KABAYE! Umuturage akubise DASSO inyundo mu mutwe ngo yimubwira kwikingiza
Umugabo utuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa
Gishari yashyikirijwe RIB azira gukubita UMU DASSO inyundo mu mutwe akamukomeretsa
amuziza ko yari arimo guksngurira abo murugo rwe kwikingiza urukingo rwa COVID
19.
Ibyi byabaye kuwa 25/01/2022 mu Mudugudu wa Mugusha mu
Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari ho muntara y’iburasirazuba.
Hirya no hino mugihugu hari gahunda inzego z’ibanze zimaze mo iminsi yo kureba urugo kurundi
abaturage batarikingiza icyorezo cya
COVID 19 maze bagashishikarizwa kwikingiza ndetse bakigisha ibyiza byo
kwikingiza.
Inzego z’ibanze zifatanyije na DASSO kuwa 25/01/2022
bajyiye gukangurira uyu mugabo wo mu
Murenge wa Gishari kwikingiza batungurwa no gusanga we n’abana be uko ari 12
n’umugore we ntanumwe wigeze wikingiza urukingo narumwe aho byatangajwe ko
babiterwa n’imyemerere y’idini ritazwi basengeramo rikorera mu Karere ka
Gicumbi ho muntara y’Amajyaruguru.
Inzego z’ibanze zikigera muri uru rugo ngo zatangiye kuganiza
abana bakuru umwe umwe ukwe murwego rwo kubereka ibyiza byo Gufata urukingo rwa
Covid 19.Byaje kurangira se w’abana azanye inyundo maze ayikubita UmuDASSO umwe
mu mutwe amukomeretsa ahagana kumutwe inyuma.
Gitifu w’agateganyo
urimo kuyobora Umurenge wa Gishari, Bwana Muhinda Augustin, yabwiye
ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko
ibi byabaye,ariko ngo Dasso ntiyakomerekejwe cyane,yakomeretse byoroheje
kubwamahirwe.
Yagize ati "Ni byo inzego z’umutekano n’iz’ibanze
bagiye mu gukurikirana, tugenda urugo ku rundi tureba ko abantu bose bikingije,
dusanga uwo mugabo iwe ntibarikingiza mu gihe bari kuganiriza umwana we ku
ruhande, ava mu rugo afite inyundo akubita DASSO mu mutwe inyuma, hakurikiyeho
guhita afatwa ndetse n’umwana we n’umugore we bahise bafata isuka n’ibiti
bagaragaza ko badashaka kwikingiza."
Yongeyeho Ati "Uwo muryango wose ufite abana
bagera kuri 12 nta n’umwe urikingiza, nta nubwo basengera muri Rwamagana ahubwo
bajya gusengera i Gicumbi. Ni abantu batajya bafata indangamuntu, ntibishyura
mituweli. Mbese ni abantu batemera gahunda za Leta, gusa turi kubaganiriza
kugira ngo turebe icyo bitanga."
Amahuru akomeza avuga ko Kugeza ubu Dasso ameze neza
ntakibazo kandi ko umugore n’abana barekuwe bagahita bikingirana mu nzu na
n’ubu ngo bakaba badashaka gusohoka.Uyu muyobozi yarangije aha abaturage
ubutumwa bw’uko abanyarwanda bakwiye kumenya ko urukingo ari ubufasha bwo
bwirinda COVID 19 bityo ko badakwiye gutegereza ko ubuyobozi buza kubigisha
mungo zabo.
Muri iyi minsi hari kumvikana inkuru z’abaturage
badashaka kwikingiza aho akenshi bavuga ko urukingo rwa Covid Imana yababujije
kurufata kuko ngo ari urwa Sekibi kandi ko byahanuwe ko mu minsi y’imperuka
ariko bizagenda.Bamwe basezera ku mirimo bakoraga,ariko nanone byagiye
bigaragara ko uko baganirizewa gake gake bageraho bakemera kwikingiza.
Nibyiza ko niba nawe warakingiwe wafasha abandi gusobanukirwa
ibyiza by’urukingo.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Uburyo 07 karemano bwagufasha kwivura inkovu
2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.
3.IMPAMVU 6 nyamukuru zishobora gutuma igitsina cy'umukobwa kinuka
4.Ibimenyetso 5 bigaragara inyuma byerekana umukobwa ufite amazi menshi(Amavangingo)
5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma
Comments
Post a Comment