Ibimenyetso 10 bikwereka ko urukundo urimo rutazaramba
Nubwo urukundo rugiye
rutandukanye bitewe n'impamvu wahisemo yo kurwinjiramo,mukiganiro cy'uyu munsi
turi bugaruke kuri rwarukundo ukundana n'umuntu ufite gahunda yo kuzabana nawe
akaba umugabo cg umugore wawe
Reka rero duhere
kubintu by'ibanze ushobora kumenya kuko bikwereka urukundo rutazaramba.
Ikaze muri iki kiganiro.
Kurikira iki kiganiro
m'uburyo bw'amashusho.
1.GUKORERA UMUNTU AKANTU
KEZA UKABONA NTACYO BIMUBWIYE
Ubusanzwe nk'abantu
bakundana nyakuri bagira ibikorwa runaka kakorerana hagati yabo bigamije
gushimishanya no kunezezanya hagati yabo.
Aha twavuga nkoguhana
impano zoroheje,gutemberana,gusohokera ahantu runaka n'ibindi bikorwa
by'urukundo bitandukanye.
Mugihe rero urukundo
rutangiye kuzamo agatotsi, usanga umwe mubakundana iyo agize akantu keza akora
ko kunezeza mugenzi we ,atakishimira ahubwo akabifata nkibisanzwe kabone n'ubwo
byaba ari ibintu byajyaga bimushisha. Mugihe bimeze bitya n'ikimenyetso cya
mbere kigaragaza ko urukundo rwanyu rutangiye gucumbagira.
2.KUZANA IBIKANGISHO
BYAHATO NAHATO MURUKUNDO
Mugusobanura ibi mu
magambo make,twavuga ko abantu bakundana batagomba guterana
ubwoba,ahubwo baba bagomba kubana mu mahoro no m'ubwumvikane.
Igihe rero hatangiye
kuzamo ibintu byo guterana ubwoba,uba ugomba kumenya ko ejo cg ejo
bundi, urukundo rwanyu rushobora kuba ruri mumarembera.
Aha twavuga nko kuba
umuntu mukundana, atangira ku kubwira ngo :
Nukora iki nzakwanga.
Iriya ncuti yawe
sinyishaka.
Hitamo njyewe cg uhitemo
biriya.
Bishobora no kugera
kurundi rwego akakubwira ngo:Nunyanga;nzakwica.
Ibintu nkibi n'ibindi
nkabyo,ntago mu byukuri ari urukundo nyakuri.Niwisanga uri murukundo nkurunguru
azamenyeko vuba bidatinze igitondo kimwe urwo rukundo ruzarangira.
Nubireba neza uzasanga
ibyo akubuza byose ntacyo bitwaye ahubwo aruko we wenyine atabishaka kandi
wamubaza impamvu, ugasanga impamvu atanga zidafite epfo naruguru,uzamenyeko
mutazarambana.
3.KUKUBUZA UBWISANZURE
WARUSANZWE UFITE KU BINTU RUNAKA
Ubusanzwe urukundo ntago
ari gereza.
Urukundo ntago ruvuze ko
niba ukundanye n'umuntu ugomba kureka ibintu byajyaga bigushimisha kubera ko
uwo mukundana abikubujije kandi wowe bigushimisha ukumva udashaka kubireka.
Murukundo rero, ibyiza
nuko buri wese abagomba kuba afite uburenganzira bwo kwitekerezaho akamenya
ikimushimisha n'ikimubabaza; bityo bikamufasha guhitamo icyo agomba gukora
kimushimisha nicyo atagomba gukora kuko ntamahoro kimuha.
Mugihe rero wisanze
m'urukundo aho ikintu kigushimisha aricyo kibabaza umukunzi wawe,menya ko urwo
rukundo rutazaramba.
Harigihe usanga
umuntu mukundana ,Ikigushimisha aricyo kimubabaza kigatuma yumva abangamiwe no
kuba ugikora.Wenda reka tuvuge nkokuba umukobwa akunda kujya gukina
umupira mugihe umusore ibintu by'umupira abifata nko guta igihe nokuba
imburamukoro.Iki gihe urumva ko niba wowe wikundira umupira umukunzi wawe akaba
atawukunda,kandi nawe utawureka cg ngo mubyumvikaneho uzasanga muzajya mubipfa
kenshi maze bitume urukundo rutaramba.
Murundi ruhande umusore
nawe ashobora kuba yikundira kunywa inzoga agatinda mu kabari cg amafaranga
menshi abonye akayamarira mu kabari mugihe umukobwa we abayumva bayazigama cg
bakayashora mubikorwa by'iterambere bizabafasha mu minsi irimbire.
Uramutse rero uri
m'urukundo nkuru, uba ugomba kwitegura ko isaha kwisaha, urwo rukundo
ruzashira.
