Ibintu 6 bibi abenshi dukunda gukora turangije gufata amafunguro

Iyi ni Ingando online

Murugendo dukomeje rwo kubagezaho ibiganiro bitandukanye,dukomereje kukiganiro kigaruka kubintu bitandatu bibi abantu benshi bakunda gukora nyuma yokurya batitaye kungaruka zabyo cg ntibabyiteho biturutse kubutamenya.

Ukeneye gusobanukirwa ko hari ibintu runa ugomba kwitondera.

Kurikira iki kiganiro muburyo bwamashusho

ICYA MBERE:Sibyiza kurangiza kurya ngo uhite ujya kuryama

Rimwe narimwe hari igihe ugera murugo unaniwe mu masaha yanimugoroba akaba ntakindi kintu wumva ushaka gukora kubera umunaniro.Muri icyo gihe ntakindi kintu uba utegereje gukora keretse gufata ifunguro rya n’ijoro.

Mugihe bimeze uku,umuntu akarya yarangiza ako kanya agahita ajya kuryama baha haribyago byinshi yuko umuntu ubikora adasanzira neza kubera ko bituma igifu kidakora igogora m’uburyo bukwiye.

Reka turebe uko bigenda iyo umuntu ariye agahita ajya kuryama

Ubundi igogora rihera mukanwa aho ritangirana n’igihe umuntu aba arimo guhekenya ibiryo.Iyo ibi birangiye nkuko twese tubizi ibiryo bica mu muhogo bikagera mugifu.

Iyo bimaze kugera mugifu kirabishya kikabihinduramo ibimeze nkamatembabuzi afashe maze kigahita kibyohereza mu murura rutoya.

Muri iki gihe byabiryo byahinduwemo ibimeze nk’uruvange rw’amatembabuzi afashe biba bigiye gufata urugendo rwa metero 6 murura rutoya aho  rutangira kunyunyuzamo intungamubiri zose ziba zigomba kujya mu maraso ,kugirango zibone uko zikora akazi kazo ko gutunga umubiri.

Iyo ibi birangiye urura rutoya rwohereza byabisigarizwa murura runini aho biba biri bufate urugendo rwa metero imwe n’igice  bigasohoka.

Nibura ibiryo bimara amasaha 4 mugifu.Nyuma yaya masaha kikabyohereza mu rura rutoya aho bimaramo byibuze hagati y’amasaha 3 n’amasaha 4 birimo gukurwamo intungamubiri mbere yuko bigera murura runini.

Ibiryo tubirya bikomeye tubanza kubikanjakanja kukirango tugabanye ubukomere bwabyo mbere yuko tubyohereza mugifu,gusa ibi ntibiba bihagije.

Igifu kugirango  gishobore kugogora ,kifashisha ibyitwa acid gastric.

Iyi acid gastric yo ubwayo iyo itari mugifu gishobora kuyihanganira,arikoiyo ivuyemo ikajya  ahandi hantu iyi acide  iratwika.

Uko bigenda iyo urangije kurya ugahita ujya kuryama

Iyo urangije kurya ugahita ujya kuryama,kubera ko uba wirambitse iyo imvubura zirekura iyi aside ziyirekuye ihita itemba imeze nkigaruka inyuma mu muhogo ikaba yagira byinshi yangiza.

Zimwe mungaruka zako kanya zihita zigaragara nuko umuntu yumva ameze nkurwaye ikirungurira cg agatura ubwangati cg akumva ameze nk’umuntu uri gushya mukameme.

Izi n’ingaruka zishobora kugaragara ako kanya ariko kuko uhita uryama ugasinzira ushobora kutazumva.Uko ugenda ubikora incuro nyinshi niko bigenda biteza ibindi bibazo bigaragara nyuma yigihe kinini harimo nko gukunda kurwara ikirungurira,gukunda kugira isesemi,gukunda gutumba inda mumasaha ya ni mugoroba akabeho kaje cg bikaba byana guteza akantu kagakorora kadakira.

Murwego rwo kwirinda ibi impuguke zitanga inama yuko umuntu yajya arya kare nibura agategereza isaha imwe nyuma yokurya akabona kuza kujya kuryama.

Aho guhita ujya kuryama wareba television cg ugacatinga n’incuti n’umuryango cg ugasoma amakuru cg igitabo cg ukareba akandi kantu wahugiramo gatumo udahita usinzira. Gusa kugirango ibi bikunde nuko uba wariye kare kugirango utaza kujya kuryama ukerewe bigatuma uramukana umunaniro.

ICYA KABIRI: Ugomba kwirinda kurya ngo uhite ujya koga

Bavuga ko kurangiza kurya ugahita ujya koga ,atari umugenzo mwiza kuko nabyo bibangamira igogora.

Igogora risaba imbaraga nyinshi n’ingano nyinshi y’amaraso atembera neza mubice bigize igifu kugirango gishobore gukora neza.Iyo rero urangije kurya ugahita ujya koga bigabanya ingano y’amaraso atembera mubice bigize igifu,bikagabanya ubushyuhe bw’umubiri maze bikabangamira igogora.

Abahanga bakomeza bavuga ko byibuza niba ushaka koga wajya woga mbere yo kurya cg ukoga nyuma yo kurya mu minota iri hagati ya 30 na 45 urangije gufata amafunguro.

ICYA GATATU:Ugomba kwirinda kunywa icyayi cg ikawa mugihe urimo kurya.

Nubwo abantu benshi tubikunda, kurya iruhande rwawe hateretse agatasi k’icyayi cg ikawa ukarya ugasomeza ,ariko zimwe mumpuguke mubuzima zivuga ko nabyo bidakwiye.

