Ibinyoma bya Salongo bitangiye gushyirwa hanze na Apotre Yongwe Joseph
Ibya Salongo bitangiye
kujya ahagaragara,
Umugabo w’umubwirizabutumwa
bwiza bwa Yesu Kristo uzwi kw’izina rya Yongwe,atangiye gushyira hanze amabanga
umuvuzi gakondo witwa Salongo akoresha kugirango ayobye benshi murwego rwo
kwikururira abakiriya bamugana muri serivise ze z’ubuvuzi Gakondo.
Uyu mugabo witwa Salongo
yamenyekanye cyane kumbuga nkoranyambaga ubwo yakoraga ibintu byamenyekanye nk’ibitangaza
mu maso ya bose nkaho yafashe isafuriya maze agashyiramo amabuye n’amazi maze
bikabira ndetse bikaza no kubyara umuriro.
Ikindi yamenyekanyeho
nuko yagaragaye kuri za youtube channel zigiye zitandukanye avuga ko agendera
kurutaro,akica ihene atayihozeho,akavuga ko agendera kumazi,ndetse akaroba
isamaki,akagaruza ibyibwe n’ibindi bintu byinshi bigeye binyuranye.
Mugukora ibi byose yagiye avugako afite imbaraga zidasanzwe akomora kubasekuru be,cyane cyane mubuvuzi bwe akifashisha inkoni ye avuga ko irimo imbaraga ndetse akavuga ko hari umusekuru witwa jyajya bafatanya muri byinshi mukuvura abantu.
Ibintu byaje gufata indi ntera ubwo uyu Salongo yaje gukorana ikiganiro n’abantu Yongwe yise inzererezi zo mubutayu,Salongo we akavuga ko ari aba pasiteri bari baje guhinyuza ubuvuzi bwe bikarangira abo babapiteri bemeye ndetse bagashishikariza abantu kugana kwa Salongo ngo abafashe..
Pastor Yongwe we yavuze
ko abo bantu Atari abakozi b’Imana nyakuri bityo bari kuyobya rubanda maze
abita inzererezi zo mubutayu,zigenda zitambitse ibirenge.Uyu muvugabutumwa
yatangaje ko agiye gutangira gushyira ibinyoma bya Salongo byose hanze
kugirango ashyire ukuri ahabona maze abantu bihane bahindukirire Imana aho
kwizera ibyo abavuzi gakondo bavuga.
Abanyanyamakuru ba kimwe
mubitangazamakuru bitangariza inkuru kumuyoboro wa youtube bamubajije uko
arabikora,maze avuga ko ari butangirire ku kugaragaza ikinyoma Salango abeshya abantu
avuga ko umukurambere Jyajya amuha
ubutware bwo gucana amabuye n’amazi akabira ndetse akanaka mo umuriro ntakindi
kintu ashyizemo.
Uko Pastor Yongwe yagaragaje uburyo salongo yatsa umuriro mu
mabuye
Uyu muvugabutumwa
yatangaje ko ubwo buryo Salongo yatsamo umuriro,ari ntabidasanzwe birimo uretse
ko abivangamo ubutekamutwe ndetse nogushaka kuyobya abantu.
Mukonyomoza ibi nawe
yabwiye abari bateraniye aho yarari ko bazana isafuriya nshya,ndetse bakazana
amazi y’inyange ndetse na Nili afunze neza ndetse asaba ko bamuzanira n’amabuye
y’amasarabwayi.
Bamaze kumuzanira ibyo
byose yafunguye y’amazi mazi asomaho abwira n’abari bamuzengurutse gusoma kuri
ayo mazi kugirango bigaragare ko ari amazi nyamazi nta kintu cyaka kirimo nka
peterori cyangwa risansi.
Nyuma y’ibi nkuko na Salongo
abigenza,Yongwe yafashe amabuye nawe ayashyira mu isafuriya nshya,asukamo amazi,maze
arangije gukora ibi atangariza abantu ikihishe inyuma yokubira kwibyo bintu
ndetse no kwaka k’umuriro.
Yavuzeko hari ubwoko bw’amabuye
akunze kwifashishwa n’abakanishi yifashishwa mu gusudira ashyirwa mubicupa bwa
Gaze Salongo agura nabo maze akayanaga muri yasafuriya yashyizemo byabintu
byose maze bigatuma amazi abira ndetse warasiramo umwambi umuriro ukaka.Ayo
mabuye yavuze ko yitwa Karibire !
Ubwo rero iyo uyafashe
ukayavanga n’amazi n’andi mabuye kubera ibinyabutabire biyagize,amazi atangira
kubira.Ikindi nuko iyo ushyizemo umuriro y’amabuye ahita atanga umuriro.
Ibi Umukozi w’Imana yabikoreye
imbere ya rubanda,biraba maze atangariza abantu ko ntakidasanzwe kirimo.Yakomeje
avuga ko azakomeza gushyira ukuri kose hanze kubyitwa ibitangaza Salongo
akora,maze abantu babimenye ndetse asoza avuga ko abantu bakwiye guhindukirira Imana
bakihana bakareka kuyobywa n’imbaraga abapfumu biyitirira.
Ese abapfumu cg abavuzi
gakondo bashobora gukora ibitangaza?
Iyo urebye inkuru
yanditse muri Bibiriya Yera Igitabo cyo Kuva 8:8-12 uhasanga inkuru iteye itya:
8. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
9. “Farawo nababwira ati ‘Mukore igitangaza kibahamye’, ubwire Aroni uti
‘Enda inkoni witwaje uyijugunye hasi imbere ya Farawo, kugira ngo ihinduke
inzoka.’ ”
10. Mose na Aroni binjira kwa Farawo, bakora icyo Uwiteka
yategetse. Aroni ajugunya inkoni ye hasi imbere ya Farawo n’abagaragu be,
ihinduka inzoka.
11. Farawo na we ahamagaza abahanga n’abarozi, ari bo bakonikoni ba Egiputa, na bo babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo.
12. Umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi ziba inzoka, maze inkoni ya Aroni imira izabo.
Ibi rero biragaragaza ko abapfumu nabo bashobora gukora ibitangaza,ariko imbaraga zabo zikaba zifite aho zigarukira kuburyo zidashobora kunesha cg kugira ubutware kubantu b’Imana.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Abagore 3 batawe muri yombi bazira gukoza isoni abashyitsi basuye Urwanda
2.Umumasayi yasize atekeye umutwe umukozi wa bank(loan officer) mbere yo kwerekeza mu mahanga.
3.Nyuma yo gusambanira kuri Aritari ya Saint-Michel,umusore n'inkumi barashakishwa
4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
5.Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.
KURIKIRA IBI BIGANIRO MUBURYO BWAMASHUSHO
1.Mugihe uri mumihango ujye ufata aya mafunguro
2.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya
3.Gupima inda ukoresheje Korogati cg Isukari
Comments
Post a Comment