Ingorane zo kujya murukundo rwanyarwo ukiri muto

Buri muntu  wese agira uwo akunda n’uwo yiyumvamo,mugihe atangiye guca akenge. Igihe uwo muntu akunze ntakundwe cyangwa agahemukirwa n’uwo yari yakunze,bishobora kumutera agahinda gakomeye ndetse bikanamugiraho izindi ngaruka. Ibi birushaho kugira ubukana mugihe uwo bishyikiye akiri muto mu myaka kuko aba ataragira umutima ukomeye wo kwihangana.

 

Mubyukuri,Urukundo ni ikintu bigoye gusobanura.Urukundo rugiye rurimo ibintu byinshi kandi bitandukanye kuburyo bitatuma uvuga ngo bakunda gutya cg kuriya.Buri wese usanga aba ashaka gukunda cg gukundwa ukwe muburyo bwihariye.

Urukundo nyarwo rutera amarangamutima meza,ibyiyumviro byiza,n’ishyaka ryo kumva ushaka kugumana n’uwo ukunze. Ibi bituma wumva wishimiye cyane uwo ukunda ukumva ushaka ko nawe yagukunda uko umukunda cg akiyumva nkuko uba wiyumva nawe.Ariko uko umuntu yiyumva mu rukundo akenshi bijyana n’imyaka aba agezemo,bikajyana nanone n’uwo bakundana.

Iyo umwana w’imyaka iri hagati ya cumi n’ine na cumi n’umunani afashwe n’urukundo iyo atitonze ahura n’impanuka nyinshi. Akenshi umuntu uri muri iki kigero aba afite ishusho mu mutwe we y’urukundo yumva yifuza kubamo.

Bifatanye n’ibihe aba agezemo by’ihindagurika ry’umubiri we,Iyo ahemukiwe nuwo bakundanaga ashobora kugwa mugahinda gakabije gashobora kumukururira ibindi byago bitandukanye.

Hari bamwe bahemukirwa cg bagatandukana n’abakunzi babo bakiri bato bigatuma bamara igihe nta muntu bavugisha,abiyahuza ibiyobya bwenge,abishora mubusambanyi,abafatwa n’agahinda gakomeye,abava mu ishuri cg bakiga nabi,abatandukana n’izindi nshuti babanaga nazo,n’abandi bafata icyemezo kibi cyo kwiyambura ubuzima bakiyahura. kanda hano usome Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye

Muburyo rusange ingaruka Ukiri muto ahurira nazo m’urukundo ni:

Kunanirwa kwakira ko wanzwe.

Urukundo rutangiye hakirikare rusenyuka hakiri kare.

Dufashe urugero niba umukobwa atangiye gukundana n’umuhungu bangana bagitangira kwiga amashuri y’isumbuye,urukundo nkuru rurimo ingaruka zigiye zitandukanye.Aha twavuga ko urukundo nkuru akenshi rutaramba,hazamo ibintu byokwishora mukuryamana kuko abantu bageze mukigero cy’ubugimbi n’ubwangavu imibiri yabo iba ifite ibyiyumviro bibakururira guhuza ibitsina kurusha mu kindi kigero cy’imyaka uko biba bimeze.


Ntago turibwibande kungaruka zo gukora sex ukiri muto nko kuba watwara inda nizindi ngaruka mbi ziyiherekeza kuyitwaye akiri muto cg atabishaka.Aha twavuga nko kuba umuntu yashaka gukuramo iyo nda maze bikamuviramo ubugumba bw’igihe cyose ntazongere kubyara bityo bikazamugiraho ingaruka zikomeye.

 

Abakundanye mubuto bahana amasezerano y’ibintu bitabaho cg bidashoboka biba bizaba imbarutso y’umubabaro igihe habayeho gutandukana.



Muri kwakubwirana amagambo meza(Imitoma)hagati y’abakundana,usanga hari ibyo babwirana biba bitaribyo,maze umuntu kumyaka ye y’ubuto akabyakira maze akabifata nkukuri,kandi Atari ukuri haba nagato.

Urugero:Nko kuba umwe mubakundana bakiri bato abwira undi ko ariwe mukobwa/umuhungu mwiza,ubaho kw’isi.

