Umumasayi yasize atekeye umutwe umukozi wa bank(loan officer) mbere yo kwerekeza mu mahanga.

Umugabo w’Umumasayi yafashe inzira ajya muri imwe muri Banki ikorera mu mujyi wa Nairobi,avuga ko ashaka kubonana n’umukozi ushinzwe inguzanyo(Loan offifer). Uyu mu Masayi amaze kubona umukozi ushinzwe inguzanyo,yamubwiye ko agiye kujya i Dubai murugendo rwa kazi,akamarayo ibyumweru bine,bityo akaba akeneye ko Banki yamuguriza amafaranga ibihumbi bitanu by’amashiringi ya Kenya(5000KSH).Ugereranije aya mafaranga aranga n’amafaranga y’u Rwanda ibuhumbi 44,536.27.

Nyuma yaho umukozi ushinzwe inguzanyo amaze kumva ubusabe bw’uyu mugabo uri kuguza ibihumbi bitanu,yamwemereye inguzanyo,ariko amubwirako Banki ikeneye ingwate nk’umutekano w’uko azagaruka kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu bagiye kumuguriza.Umumasayi akibyumva yafashe imfunguzo z’imodoka nshya ya Mercedes Benz S class 500,yari iparitse k’umuhanda imbere ya Bank,maze izo mfunguzo aziha umukozi wa Bank ushinzwe inguzanyo amubwirako baba bafashe iyo modoka ho ingwate akazayisubizwa arangije kubishyura ibihumbi bitanu byabo.

Umukozi ushinzwe inguzanyo yabajije ibyangobwa bwose by’imodoka ngo amenye ko iyo modoka ari iyuwo mugabo maze amwereka ibyangombwa byayo,maze buzuza ibisabwa,bakorana amasezerano bamuha inguzanyo yasabye.

Umumasayi amaze kubona inguzanyo yasabye yarasohotse maze arigendera afata umuhanda werekeza kukibuga k’indege.Muri uwo mwanya Umuyobozi mukuru wa Bank,hamwe n’umukozi we ushinzwe inguzanyo basigaye baseka umugabo bise bwengebuke,baseka ukuntu umuntu muzima ashobora kuguza ibihumbi bitanu by’amashiringi ya Kenya(5000KSH=44,536.27Rwf),agasiga ingwate y’imodoka ya Mercedes Benz S class 500 ibarirwa mu kayabo ka Miriyoni cumi n’eshanu zose z’amashiringi ya Kenya(15.000.000Ksh)!







Ubwo abo bayobozi bahise babwira abakozi bafata y’amodoka Umumasayi asize,maze bayikura k’umuhanda bayijyana mugipangu cya banki bayiparika munzu yo hasi(Cave,underground).Nyuma y’ibyumweru bine bari bumvikanye,Umumasayi aza kuri ya Bank aje kwishyura y’amafaranga bamugurije.Yabishyuye 5000,n’inyungu zayo z’ingana 150.41KSH zingana 1,339.74Rwf.

Amaze kwishyura,umukozi ushinzwe inguzanyo aramubwira ati”Nyakubahwa twishimiye gukorana nawe bisinesi,kuko wubahirije igihe cyo kuza kwishyura inguzanyo wahawe,ariko ubwo wagendaga twasuzumye byinshi kuri wowe dusanga uri umunyemari! None n’iki cyaguteye kuza muri Banki ukeneye kuguza ibihumbi bitanu byonyine kandi usanzwe ufite amafaranga menshi?”.

Umumasayi nawe aramubaza ati”Utekereza ko ari hehe muri uyu mugi wa Nairobi nabona parikingi yogusigamo imodoka yanjye ibyumweru bine byose,nkaba nizeye umutekano wayo,kandi nagaruka bakansubiza imodoka yanjye imeze neza ntakibazo yigeze igira,hanyuma nkabishyura amashiringi 150.41?’’.

Umukozi wari ushinzwe inguzanyo akibyumva akubitwa n’inkuba atangazwa n’ukuntu umumasayi yabahenze ubwenge bagasigara bamuhaye parikingi n’umutekano w’imodoka ye kumafaranga 150.41 yonyine mugihe k’ibyumweru bine byose! 150.41KSH=1,339.74Rwf.

Urumva nawe rero ko bitangaje.

IZINDI NKURU WASOMA

Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye

Dore uburyo Youtube ihembamo abayikoresha(Abafite Channel) 

Abasore 5 baryamanye n'umugore w'umupfumu nyuma bisanga ntabugabo bagifite

Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.

Ubwo yacaga inyuma uwo bashakanye,umunyarwandakazi yafatanye n'uwo bari bahuje urugwiro






  

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye