Umukobwa watutse ibikozasoni Perezida Ndayishimiye yaba yatawe muri yombi
Hari amajwi yacicikanye kumbuga ngurukana bumenyi yumvikanyemo
umukobwa abenshi bise umushizi w’isoni,nyuma yaho yumvikanye atuka umukuru w’igihugu
cy’Uburundi Perezida Evariste Ndayishimiye.
Mu minsi ishize uyu mukuru w’igihugu cy’Uburundi
yatangiye indendo mugihugu imbere zigamije gusura ibyanya bigaragaza ubwiza
nyaburanga bw’iguhugu ayoboye,murwego rwo gushishikariza Abarundi nyirizina yaba
abimbere mugihugu no hanze yacyo, gusura ibyiza nyaburanga ariko byakarusho
bigakurura na bamukerarugendo baturutse yanze y’igihugu kuza gusura ibyanya by’iratiro
by’Uburundi.
Ni muri urwo rwego umukuru w’igihugu yagaragaye mu
mafoto yakwiriye kumbuga nkoranyambaga yambaye ibirenge hamwe n’imyambaro
gakondo arimo kuvuza ingoma byose bitatswe n’amabara agize ibendera ry’igihugu
cy’Uburundi.
Abantu bagiye batandukanye ntibavuze rumwe kuri aya
mafoto dore ko bamwe bavuze ko ari ibintu byiza kubona umukuru w’igihugu
yifatanije n’abandi mu gushyigikira umuco w’Abarundi naho abandi bavuga ko
bidakwiye kubona umukuru w’igihugu yambaye ibirenge yatakawe arimo kuvuza
ingoma.
Nibwo uyu mukobwa bitaramenyekana neza aho aherereye
yacishije kumbuga nkoranyambaga amagambo yababaje abarundi benshi aho yavugaga
ko umukuru w’igihugu afite amaguru mabi cyane arangije avuga ko atanamwenda!
Aya magambo n’ibindi bitutsi bibi bidakwiye gusubirwamo byazamuye umujinya w’Abarundi
batari bake bavuga ko uyu muntu watinyutse gutuka umukuru w’igihugu akwiye
gufatwa akaryozwa amakosa yakoze akanasaba imbabazi Abarundi bose.
Amakuru akomeza avuga ko uyu mukobwa watutse Perezida
Ndayishimiye yaba yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiwe i Mpimba mugihe andi
makuru mashya avuga ko uyu mukobwa ataba m’Uburundi ahubwo ko aherereye mugihugu
cya Omani. Amafotoye ngo yamaze gushyikirizwa inzego zibishinzwe ngo akomeze
gushakishwa agezwe imbere y’ubutabera.
Mubitekerezo byabenshi byacicikanye kumbuga nkoranya
mbaga,abantu bavuze ko bidakwiye umuntu wese gutinyuka gutuka no kwandagaza
umukuru w’igihugu.Bati” waba waramutoye cg atava mu mugambwe umwe n’uwawe,ntibiguha
uburenganzira bwo kumutuka kuko aba ahagarariye igihugu cyose Atari umuntu
runaka”.
1.Uburyo 07 karemano bwagufasha kwivura inkovu
2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.
3.IMPAMVU 6 nyamukuru zishobora gutuma igitsina cy'umukobwa kinuka
4.Ibimenyetso 5 bigaragara inyuma byerekana umukobwa ufite amazi menshi(Amavangingo)
5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma
Comments
Post a Comment