Dore ibintu 5 utazigera ukorera umuhungu mukundana
Buri mugore wese aba yifuza kugira umubano wuzuye umunezero we n'umukunzi we,Nubwo usanga ibyimibanire yabo ahanini bigirwamo uruhare n'abagabo. Usanga hari abagore bishyura igiciro kinini kugirango umubano wabo bakundana ukunde urame ibi byose bakabikora babitewe n'urukundo.Ingando online yaguteguriye ibintu bitandatu utazigera ukorera umukunzi wawe kabone niyo waba ubitewe n'urukundo.
1.Ntuzigere na rimwe ugerageza gukemura ibibazo byose by'Umukunzi wawe
Kabone nubwo umukunzi wawe yaba afite ibibazo by'amafaranga cyangwa ibibazo mukazi,ntuzigere ugerageza kumwereka ko ushobora kubikemura byose.Nubikora uzaba uri kumutoza kwiyicarira akumva ko igihe ibibazo bibaye byinshi aho gushaka ibisubizo azumva ko ari wowe bireba.Ugomba kureka ibibazo bimwe nabimwe akabyikemurira nk'umuntu mukuru.
2.Ntugakunde guha umukunzi wawe impano zihenze cyane
Nibyiza cyane kubakundana guhanahana impano hagati yabo,ariko guha umukunzi wawe impano ihenze we adashobora kuba yakugurira bimutera ipfunwe ryokumva ko atagukwiye,Iyo ukomeje kubikora usanga zampano umuha arenga nawe akajya kuziha abandi bari munsi ye murwego rwo kubashakaho ibyo yifuza yumva ko wowe atakibikubwiye.
3.NTUKAMUBWIRE KO ARI UMUTWARO WIKOREYE
Niba ukundana numuntu,ntago uba ugomba kumwereka ko asa naho ari umutwaro kuri wowe.Ntago ugoma kumugaragariza ko ari wowe ukora ibintu byose hanyuma we akaba ntacyo akora.
Burya nubwo waba ukundana n'umuntu ukabona ari wowe uvunika cyane kugirango ubone uko wita kuwo ukunda,ntago uba ukwiye kubigira urwitwazo kuko aba ari cyo kiguzi cy'uko uba waremeye kumukundira uko ari.Ugomba rero kwitondera kubera umutwaro uwo mukundana.
Umugore w'umunyabwenge ahora ashyigikira kandi aha ibitekerezo bishya umukunzi we,Bityo iri akaba ariryo banga ry'umunezero.
4.Ntukabwire umukunzi wawe uti"ariko ntuzi ibyo nakubwiye?"
Nubwo waba uri mukuri 100% kubwira umuntu uti "ntago uzi ibyo nakubwiye"n'ibintu bitaryohera amatwi nagato kuko byereka umkunzi wawe ko ariwowe ufite ubwenge kumurusha.
Umugabo wese aba yumva agomba kubaho afite igitekerezo kizima kandi akaba n'ingirakamaro.Kwereka rero uwukunda ko umurusha ubwenge n'ibintu bituma atakaza ubushobozi bwo gukora nibyo ashoboye,bikazana umunabi mumubano wanyu.
5.Ntuzigere uhindura uko ugaragara inyuma
Abagabo bakunda abagore bagira ubwiza karemano ,iyo utangiye guhindura uko ugaragara inyuma byereka umugabo wawe ko usigaye utekereza ko atakigukwiye. Gusa mugihe yaba abigusabye ntugatinde kuva kwizima kuko bishobora kuzana agatotsi mumubano wanyu.
Niba ukundanye n'umuntu utambara imyenda migufi ntampamvu zokwambara imyenda migufi nyuma y'uko mukundanye.Iyo ubikoze bimwereka ko utangiye guhinduka bityo akabifata nkaho hari abandi ugambiriye gukurura.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Uburyo 07 karemano bwagufasha kwivura inkovu
2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.
3.IMPAMVU 6 nyamukuru zishobora gutuma igitsina cy'umukobwa kinuka
4.Ibimenyetso 5 bigaragara inyuma byerekana umukobwa ufite amazi menshi(Amavangingo)
5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma
Comments
Post a Comment