KABAYE! Abakoresha Bushyete munyungu zabo basabiwe gukurikiranywa na RIB
Abanyamakuru bakorera itangazamakuru kuri murandasi
barasabwa kureka gukomeza gukoresha abafite ubumuga munyungu zabo bwite.Ibi
byatangajwe nyuma yavidewo zagiye zicicikana hirya no hino bivugwa ko zigamije
gukorera inyungu bwite kubafite ubumuga cyane cyane aho byazamuwe n’umugabo witwa
Busyete aho bivugwa ko hari abantu bamunwesha ibisindisha bakamuvugisha
amangambure.
Umugabo uzwi ku Izina rya BUSYETE Yosefu Yamenyekanye kumbuga
nkoranya mbaga zigiye zitandukanye ariko videwo ze zatumye amenyekana cyane
zabaga zavuye kurubuga rwa Youtube hanyuma zigakwirakwizwa kuzindi mbuga,aho
abanyamakuru batandukanye bagendaga bamusura bakamugurira agacupa na
kaburushete ubundi bakaganira.
Uyu mugabo ufite imivugire idasanzwe mumvugo ze yakomeje gushimisha benshi,ariko yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi,aho yari ari gusoma agacupa maze umunyamakuru akamubaza ati ‘’Ntago uri businde’’? Maze nawe amusubiza mumvugo yashimijije abantu benshi agira ati ‘’Kabaye’’!
Iri jambo ngo “Kabaye” ryahise riba irimenywa na bose kuko ryahise rikwiragira rigatangira gukoresha n’abantu benshi mugutwenza,nkindi mvugo yigeze kugerwaho ivuga ngo “Safari Nyubaha”yari yaturutse k’umugabo witwa Safari wari wanize umwe mubashinzwe umutekano.
Ibintu kuri ubu byahinduye isura nyuma yaho hari
amakuru yagiye hanze avugako abanyamakuru bamukoresha ibiganiro(Bushyete) bashobora
gukurikiranywa n’inzego z’ubutabera ziregewe n’imiryango iharanira
uburenganzira bw’abafite ubumuga.
Biravugwa ko abaharanira uburenganzira bw’abafite
ubumuga bakanguwe n’amashusho agiye atandukanye abanyamakuru bakorera kuri murandasi
bagenda bashyira hanze,aho batekereza ko aba agamije kwinjiriza amafaranga abo
banyamakuru kuruta uko bakwita kufite ubumuga.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga(NUDOR) bwana Nsengiyumva Jean Damascene aho yagaragaje ko hari ibikorwa bikorerwa abafite ubumuga bidakwiye.
Yatanze urugero kuri Busyete yibanda cyane kuri video
zigenda zikwirakwira hirya no hino ariko higanjemo iyo avugamo ngo “Kabaye”.
Uyu munyamabanga avuga ko biyambaje inzego zifite aho
zihuriye n’ubutabera nka RIB kugirango barebe ko bakurikirana abantu bakora
ibintu kunyungu zabo bwite bifashishije abantu bafite ubumuga.
Yagize ati ” Ibyejo bundi bya Busyete byazamuye
byinshi aho tubona noneho abantu
bararengereye batangiye kuvugisha amangambure umuntu ufite ubumuga bwo
mu mutwe”.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga
iratangaza ko iri gukangura no kwibutsa ko gufata ufite ubumuga ukamukoresha
munyungu zawe bwite,ari icyaha gihanywa n’amategeko bityo abantu bakwiye
kubimenya bakabigendera kure.
Bwana Murwanashyaka Evariste nawe ukora muri NUDOR nawe yatangaje ko Kuba wafata ufite ubumuga ukamuha ibisindisha hanyuma ukamukoresha munyungu zawe bwite ari ibintu bigayitse kandi bigize icyaha gishobora no kugera kugifungo cyaburundu mugihe umuntu yaba abihamijwe n’urukiko.
Busyete yozefu ,Ubundi ngo izina rye ni BUSYETE ariko
we ngo yiyongereyeho Yosefu arikuye kumugabo w’umugiraneza umucumbikiye
bamaranye imyaka irenga 20 witwa Ntabyera Joseph.Ngo uyu mugabo Busyete afite
ubumuga bwo Mumutwe bityo akaba ntawukwiye kumukoresha munyunguze bwite yaba we
cyangwa abanda bafite ubumuga.
Gusa Nubwo ibi bimeze bitya abantu benshi bamaganiye
kure ibi bintu aho benshi bemeza ko ntacyo bitwaye dore ko ngo abafite ubumuga
nabo bakwiye kwegerwa bakaganizwa bigatuma bumva ko batari bonyine.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Uburyo 07 karemano bwagufasha kwivura inkovu
2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.
3.IMPAMVU 6 nyamukuru zishobora gutuma igitsina cy'umukobwa kinuka
4.Ibimenyetso 5 bigaragara inyuma byerekana umukobwa ufite amazi menshi(Amavangingo)
5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma
Comments
Post a Comment