Posts

Showing posts from November, 2021

Ibinyoma bya Salongo bitangiye gushyirwa hanze na Apotre Yongwe Joseph

Image
Ibya Salongo bitangiye kujya ahagaragara, Umugabo w’umubwirizabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo uzwi kw’izina rya Yongwe,atangiye gushyira hanze amabanga umuvuzi gakondo witwa Salongo akoresha kugirango ayobye benshi murwego rwo kwikururira abakiriya bamugana muri serivise ze z’ubuvuzi Gakondo. Uyu mugabo witwa Salongo yamenyekanye cyane kumbuga nkoranyambaga ubwo yakoraga ibintu byamenyekanye nk’ibitangaza mu maso ya bose nkaho yafashe isafuriya maze agashyiramo amabuye n’amazi maze bikabira ndetse bikaza no kubyara umuriro. Ikindi yamenyekanyeho nuko yagaragaye kuri za youtube channel zigiye zitandukanye avuga ko agendera kurutaro,akica ihene atayihozeho,akavuga ko agendera kumazi,ndetse akaroba isamaki,akagaruza ibyibwe n’ibindi bintu byinshi bigeye binyuranye. Mugukora ibi byose yagiye avugako afite imbaraga zidasanzwe akomora kubasekuru be,cyane cyane mubuvuzi bwe akifashisha inkoni ye avuga ko irimo imbaraga ndetse akavuga ko hari umusekuru witwa jyajya bafatanya muri byinshi m

Ingorane zo kujya murukundo rwanyarwo ukiri muto

Image
Buri muntu  wese agira uwo akunda n’uwo yiyumvamo,mugihe atangiye guca akenge. Igihe uwo muntu akunze ntakundwe cyangwa agahemukirwa n’uwo yari yakunze,bishobora kumutera agahinda gakomeye ndetse bikanamugiraho izindi ngaruka. Ibi birushaho kugira ubukana mugihe uwo bishyikiye akiri muto mu myaka kuko aba ataragira umutima ukomeye wo kwihangana.   Mubyukuri,Urukundo ni ikintu bigoye gusobanura.Urukundo rugiye rurimo ibintu byinshi kandi bitandukanye kuburyo bitatuma uvuga ngo bakunda gutya cg kuriya.Buri wese usanga aba ashaka gukunda cg gukundwa ukwe muburyo bwihariye. Urukundo nyarwo rutera amarangamutima meza,ibyiyumviro byiza,n’ishyaka ryo kumva ushaka kugumana n’uwo ukunze. Ibi bituma wumva wishimiye cyane uwo ukunda ukumva ushaka ko nawe yagukunda uko umukunda cg akiyumva nkuko uba wiyumva nawe.Ariko uko umuntu yiyumva mu rukundo akenshi bijyana n’imyaka aba agezemo,bikajyana nanone n’uwo bakundana. Iyo umwana w’imyaka iri hagati ya cumi n’ine na cumi n’umunani afashwe n’ur

Umugabo wubatse yishe umukobwa yateye inda maze amushyingura kugasozi

Image
Umugabo wubatse ufite abana batatu arashakishwa nyuma yokwica umukobwa yate inda,yarangiza akamushyingura ku gasozi. Nyuma yaho umukobwa witwa Kamikazi Libreline amenyeye yuko atwite,yahise aburirwa irengero umuryango we ntiwongera kumubona. Ibi byabaye nyuma yuko uyu mukobwa avuye kwamuganga kwipimisha maze bamubwira ko atwite.Amakuru akomeza avugako nyuma yaho uyu mukobwa amariye kumenya ko atwite hayise ajya kubibwira uwa muteye inda akaba ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana . Uyu mukobwa Kamikazi Libreline yaje kuburirwa irengero mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 16/11/2021. Byaje gutungurana ubwo umurambo we waje kuboneka kugasozi ka Gacimbiri,Rubwirika,kagundu ho muri Bubanza mugihugu cy’Uburundi.Ibi byamenyekanye ari uko umurambo wuyu mukobwa wari umaze kwangirika maze isazi zikajya zituma aho yari yahambwe ku gasozi,kuko byasaga no kurenzaho agataka ubwo uwamwishe yamushyinguraga. Abaturage bamaze kubona aya mahano biyambaje abakorerabushake ba Croix Rouge Buru

Abagore 3 batawe muri yombi bazira gukoza isoni abashyitsi basuye Urwanda

Image
Police y’u Rwanda kuwa gatatu w’iki cy’umweru tariki ya 17/11/2021 yerekanye abagore batatu bakekwaho icyaha cyo gukoza isoni undi muntu. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera mukiganiro yagiranye n’itangazamakuru ,yavuze ko abashyitsi basuye Urwanda hanyuma bakajya muri rimwe mu iduka bagiye kugira ibyo bagura,abagore batatu bakabakorera ibikorwa bimwe nabimwe bigize icyaha cyo gukoza isoni undi cg abandi bantu. CP Kabera abajijwe abo bashyitsi abo aribo n’igihugu bari baturutsemo yavuzeko ataringombwa gutangaza amazina yabo cg igihugu baturukamo. Abanyamakuru bongeye kumubaza ibikorwa bigize icyaha aba bagore bakoze asubizako ubwo aba bashyitsi bari basuye u Rwanda bajyaga mu iduka kugura ibintu,aba bagore batangiye kubavuga barabaganira,barabaseka bituma bumva bakozwe n’isoni.Yongeyeho ko hari n’umwe muri aba bashinjwa wafashe mu misatsi y’uwo muntu wari wasuye Urwanda kandi atabimwemereye. Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa byose bakoze bigize icyaha cyo gutuma umun

