“Ntuzongere gusenga ishusho yanjye, ntabwo ndi Yesu Kristo. Ntago ndi n'umukristo ”
Ati: "Ndi Brian
Deacon, ndi umukinnyi wa firime kandi nakinnye muri firime nyinshi kandi nakinnye
ni ya Yesu muri filime yo muri 1979 aho nashizwemo n’Umugabo utunganya amafirime
Producer John Heyman nkina muri iyo firime nka YESU.
Nashyingiwe inshuro ebyeri. Mbere nashakanye na Rula
Lenska, tubyarana umwana w’umukobwa witwa Lara Deacon, hanyuma nongera gushakana
na Natalie Bloch twashakanye kuva mu 1998.
Umunsi umwe, producer wanjye yambajije niba nakwemera
gukina nka Yesu muri firime mbarankuru, ndavuga nti yego. Kuki ntabikora? Ariko
ntiyizeraga ko nshobora gukina neza muri uwo mwanya. Ndibuka ko igihe twarangiza gufata amashusho yiyo
firime umugabo yambwiye ati:
Bizakugora cyane kwemeza abantu bakubonye ukina uyu
mwanya kukubona uri gukina ikindi rore muzindi firime. Kuko ubu umaze gukina uri
nka Yesu. Ati abantu ntabwo bazihanganira kukubona uri gukina firime mbi kandi
barakubonye ukina uri Yesu.
Nahise mbona ko ndi umukinnyi w’ingirakamaro bivuze ko
ngomba kwitondera andi mahitamo n’inshingano nagombaga gukora. Icyakora ibintu
birakomeza kuko kuva igihe firime yatangarijwe kugeza uyu munsi, ntibisanzwe
kubona abantu bamanika ishusho (Amafoto) yanjye munzu zabo, mumodoka, mububiko,
murusengero, ndetse bamwe bashyira ifoto yanjye mubyumba byo murugo basengeramo.
Uyu mugabo wakinnye iyi firime ya Yesu akomeza avuga
ati abantu biki gihe Ndetse n'ibisekuru byabo, bakomeza kuvuga ko bakoresha
ifoto yanjye ngo ibibutse YESU Kristo, ariko oya! Ntukeneye ifoto yanjye
kugirango ikwibutse Yesu Kristo umukiza. Kuri weho rero wunama imbere y’ishusho
yanjye cyangwa imbere yishusho yose wizera ko ari Umwami Yesu Kristo usenga,
nyamuneka ubihagarike kuko ntabwo ari Imana usenga ahubwo ni umuntu nkawe kandi
iyo foto ntago ari iya Yesu wanyawe.
Ubusanzwe Imana ntishaka ko abantu bayisenga ari uko babanje kuyibona imbona nkubone.Ikunda abantu bayisenga mu kwizera. Dore igice cyo muri bibiliya gishobora kugufasha kumva ibyo nkomeza kuvuga. Hano Imana ubwayo niyo ivuga. Kuva 20:3-5 “Ntukagire izindi mana imbere yanjye. Ntukagire ishusho ishushanyijeho, cyangwa ngo ungereranye na kimwe mu bintu biri mu ijuru hejuru,cg biri mu isi hepfo, cg biri mu mazi ari munsi y'isi.
Bwana Brain Deacon akomeza agira ati “ Kumuntu wifashisha amafoto yanjye arimo gusenga, ntago aribyo,ni ugusenga ibigirwamana kandi n’icyaha imbere y’Imana. Ifoto yanjye ntago ari umukiza wawe. Umukiza wawe ni Yesu Kristo w'i Nazareti, Njye ndi Brain Deacon Nakinnye uruhare rwa Yesu muri iyi film kandi mparanira gushimisha Imana ubwanjye.
Izindi nkuru wasoma
1.Akamaro urubuto rwa Watermelon rufitiye ubuzima bwawe
2.Akamaro tungurusumu ifitiye ubuzima bwawe utari uzi
3.Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test
4.Dore urutonde rw'indwara zivurwa n'igitunguru gitukura
5.Menya 'Hymenoplasty'.Kubagwa hagamijwe gusubiranya Akarindabusugi.
Comments
Post a Comment