Byibuze ubugomba kunywa icyayi mbere ho isaha cg ukanyinwa nyuma yisaha urangije gufata amafunguro.

ICYA KANE:Ugomba kwirinda kurangiza kurya ugahita uhaguruka ukagenda hutihuti.

Bitewe n’imiterere yicyo buri wese akora hari igihe usanga ufite isaha imwe yo kuruhuka mugihe cya saa sita. Iyo saha urafifatamo iminota yokujya murugo cg muri restaurant gufata amafunguro uyifatemo nindi minota yo kuza kugaruka kukazi.

Igihe cyo kuruhuka iyo cyabaye gito uretse kuba bigira ingaruka kumubiri wacu binagira ingaruka kumusaruro uturuka k’umukozi wakoze akazi ke atabonye umwanya uhagije wo kuruhuka.

Ntago wenda ari ubwambere wumvise ko hari impanuka zabayeho ziturutse k’umunaniro w’abashoferi basinziriye mugihe batwaye bakaza gukanguka bisanga mubitaro cg bakagendera ko. Nibyiza rero ko nyuma yo kurya umuntu aba atagomba guhita afata urugendo ahubwo akabanza agategereza byibuze iminota mirongo itatu akabona ubugenda.

Iyo bitagenze uku usanga ucugushije byabiryo birimo kugogorwa ugasanga ya acid gastic imeze nkishaka kuzamuka mu muhogo maze ukarwara ikirungurira cg ukumva kumwinjiriro w’igifu hadatekanye.

Ibi bishobora no gutuma umubiri uhita unanirwa vuba maze ugatangira kumva unaniwe maze ugatangira gusinzirira aho wicaye cg aho ukorera. Nibyiza kuruhuka byibuze iminota mirongo itatu,ukabona ubuhaguruka ngo ujye kurugendo.

ICYA GATANU:Ugomba kwirinda kurangiza kurya ngo uhite ujyenda utogeje amenyo.

Ntago ari benshi muritwe bafite umuco mwiza wokoza amenyo buri gihe no mugihe turangije kurya.

Akenshi koza amenyo nyuma yo kurya ntago tubyitaho.

Abantu benshi bakunda koza mumenyo mugitondo babyutse bagiye kukazi cg bakoza mumenyo kuko mugitondo babyuka bumva mukanwa hashaririwe cyane.Abandi boza amenyo murwego rwokuyagirira isuku nokwirinda impumuro mbi yo mukanwa.Ariko koza amenyo birenze ibyo tumaze kuvuga cyane cyane iyo ukunda koza amenyo burigihe urangije kurya.

Mukanywa kacu nihamwe muhantu habarizwa za mikorobe nyinshi kurusha ahandi kumubiri wacu.

Byibuze mukanwa kumuntu mukuru watangiye kurya habarirwa microbe zisaga miriyaridi 6 zigabanyije mu moko 700 atandukanye. Gusa izi microbe ntacyo zitwara umubiri wacu kuko zifasha mu murimo wigogora. Ariko biba akaga iyo turangije kurya hakagira udusigazwa dukeya twibiryo dusigara mukanwa.

Iyo hari ibiryo byasigaye mu kanwa,Twatunyabuzima duto tuduye mukanwa kacu ari two microbe duhita twirunda hahantu hasigaye ibiryo tukabicagaguramo ucuce dutoya tudashobora kubonesha amaso yacu kuburyo iyo bikunze kuba incuro nyinshi bigeraho tugatangira gucukura amenyo yacu dukurikiyemo ibiryo biba byafashemo.

Ibi biba akarusho iyo ibyo wariye ari ibintu bikungahayemo amasukari kuko isukari ubwayo nayo iri mubihangara amenyo yacu igatuma avunguka cg agacukuka.

Niyo mpamvu abahanga mubyubuzima batugira inama yo kwirinda kurya ibintu bikungahayemo isukari mugihe tutari bubone uburyo bwako kanya bwoguhita twoza amenyo yacu.

Ibyiyongera kuri ibi ni ukoza amenyo n’umuti wamenyo buri uko urangije gufata amafunguro ariko cyane cyane mbere yo kuryama.

ICYA GATANDATU:Ugomba kwirinda kurya wambaye imyeka igufashe munda(umukandara)

Nyuma yo gufata amafunguro usanga hari abantu bafungura umukandara.

Gufungura umukanda nyuma yo kurya biba bigaragaza ko wariye ibiryo byinshi.

Kurya ibiryo binshi nigihe wariye ibiryo bikarenga ubushobozi bwigifu kuburyo kiba kimeze nkikigiye kuzura kuburyo kitabona uko gikora umurimo wokubishya kisanzuye.

Hari n’urwego umuntu ashobora kurya ibiryo binshi maze igifu m’uburyo kamere kigatuma ubigarura, kungirango kibone umwanya wogukoreramo kisanzuye.

Wenda wowe ushobora kutarya ngo ugere kuri uru rugero.

Ariko bibaye ngombwa ko ufungura umukandara nyuma yokurya aba aba ari ikimenyetso kigaragaza ko wariye byinshi. Nibyiza  rero ko mbere yo kurya,wafata amafunguro utambaye imyenda ikuziritse munda kugirango bikurinde kuba warya ibiryo binshi utabizi mugihe ugiye kuryama bikaba byabangamira igogora.

Mwakoze kudukurikira.

IZINDI NKURU WASOMA

Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye

Dore uburyo Youtube ihembamo abayikoresha(Abafite Channel) 

Abasore 5 baryamanye n'umugore w'umupfumu nyuma bisanga ntabugabo bagifite

Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.

Ubwo yacaga inyuma uwo bashakanye,umunyarwandakazi yafatanye n'uwo bari bahuje urugwiro







Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye