Dore urutonde rw'indwara zivurwa n'igitunguru gitukura

Uretse kuba benshi muritwe Igitunguru gitukura tugikoresha inshuro nyinshi nk’ikirungo mugihe  tugiye gukaranga cg tukagishyira ku ifiriti no kuri salade,ntago ari kenshi tujya dudekereza ku mumaro ukomeye wiyongera kukuba iki gitunguru gituma ibiryo bihumura neza ndetse kikabyongerera uburyohe.

Mukiganiro cyuyu munsi tugiye kurebera hamwe akandi kamaro gakomeye kigitunguru ndetse n’uko ushobora kukifashisha mubundi buryo mubuzima bwa buri munsi.

Reka duhere kubigize iki gitunguru ndetse n’umumaro wabyo.

Igitunguru gitukura kigizwe na vitamine zitandukanye hamwe n’imyunyu ngugu itandukanye. Aha twavuga ko igitunguru gikungahaye kuri  Vitamin C,Vitamin B6, B9, Calcium,Sodium,Vitamin A.

Kuba igitunguru gikungahaye kuri ibibintu icyarimwe,bigiha ubushobozi bwo kuba kitakwitwa ikirungu gusa,ahubwo kikaba cyakwitwa umuti w’indwara zitandukanye.

Reka turebere hamwe bimwe mubyo igitungu gikora cg gifasha kubuzima bwacu.

·       Iyo ugize ibyago byo kuribwa n’uruyuki,ushobora kwifashisha igitunguru murwego rwokugabanya uburibwe buturutse ku kuribwa n’uruyuki ndetse bikagufasha kuba wakwirinda kubyimbirwa.

Iyo rero uriwe n’uruyuki, ufata igitunguru gitukura ukagikatamo kabiri ubundi ugasiga aho uruyuki rwakuriye. Iki gihe bikuvura kubyimbirwa no kumva uburyaryate aho rwa kudwinze.

·       Igitunguru gitukura kibamo ibyitwa quer-cetin ikaba izwiho guhangana na kanseri iterwa no kwigabanya muburyo budakwiye kuturemangingo tuba tugize umubiri.

     Ikiyongera kuri ibi nuko Kukirya ari kibisi bifasha mu kurwanya umusemburo wa cholesterol mbi iba idakenewe mu mubiri. Iyo iyi cholesterol mbi iri mu mubiri, ituma umutima wumuntu  uteragura nabi kuburyo bibangamira umuntu.

Igitunguru rero gifite ukuntu kiringaniza uyu musemburo kikawushyira kurugero rukwiye kuburyo bituma umutima ukora neza.

Ntago ari igitunguru kikijumba gusa gifite akamaro ahubwo n’ibibabi byacyo biba bikungahaye kuri vitamin A.

·       Aya mababi yacyo rero Kuyateka mu biryo bifite akamaro gakomeye kuko iyi vitamin A izwiho kurwanya uburwayi bwo guhuma cg kutareba neza.Iyi vitamine nanone ifasha n’umubiri kugira imikurire myiza.

Igitunguru gitukura kiri mu miti gakondo yifashishwaga n’abantu mu kuvura inkorora ndetse na grippe.

Aha ufata iki gitunguru ukagikata mo uduce dutoya nkugiye kugikaranga ukadushyira mugakombe gafite isuku,ubundi ukavangamo ubuki bukeya bitewe n’igitunguru wateguye uko kingana ubundi ukajya ufata ikiyiko cyabyo ukagihekenya inshuro 3 kumunshi.

Gukunda kurya igitunguru kugitsina gabo bifasha mu kwirinda  kanseri ya porositate.

Igitunguru gitukura kizwiho kuringaniza isukari yo mu maraso.Kirimo Vitamin B9 ifasha mu gutekereza neza ndetse igafasha mu gusinzira neza no kugira appetit mugihe ugiye gufata amafunguro.

Mugukoresha igitunguru ngo wivure cg ubashe kwirinda indwara zitandukanye,ushobora kugikoresha ari kibisi cg ukagikoresha gitetse mu mafunguro.

Ubu buryo bwo kugikoresha ari uko gitetse n’ibwo abenshi bakunze kwifashisha kuko kukirya ari kibisi gishobora gutuma ugira umwuka mubi mukanwa.


IZINDI NKURU WASOMA

1.Uburyo 07 karemano bwagufasha kwivura inkovu

2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.

3.IMPAMVU 6 nyamukuru zishobora gutuma igitsina cy'umukobwa kinuka

4.Ibimenyetso 5 bigaragara inyuma byerekana umukobwa ufite amazi menshi(Amavangingo)

5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma









 

 

 

 

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye