Umugore yishe umwana we w'imyaka 17 wamubuzaga kuzana abagabo m'urugo
Abaturage baturanye n’uyu mubyeyi wihekuye babwiye
ibinyamakuru ko uyu MUSHIMIYIMANA yarasanzwe afite imyitwarire mibi kuko
yakundaga kurangwa n’ubusinzi buvanze n’ubusambanyi kandi ko ahanini aribyo
yapfaga n’umukobwa we wari umaze kugera mu kigero kimyaka cumi n’irindwi.
Abaturage bavuga ko MUSHIMIYIMANA Laurence icyaha
akurikiranyweho yagikoze mu’ijoro ryo kuwa Gatanu Mutarama 2022 rishyira kuwa gatandatu,aho
yamwishe akamusiga mu nzu agahita atoroka.
Umwe mu baturanyi buyu mubyeyi gito yagize ati:”aha ngaha byageze nko mu masaha ya saa saba twunva umuntu aravuze ngo mudutabare,si byabindi by’abagabo yazanaga ahubwo arihekuye,mu kugera hano nsanga bamwe bakurikiye aho yanyuze bagiye kumushaka”.
Abaturage bavuga ko uyu mugore asanzwe ari umusinzi
ndetse akabivanga n’ubusambanyi aho yazanaga abagabo m’urugo rurimo abakobwa b’inkumi
agakunda kubipfa nabo bana be,kuko bataburaga kuvuga ko ibikorwa bya nyina
ubabyara bibabangamira.
Ibi bikimara kuba amakuru avuga ko uyu mwicanyi yahise
afata undi mwana muto yari afite akavuga ati “Ndihekuye”,maze agahungira muri bene wabo ngo asigeyo uwo
mwana maze akomeze guhunga. Abaturage batanze amakuru kunzego zishinzwe
umutekano aba bene wabo barafatwa ngo hakorwe iperereza,icyakora basanga uyu
mugore wihekuye ntawuhari yahunze ariko kubufatanye bwabaturage n’inzego z’umutekano
uyu mugore akomeza gushakishwa.
Nkuko byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jenda,Bwana Munyansengo Fred uyu mugizi wa nabi yakomeje gushakishwa aza gufatirwa ku mupaka wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo(D.R.C) Agiye kwambuka ngo ahunge inzego z’umutekano.Iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane icyatumye uyu mugore y’ihekura,niba ariwe wamwishe wenyine cg niba hari n’undi bafatanyije.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Niryari umugabo cg umusore akwiye kuvuga ko afite igitsina gito cg kinini?
2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.
3.Bwana NTAWIHEBA yabwiye ukuri ubuyobozi ko adateze kuzikingiza Covid 19
4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma
Comments
Post a Comment