Ukuri nuko nta rukundo
rwaba ruhari mugihe ibishimisha mugenzi wawe aribyo bikubabaza cg bituma wumva
ubangamiwe. Biramutse bimeze bitya ;usanga mutangira kubangamirana no
kudahuza mubyo mukora.
4.GUCUNGACUNGANA NOKUTIZERANA
HAGATI Y'ABAKUNDANA
Uku gucungacungana
akenshi usanga guturuka mukutagirirana icyizere hagati y'abantu bombi.
Ugasanga umukobwa cg
umusore ntiyizera uwo bakundana ahubwo ugusanga arimo gucyeka ko iyo batari
kumwe umuca inyuma.Rimwe narimwe ugasanga aba ashaka kumenya abantu bose
baguhamagaye,ashaka gusoma ubutumwa bwose bakoherereje kuri telephone
yawe,nibindi bikorwa nkibyo byo kutizerana.
Bishobora no kurenga aho
akagusaba ko umuha umubare w'ibanga ukoresha kumbuga nkoranyambaga zawe nka
facebook n'izindi.
Ibi ni bimwe mubintu
bisobanutse neza twakwifashisha mugutanga urugero,ariko nawe udukurikiye
ushobora kwibonera izindi ngero zitandukanye zifitanye isano nizi ngero
turangije kuvuga haruguru.
Ibi byose n'ibindi
nkabyo byakwereka ko utazarambana n'uwo muntu mukundanye murubu buryo.
5.KURAKARANYA KUMPAMVU
ZIDASOBANUTSE
Usanga hari abantu
runaka bakunze kurakaranya murukundo kandi wareba ikintu cyatumye
barakaranya ukakibura cg ugasanga nta mpamvu ifatika gifite.
Tuvuge nkokuba umukunzi
wawe yaguhamagaye kuri telephone akakubura ugasanga yarakaye cyane ngo kuki
utanyitaba kandi wenda warusize telephone ugiye mubwogero ugasanga
yakubuze. Bikaba ibindi aguhamagaye akumva uri kuyivugiraho ntuhite
umwitaba, hanyuma kubimusobanurira ngo azabyumve akaba arikibazo gikomeye.
Ugasanga n'igihe
yakubuze kuri phone wumva ufite ubwoba bw'ukuntu uraza kwisobanura.
Icyo twakubwira nuko
Umuntu nkuyu iyo mukundanye urukundo rwanyu rutaramba kuko biba bigoye kuba
umuntu igihe agushakiye cyose aricyo akubonera ho.
Birashoboka ko wenda
ushobora kugira gahunda zawe bwite uba urimo nko gukora imirimo yo murugo,
kujya kukazi ,kujya munama z'umuryango n'ibindi bishobora gutuma utitaba
telephone ako kanya,ariko ugasanga yarakaye bikabije.
Niba uri m'urukundo
n'umuntu ufite iyi mico, menyako urukundo rwanyu rushobora kutazaramba.
6.KUTIYUBAHA NO
KUBAHA MUGENZI WAWE
Urukundo
rugizwe n’ibintu byinshi bituma rurushaho kugenga ruryoha.
Muri ibyo bintu
bituma urukundo ruryoha harimo no kubahana hagati yabakundana.Mugihe
ntakubahana guhari usanga urukundo rucumbagira kuburyo rushobora no kuvunika
burundu.
Reka dutange
uru rugero:Tekereza kuba urimo kumwe n’umukunzi wawe mwasohokeye ahantu maze
ukanywa inzoga nyinshi maze ugasinda ugasanga byabintu byose biba kumuntu
wasinze bikubaho uri kumwe n’umukunzi wawe.
Umuntu
wasinze ashobora gusinzira byahato nahato mubantu,ashobora kwinyarira cg
akanyara aho abonye,ashobora no kuryama ahabonye,ashobora no kuruka kubera
inzoga nyinshi zamurenze.Ikindi na none ashobora nokuba yatongana akabwira
abandi bantu nabi cg agashaka kurwana.
Tekereza
rero wasohokanye n’umuntu umeze gutya! We ubwe ntaba yihaye agaciro nawe
urikumwe nawe wumva ufite isoni n’ikimwaro cyokuba urikumwe nawe ugasanga
urukundo rujemo kidobya.
Igihe rero
ntampinduka zibayeho haba gucumbagira m’urukundo kandi rukaba runashobora
kugera kwiherezo mugihe umwe yumva
atakihanganira ibyo bintu.
Urukundo
nkuru ntago ruramba.
7.UMUNTU UTAGUFASHA
M'UBURYO BW'AMAFARANGA KANDI AFITE UBUSHOBOZI
Hari ijambo
ryamenyekanye cyane kubirebana no guha amafaranga abakobwa,aho iyo umusore
ahaye umukobwa amafaranga usanga abandi bavuga ngo uriya mukobwa akura uriya
musore cg ngo uriya musore yakuye uriya mukobwa ukora aha naha,ariko burya
ntago aribyo.