Kubwirana ko umwe azakunda undi kugeza kwiherezo,nzagumana nawe mubyiza no mubibi,Nzagukunda iteka ntakizantandukanya nawe,Uzambera mama/papa w’abana,njye narakwihaye wowe wenyine n’ibindi nkibi bigiye bitandukanye by’amagambo meza afatwa nk’imitoma.

Ukuri guhari ni uko aya masezerano akomeye cyane kuburyo nta mwana wakabaye aya sezeranya umwana mugenzi we.


Aya masezerano agize amasezerano abubatse bo ubwabo bagirana kandi iyo bananiwe kuyubahiriza birabababaza cyane kuburyo bishobora gutuma iyo bitagenze neza nabo batandukana.

Ikintu kibi kandi kibabaza m’ubuzima ni ukwiringira umuntu,ukamwizereramo hanyuma bikarangira agutengushye we ubwe cg bivuye kuzindi mpamvu.

Kuri uwo ukundana akiri muto AKUNDANA nuwo bangana,kimwe n’undi wese biba bigoye kwakira umuntu wica isezerano mwagiranye.  

Gutatira amagambo meza abakundanye baba barabwiranye bishobora gutuma uwanzwe asa n’urwaye uburwayi bwo mu mutwe 


 

Iyo hakoreshejwe utu tujambo ngo »urukundo ntirugira amaso kandi ntirugira amatwi », ngo « urukundo ntirubuza umuto gukunda ukuze » cyangwa ngo « aho kukubura na kwibura, ngo nkubuze napfa » na « ndagukunda gusumba uko nikunda, urukundo rwawe ruransaza, naragupfiriye, umusi uzopfa nzopfana nawe » n’ayandi menshi yubaka ikizere giteye ubwoba hagati yabakundanye bakiri bato.

Ikindi atuma uwakunze iyo  ahemukiwe yumva ubuzima bwe busa n’ubuhagaze.

Abaha mubuzima bwo mu mutwe,bavuga ko indwara yagahinda gakabije ishobora gufata umuntu utandukanye n’uwo yakundanaga nawe. Bavuga ko: « agahinda gakabije gafata uri murukundo bijyanye n’imyaka uwo mwana aba afise.

Ufise imyaka 12 ntago arwara nkuwufise imyaka 18 kuko uwufise imyaka 12 gushyika kuri 15 ahemukiwe atekereza ibyo kwiyahura cg akumva ntawundi azigera yongera gukunda iteka ryose kuko umutima wiwe uba utaramenya kwihangana kurugero ruri hejuru. » Ufise kuva kuri 16 gushika kuri 18 nawe ashobora kurwara agahinda gakabije ariko ntagera Kure kuko we aba ashobora kugira ibyiyumviro byuko azabona uwundi bakundana.

Nibyiza rero kwirinda kujya murukundo ngo urucengeremo cyane ukiri muto kuko bifite nizindi ngaruka tutavuze hano.Kanda hano usome Ibimenyetso 10 bikwereka ko urukundo urimo rutazaramba

Uramutse ufite igitekerezo cg inyunganizi watwandikira unyuze mu mwanya wagenewe comment.Igitekerezo cyawe tuzagisoma kandi tugusubize.Wanakurikira ibiganiro tubategurira muburyo bwamashusho unyuze hano.Kanda hano

IZINDI NKURU WASOMA

1.Abagore 3 batawe muri yombi bazira gukoza isoni abashyitsi basuye Urwanda

2.Umumasayi yasize atekeye umutwe umukozi wa bank(loan officer) mbere yo kwerekeza mu mahanga.

3.Nyuma yo gusambanira kuri Aritari ya Saint-Michel,umusore n'inkumi barashakishwa

4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye

5.Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.

KURIKIRA IBI BIGANIRO MUBURYO BWAMASHUSHO

1.Mugihe uri mumihango ujye ufata aya mafunguro

2.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya

3.Gupima inda ukoresheje Korogati cg Isukari

4.Umutwe udakira uterwa niki?

5.Kurota wambaye ubusa 

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye