Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
Inzoka iri munyamaswa ziza imbere munyamaswa abantu benshi batinya ,kandi banga urunuka.Abenshi muritwe tuyita Shitani!
Iyo hagize uyibona ntakindi aba yumva yayikorera uretse kuyica cg
agatinyishwa n’ubwoba ,akaba yayireka ikagenda ariko atabitewe n’impuhwe
ayigiriye ahubwo abitewe n’ubwoba AYIFITIYE.Igihe cyose ntago inzoka isobanuye
ikintu kibi.
Uyumunsi tugiye kurebera hamwe ibyiza by’inzoka k’ubuzima bwacu n’umumaro
inzoka idufitiye yaba murwego rw’ubuzima n’ubukungu bw’isi muri rusange.
KURIKIRA IKI KIGANIRO MUBURYO BW'AMASHUSHO
Uko inzoka iteye muri rusange
Mumiryango itandukanye y’ibinyabuzima bituye kuriyisi yacu,Inzoka
iri mumuryango wibikururanda.
Uruhu rwayo ruba runyerera,uretse ko hari amoko amwe namwe agira
uruhu rutwikiriwe n’amagaragambya. Ntamaguru igira,igenda ikurura inda
hasi,amaso yayo ntahumbya ahubwo atwikiriwe n’utuntu tumeze nk’indorerwamo
dutuma ihora ireba kandi ntitokorwe nubwo yaba igendera mw’ivumbi cg mubyatsi,
amatwi yayo ameze nkutwobo duto twinjiye
mumubiri wayo, ikagira ururimi ruhorose rwigabanijemo udushami,ikagira n’amenyo
maremare y’imbere arimo utwobo duto duturukamo ubumara.
Inzoka n’umuhigi w’umuhanga muguhiga no kwica umuhigo wo
kurya.Ishobora kwica umuhigo ikoresheje imbaraga ziri mu mikaya yayo ivuye
kumutwe ikagera kumurizo ,maze ikizengurutsa kuricyo kintu ikagikandakanda igihonyora kugeza amagufa yacyo amenaguritse
hanyuma kigapfa ikakirya.
Nubwo inzoka igire
ubumara ariko ntago ipfa kubukoresha gutyo gusa.
Inzoka iba ifite ubumara ariko bitewe n’igihe kinini bitwara
umubiri wayo gukora ubwo bumara, ntago inzoka ijya ipfa kubukoresha mukwica
umuhigo keretse ikintu kiyitunguye gishaka kuyigirira nabi cg ikabukoresha
mugihe umuhigo yafashe ushobora kuba uyirusha imbaraga, nibwo inzoka ikoresha
amenyo yayo ikaruma umuhigo ikawushyiramo
ubumara, kugirango ucike intege ibone uko iwufungura.
Inzoka ikoresha
ibyumvurizo byayo bihanitse kurwego rwohejuru byo kureba neza kandi kure yaba
kumanywa cg n’ijoro.
Ifite ubushobozi bwo kumva no kumenya aho umuhigo wanyuze kandi
nubwo ntamaguru igira ntibiyibuza kugendera kumuvuduko munini cyane kubutaka no
mumazi kuko inzoka izi koga.
Ifite ubushobozi bwokwihuta kumucanga no mumabuye
ashinyitse,kurira urukuta ruhengamye nokurira mubiti nokugendera mumashami
yabyo.
Inzoka iri munyamaswa
zizwi kurusha izindi mu muryango winyamaswa zifite ubumara kandi zimpigi zica.
Inzoka nyinshi ntago zipfa kuruma abantu,keretse mugihe umuntu
yaba agerageje kuzifata cg kuzibangamira mubundi buryo nko kuba wayikandagira
utayibonye n’ibindi bikorwa umuntu yayikorera bigasaba ko yitabara.
INZOKA IDUFITIYE AKAMARO
GAKOMEYE MUBIJYANYE NUBUVUZI
Wenda ntiwigeze ubitekerezaho,ariko inzoka ifite akamaro gakomeye cyane
murwego rw’ubuvuzi n’ubwirinzi bw’indwara zibyorezo.
Reka duhere kukuba ubumara bw’inzoka bufite
akamaro murwego rw’ubuvuzi.
Mumyaka yakera cyane igihe ubuzima bw’umuntu bwari bushingiye
kubuhigi,harabahigi babahanga bitegereje uko inzoka ishobora kwica ikintu
kinini kiyirusha imbara, babikuramo amasomo akomeye.
Nkurugero inzoka yimpiri ifite ubushobozi bwokwica imbogo[Inka yo
mwishyamba] ikoresheje ubumara bwayo.
Mugihe inzoka irumye inka ‘mukanya gato ubumara bumaze kugera mumaraso
,amaraso atangira kugenda avura aturutse aho inzoka yarumye.Ibi bituma yanka
itangira gucika intege no kuba pararize.
Icya kabiri nuko umutima ukomeza gutera ariko ukageraho ugahagarika
gutera kuko ntamaraso aba akiwugeramo hanyuma ugahagarara.ushobora no
guhagarikwa nuko uri gukoresha ingufu z’umurengera mugusunika amaraso mu mitsi
yarangije kuziba.Ibi nina byo biba k’umuntu inzoka irumye.
Uburyo abahigi batumye inzoka y’injizwa
mubuvuzi
Abahigi twavuze haruguru nubwo batari bazi byinshi cyane ariko babashije kumenya ko inzoka ifite ubumara maze biga uburyo bashobora kububyaza umusaruro mukazi kabo kaburi munsi.
Bashatse uburyo bwo gufata inzoka
nzima bakayitamika ikintu ikakiruma maze ubumara bwasohoka mumenyo yayo
bakabufata bakabubika neza.
Mugihe babaga bagiye guhiga, bafataga bwa bumara bw’inzoko bakabusiga
kumacumu yabo kuburyo iyo iryo cumu bariteraga inyamaswa bashaka kwica
rikayifata,ibyayo byabaga birangiriye aho.
Nubwo itahitaga ipfa ikaba yakwiruka ,yirukaga umwanya muto maze igacika
intege ikabura uko yiruka cg igatakaza ubushobozi bwo kurwana maze
bakayikurikira bakayisanga aho yaguye bakayica. Murako kanya bihutiraga gukata
igice kizengurutse aho ryacumu ryafashe
ubumara butaragera kure ngo bukwire umubiri wose.
Ubu ni bumwe mubwenge abahigi
bungutse,bworohereje akazi kabo kaburi munsi.Ntabwo bongeye kwirukankana
inyamaswa umwanya munini nokurwana no kuyica kuko ntambaraga zo kukwirwanaho
yabaga isigaranye.
Iki gikorwa cyavumbuwe n’abahigi ni kimwe
mubwenge abantu bariho muricyo gihe bavumbuye kubigendanye no gukoresha ubumara bw’inzoka.Bagiye babiteza imbere
kuburyo bageze naho batangira kubukoresha mubikorwa by’ubuvuzi.
Uyumunsi wa none bisa nibyafashe indi ntera kuko ubumara bw’inzoka
busigaye butunganyirizwa munganda z’imiti bugakorwamo imiti itandukanye yifashishwa
mubuvuzi bugezweho.
Urutonde rw’imiti yongerwamo ubumara bw’inzoka
Imiti y’umuvuduko w’amaraso.
Imiti ya diabete.
Imiti igabanya uburibwe.
Ubu bushakashatsi bwo gukoresha inzoka mubuvuzi
bwatangiye ahagana mu 1800
Ubu bushakashatsi bwatangiye gutezwa imbere,ahagana mumyaka yi 1800.
Icyo gihe,abashakashatsi banyunyuza ubumara bw’inzoka bifashishije ibikoresho
byabugenewe bakabushyira mubyuma bishinzwe uwo murimo, hanyuma baka bwumisha
bakabuvanga n’ibindi binyabutabire bigahinduka ibisukika kuburyo bakuramo
urukingo rwarinda umuntu igihe ariwe n’inzoka y’ubwoko runaka,ntagire icyaba.
Urumva rero ko n’ubwo twanga inzoka ariko burigihe ziko inzoka aba
arimbi kubuzima bwacu.
Inzoka ishobora gusobanura ubuzima buzira umuze,gukira indwara cg inzoka
ikaba ikimenyetso kiranga aho wakura ubuvuzi bw’indwara zitandukanye.
Ushobora no kubona iki kimenyetso kungobyi z’abarwayi cg mumaguriro
y’imiti y’abantu cg amatungo.
Mwakoze kudukurikira.
Uramutse ufite igitekerezo,ikibazo cg inyunganizi,watwandikira unyuze
muri comment cg ukanyura kuri page yacu ya facebook yitwa Ingando online.Ushobora
no kudusanga kuri youtube Kanda hano
Comments
Post a Comment