Gukura n'ijambo ritari
rikwiriye gukoreshwa hagati y'abantu bakundana kuko gukura ni ukurya ibintu
byundi umubeshya urukundo cg ibindi kandi mu byukuri ntarukundo umufitiye gusa
ushaka kumukuraho amafaranga.
Hano rero turi kuvuga
kubintu bigaragaza ko urukundo abantu bafitanye rutazaramba kugirango niba hari
icyawe wumvise ugihindure maze urukundo rushinge imizi.
Tugarutse kubyo twari
tuvuze haruguru hari umusore wumvako nt’amafaranga agomba guha umukunzi we kuko
aba avuga ko iyo ayamuhaye umokobwa yaba amukuye ariko siko bimeze.
Niba ukundana n’umuntu
utibwiriza ngo agufashe aho ukeneneye ubufasha ntago uwo muntu muba
muzarambana.Haba harimo ikintu cyo kwikunda no gukunda amafaranga muramutse
munakomezanije mukabana usanga ari hahantu niyo mugeze murugo umugabo ntakintu
yahaha,atagurira umugore imyambaro atambika abana cg ngo agure ibikoresho byo
murugo.Mugihe rero ukundana n’umuntu utagufasha muburyo bw’ubushobozi kandi
abishoboye,menya ko muri urwo rukundo harimo ikizazo.
8.KWITANA BAMWANA NO
GUHIGIKIRA AMAKOSA KUWUNDI
Mugihe hari umuntu
mukundana ugasanga ntaguhumuriza mugihe cyamakuba ahubwo ugasanga burigihe
akubwira ko ari wowe munyamakosa,urindangare ari wowe wabigizemo uruhare,
umuntu nkuwo haba hari ibyago byuko ataramba murukundo.
Usanga akenshi umuntu
nkuwo yikuraho amakosa akayahigikira mugenzi we kandi rimwe narimwe nawe aba
yabigizemo uruhare ariko ugasanga abihigikiye umuntu umwe.
Uyu muntu nta
bunararibonye bwokwakira nogukemura ibibazo aba afite.Isaha n’isaha uhuye n’ikibazo
kibagonga mwembi akuramo ake karenge akagusiga uririra mumyotsi wenyine. Aha
tuvuge nk’urugero rw’abantu bakundanye
kugeza baryamanye maze hakabaho kwibagirwa cg kutita kugukoresha
agakingirizo cg ubundi buryo bwateganijwe bwokwirinda inda itifuzwa,maze bikaba
umukobwa cg umugore agasama.
Mugihe hatariho umutima
wokumenya kwakira no gukemura ikibazo usanga habaho kwitana bamwana
noguhigikira ikibazo kuwundi.Ugasanga umukobwa arikubaza umuhungu ngo kuki
utakoresheje agakingirizo cg umuhungu arikubaza umukobwa ngo kuki utabaze neza
ni wowe wanshutse n’ibindi nkibyo.
Mugihe rero ukundana
numuntu ukunda kugushinja amakosa we akikuramo cg ntakwihanganishe mugihe
wahuye n’ibibazo menya ko ibihe bibi nibiza azagusiga wenyine akigendera
ugasigara uririra uri wenyine.
9.GUKUNDANA NO KUBIVAMO
BYAHATO NAHATO
Harikintu kimeze nk’urukundo
ariko atarurukundo rwanyarwo ahubwo umuntu yabyita agahararo.
Usanga iyo abakundana
bakunze gushwana bya hato nahato
biturutse kudukosa duto duto no kwivumbura kenshi urukundo nkurwo rutaramba.
Urukundo ntago ari imikino niyompamvu iyo ukundanye urimo gukina ,urwo rukundo
rutaramba ngo rutange umusururo.
10.GUHAMAGARANA BURI
KANYA NOGUHURA BITARINGOMBWA
Usanga abantu
bagitangira gukundana bakunda guhamagarana incuro nyinshi cyane kumunsi,kandi
sibyiza.
Uretse ibi kuba byangiza
ubwonko bwacu muburyo bumwe cg ubundi,usanga bishobora gutuma umuntu yica akazi
yagombaga gukora cg akaramukana
umunaniro ukabije utuma atagira icyo akora mugitondo cg bigatuma asinzira
mumasaha y’akazi nizindingaruka zitandukanye.
Umuntu ubikora aba yibwira
ko arimo guhingira urukundo mugihe mubyukuri, aba arimo kurusibira amayira.
Iyi n’ingando online
wari ukurikiye.
Niba hari inyunganizi cg
ikibazo ufite wakitugezaho ubinyujije mumwanya wagenewe comment.Igitekerezo
cyawe, tuzagisoma knd tugusubize.
Ndabashimiye kuba mwarimo mudukurikira.
Comments
Post a Comment