Posts

Showing posts from January, 2022

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Image
Kubyimba kwimitsi kuburyo ubibona inyuma,ni uburwayi bwitwa varicose veins,Ubu burwayi bubaho igihe udukaya duto(valves) tuba mumitsi imbere dufunga ndetse tukanafunguka kugirango amaraso atembere neza  tutagikora umurimo watwo. Mugihe izi valves zagize ikibazo zikaba zitakibasha gufunguka amaraso agaruka inyuma mumitsi bitatuma ubona imitsi ibyimbye. Hari ibintu byinshi bitandukanye bishobora gutuma habaho kubyimba imitsi (varicose veins). Aha twavuga nk'imyaka,ibiro binshi,guhagarara cyangwa kwicara umwanya muremure,gutwita nibindi.  Ingando online  twabateguriye uburyo ushobora kwivura ubu burwayi ndetse no kubwirinda ukoresheje uburyo karemano. 1. urunyanya Urunyanya hamwe n'imbuto zarwo bikungahaye kuri Salicylic acid ifite akamaro gasa neza nk'umuti wa aspirn kandi igakora mukubuza amaraso kuvura aribyo bituma amaraso atembera neza. Aha twakongeraho yuko urunyanya runakungahaye kucyitwa lycopene iyi lycopene iboneka cyane mugahu gato gatwikiye uturemanging

KABAYE! Umuturage akubise DASSO inyundo mu mutwe ngo yimubwira kwikingiza

Image
Umugabo utuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari yashyikirijwe RIB azira gukubita UMU DASSO inyundo mu mutwe akamukomeretsa amuziza ko yari arimo guksngurira abo murugo rwe kwikingiza urukingo rwa COVID 19. Ibyi byabaye kuwa 25/01/2022 mu Mudugudu wa Mugusha mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari ho muntara y’iburasirazuba. Hirya no hino mugihugu hari gahunda inzego   z’ibanze zimaze mo iminsi yo kureba urugo kurundi abaturage batarikingiza   icyorezo cya COVID 19 maze bagashishikarizwa kwikingiza ndetse bakigisha ibyiza byo kwikingiza. Inzego z’ibanze zifatanyije na DASSO kuwa 25/01/2022 bajyiye gukangurira   uyu mugabo wo mu Murenge wa Gishari kwikingiza batungurwa no gusanga we n’abana be uko ari 12 n’umugore we ntanumwe wigeze wikingiza urukingo narumwe aho byatangajwe ko babiterwa n’imyemerere y’idini ritazwi basengeramo rikorera mu Karere ka Gicumbi ho muntara y’Amajyaruguru. Inzego z’ibanze zikigera muri uru rugo ngo zatangiye kuganiza abana bakuru umwe u

Umukobwa watutse ibikozasoni Perezida Ndayishimiye yaba yatawe muri yombi

Image
Umugore w’umurundikazi arashakishwa bikomeye cyane   nyuma yogutuka umukuru w’igihugu akamwandagaza. Hari amajwi   yacicikanye kumbuga ngurukana bumenyi yumvikanyemo umukobwa abenshi bise umushizi w’isoni,nyuma yaho yumvikanye atuka umukuru w’igihugu cy’Uburundi Perezida Evariste Ndayishimiye. Mu minsi ishize uyu mukuru w’igihugu cy’Uburundi yatangiye indendo mugihugu imbere zigamije gusura ibyanya bigaragaza ubwiza nyaburanga bw’iguhugu ayoboye,murwego rwo gushishikariza Abarundi nyirizina yaba abimbere mugihugu no hanze yacyo, gusura ibyiza nyaburanga ariko byakarusho bigakurura na bamukerarugendo baturutse yanze y’igihugu kuza gusura ibyanya by’iratiro by’Uburundi. Ni muri urwo rwego umukuru w’igihugu yagaragaye mu mafoto yakwiriye kumbuga nkoranyambaga yambaye ibirenge hamwe n’imyambaro gakondo arimo kuvuza ingoma byose bitatswe n’amabara agize ibendera ry’igihugu cy’Uburundi. Abantu bagiye batandukanye ntibavuze rumwe kuri aya mafoto dore ko bamwe bavuze ko ari ibintu byiz

KABAYE! Abakoresha Bushyete munyungu zabo basabiwe gukurikiranywa na RIB

Image
Abanyamakuru bakorera itangazamakuru kuri murandasi barasabwa kureka gukomeza gukoresha abafite ubumuga munyungu zabo bwite.Ibi byatangajwe nyuma yavidewo zagiye zicicikana hirya no hino bivugwa ko zigamije gukorera inyungu bwite kubafite ubumuga cyane cyane aho byazamuwe n’umugabo witwa Busyete aho bivugwa ko hari abantu bamunwesha ibisindisha bakamuvugisha amangambure. Umugabo uzwi ku Izina rya BUSYETE Yosefu Yamenyekanye kumbuga nkoranya mbaga zigiye zitandukanye ariko videwo ze zatumye amenyekana cyane zabaga zavuye kurubuga rwa Youtube hanyuma zigakwirakwizwa kuzindi mbuga,aho abanyamakuru batandukanye bagendaga bamusura bakamugurira agacupa na kaburushete ubundi bakaganira. Uyu mugabo ufite imivugire idasanzwe mumvugo ze yakomeje gushimisha benshi,ariko yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi,aho yari ari gusoma agacupa maze umunyamakuru akamubaza ati ‘’Ntago uri businde’’? Maze nawe amusubiza mumvugo yashimijije abantu benshi agira ati ‘’Kabaye’’! Iri jambo ngo “Kabaye” ryah

