
icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza.
Bimwe mu byo ashobora
gutegekwa ni:
-Ukuba mu
karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera.
-Kubuzwa
kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse
ibyo agomba kubahiriza.
-Ategekwa kandi kutajya aha
n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki.
-Kwitaba
urwego rwagenwe mu bihe byagenwe.
Izindi nkuru wasoma
1.Akamaro urubuto rwa Watermelon rufitiye ubuzima bwawe
2.Akamaro tungurusumu ifitiye ubuzima bwawe utari uzi
3.Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test
4.Dore urutonde rw'indwara zivurwa n'igitunguru gitukura
5.Menya 'Hymenoplasty'.Kubagwa hagamijwe gusubiranya Akarindabusugi.
Comments
Post a Comment