Umumasayi yasize atekeye umutwe umukozi wa bank(loan officer) mbere yo kwerekeza mu mahanga.

Image
Umugabo w’Umumasayi yafashe inzira ajya muri imwe muri Banki ikorera mu mujyi wa Nairobi,avuga ko ashaka kubonana n’umukozi ushinzwe inguzanyo(Loan offifer). Uyu mu Masayi amaze kubona umukozi ushinzwe inguzanyo,yamubwiye ko agiye kujya i Dubai murugendo rwa kazi,akamarayo ibyumweru bine,bityo akaba akeneye ko Banki yamuguriza amafaranga ibihumbi bitanu by’amashiringi ya Kenya(5000KSH).Ugereranije aya mafaranga aranga n’amafaranga y’u Rwanda ibuhumbi 44,536.27. Nyuma yaho umukozi ushinzwe inguzanyo amaze kumva ubusabe bw’uyu mugabo uri kuguza ibihumbi bitanu,yamwemereye inguzanyo,ariko amubwirako Banki ikeneye ingwate nk’umutekano w’uko azagaruka kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu bagiye kumuguriza.Umumasayi akibyumva yafashe imfunguzo z’imodoka nshya ya Mercedes Benz S class 500,yari iparitse k’umuhanda imbere ya Bank,maze izo mfunguzo aziha umukozi wa Bank ushinzwe inguzanyo amubwirako baba bafashe iyo modoka ho ingwate akazayisubizwa arangije kubishyura ibihumbi bitanu byabo.

Ibintu 6 bibi abenshi dukunda gukora turangije gufata amafunguro

Image
Iyi ni Ingando online Murugendo dukomeje rwo kubagezaho ibiganiro bitandukanye,dukomereje kukiganiro kigaruka kubintu bitandatu bibi abantu benshi bakunda gukora nyuma yokurya batitaye kungaruka zabyo cg ntibabyiteho biturutse kubutamenya. Ukeneye gusobanukirwa ko hari ibintu runa ugomba kwitondera. Kurikira iki kiganiro muburyo bwamashusho ICYA MBERE:Sibyiza kurangiza kurya ngo uhite ujya kuryama Rimwe narimwe hari igihe ugera murugo unaniwe mu masaha yanimugoroba akaba ntakindi kintu wumva ushaka gukora kubera umunaniro.Muri icyo gihe ntakindi kintu uba utegereje gukora keretse gufata ifunguro rya n’ijoro. Mugihe bimeze uku,umuntu akarya yarangiza ako kanya agahita ajya kuryama baha haribyago byinshi yuko umuntu ubikora adasanzira neza kubera ko bituma igifu kidakora igogora m’uburyo bukwiye. Reka turebe uko bigenda iyo umuntu ariye agahita ajya kuryama Ubundi igogora rihera mukanwa aho ritangirana n’igihe umuntu aba arimo guhekenya ibiryo.Iyo ibi birangiye nkuko twese tu

Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye

Image
Inzoka n'ingirakamaro kubuzima bwacu Inzoka iri munyamaswa ziza imbere munyamaswa abantu benshi batinya ,kandi banga urunuka.Abenshi muritwe tuyita Shitani! Iyo hagize uyibona ntakindi aba yumva yayikorera uretse kuyica cg agatinyishwa n’ubwoba ,akaba yayireka ikagenda ariko atabitewe n’impuhwe ayigiriye ahubwo abitewe n’ubwoba AYIFITIYE.Igihe cyose ntago inzoka isobanuye ikintu kibi. Uyumunsi tugiye kurebera hamwe ibyiza by’inzoka k’ubuzima bwacu n’umumaro inzoka idufitiye yaba murwego rw’ubuzima n’ubukungu bw’isi muri rusange. KURIKIRA IKI KIGANIRO MUBURYO BW'AMASHUSHO Uko inzoka iteye muri rusange Mumiryango itandukanye y’ibinyabuzima bituye kuriyisi yacu,Inzoka iri mumuryango wibikururanda. Uruhu rwayo ruba runyerera,uretse ko hari amoko amwe namwe agira uruhu rutwikiriwe n’amagaragambya. Ntamaguru igira,igenda ikurura inda hasi,amaso yayo ntahumbya ahubwo atwikiriwe n’utuntu tumeze nk’indorerwamo dutuma ihora ireba kandi ntitokorwe nubwo yaba igendera mw’ivumbi cg