Dore ibintu 5 utazigera ukorera umuhungu mukundana

Image
Buri mugore wese aba yifuza kugira umubano wuzuye umunezero we n'umukunzi we,Nubwo usanga ibyimibanire yabo ahanini bigirwamo uruhare n'abagabo. Usanga hari abagore bishyura igiciro kinini kugirango umubano wabo bakundana ukunde urame ibi byose bakabikora babitewe n'urukundo.Ingando online yaguteguriye ibintu bitandatu utazigera ukorera umukunzi wawe kabone niyo waba ubitewe n'urukundo. 1.Ntuzigere na rimwe ugerageza gukemura ibibazo byose by'Umukunzi wawe Kabone nubwo umukunzi wawe yaba afite ibibazo by'amafaranga cyangwa ibibazo mukazi,ntuzigere ugerageza kumwereka ko ushobora kubikemura byose.Nubikora uzaba uri kumutoza kwiyicarira akumva ko igihe ibibazo bibaye byinshi aho gushaka ibisubizo azumva ko ari wowe bireba.Ugomba kureka ibibazo bimwe nabimwe akabyikemurira nk'umuntu mukuru. 2.Ntugakunde guha umukunzi wawe impano zihenze cyane Nibyiza cyane kubakundana guhanahana impano hagati yabo,ariko guha umukunzi wawe impano ihenze we adashobora kuba yakugu

Uburyo 03 umuntu yareba mubiganza byawe akamenya uburyo umukundamo?

Image
Ibiganza by'umuntu bishobora kugira icyo bikubwira kucyo umuntu akunda cyangwa uko akunda.Amakuru atagwa n'ibiganza kimwe nandi makuro yose atanga muburyo umubiri utangamo ibimenyetso, yizerwa kuruta ukuri wabwirwa nanyirabyo.  Abahanga n'abashakashatsi muburyo bwo guhanahana amakuru(Kominikasiyo)bavuga ko ibimenyetso by'umubiri bidashobora gutanga amakuru atariyo. Urugero ushobora kubona umuntu arimo kuvuga inkuri ishimishije ariko wamureba mu maso ukabona atishimye,ahubwo ukabona afite agahinda. Nimuri urwo rwego  Ingando online  yaguhitiyemo kugusangiza amakuru atagwa n'umurongo witwa love line(umurongo w'urukundo). Uyu murongo w'urukundo ni umurongo uherereye mukiganza cyacu uhereye hejuru witehereje ikiganza cyawe gihagaze. Kugirango rero ubashe kumenya uko rukundo rwawe cg urwundi ruhagaze ubikora muri izi nzira.Shyira ibiganza byawe hamwe hanyuma urebe igishushanyo bijyanye hanyuma wimenye!   1.   Imirongo iyo iteganye neza Witegereje imirongo y'u

Uburyo 07 karemano bwagufasha kwivura inkovu

Image
Bitewe naho Inkovu  iherereye ishobora kubangamira uyifite k'uburyo ushobora gusanga n'igihe ari mu bandi aba agerageza kuyihisha ,Hakaba nubwo usanga yarazengurutse amaguriro atandukanye ashakisha aho yagura imiti ishobora kumufasha kuvanaho iyo nkovu. Uretse ibi hari n'undi muntu ushobora kuba afite inkovu ariko akumva imuteye ipfunwe cg aho iri hahora hamuryaryata ntabone amahoro kuko iba imurya. Nubwo biba bimeze gutyo usanga kubona ikintu kitari karemano gishobora kugufasha kuvanaho inkovu bigoye cyane, cyangwa naho kiri ugasanga kiba kigura umugabo kigasiba undi. Ngibi ibintu  karemano bishobora kugufasha kuvura inkovu muburyo karemano 1.Gukoresha Igikakarubamba Fata igikakarubamba ukivaneho kariya gahu gakomeye k'inyuma Icyo usigarane gikoremo umutobe(umushongi). Uwo mutobe wusige ku nkovu, usiga nkukora uruziga. Nyuma y'isaha n'igice hasukure n'amazi akonje. Ujye ubukora kabiri k'umunsi mu gihe k'iminsi 15. 2.Gukoresha Vitamine E Fata icyatsi

Umugore yishe umwana we w'imyaka 17 wamubuzaga kuzana abagabo m'urugo

Image
Mu karere ka Nyabihu umugore witwa MUSHIMIYIMANA Laurence yishe umwana we w’umukobwa wari uri mu kigero cy’imyaka 17 y’ubukure.Ibi byabereye mudugudu wa Gakarara mu kagari ka Rega umurenge wa Jenda ho mukarere ka Nyabihu. Abaturage baturanye n’uyu mubyeyi wihekuye babwiye ibinyamakuru ko uyu MUSHIMIYIMANA yarasanzwe afite imyitwarire mibi kuko yakundaga kurangwa n’ubusinzi buvanze n’ubusambanyi kandi ko ahanini aribyo yapfaga n’umukobwa we wari umaze kugera mu kigero kimyaka cumi n’irindwi. Abaturage  bavuga ko MUSHIMIYIMANA Laurence icyaha akurikiranyweho yagikoze mu’ijoro ryo kuwa Gatanu Mutarama 2022 rishyira kuwa gatandatu,aho yamwishe akamusiga mu nzu agahita atoroka. Umwe mu baturanyi buyu mubyeyi gito yagize ati:”aha ngaha byageze nko mu masaha ya saa saba twunva umuntu aravuze ngo mudutabare,si byabindi by’abagabo yazanaga ahubwo arihekuye,mu kugera hano nsanga bamwe bakurikiye aho yanyuze bagiye kumushaka”. Abaturage bavuga ko uyu mugore asanzwe ari umusinzi ndetse akabi