Posts

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Image
Ntago ari ubwambere wumvise ko hari umuntu cg abantu barenze umwe bapfuye bari mugikorwa cyo guhuza ibi-na. Niyo mpamvu twagerageje gushakashaka munyandiko zo kuri murandasi twifashishije urubuga webmd/Wikipedia n’ahandi maze tubategurira ikiganiro kigaruka kumpamvu ziza ku isonga zituma umuntu ashobora gupfa ari mugikorwa cyo guhuza ibi-na. Urupfu nkuru rushobora kubaho mugihe cy’imibonano mpuzabitsina kubwimpamvu zitari nke. Mubisanzwe ibi bishobora kubaho kubera ibibazo by’uburwayi bw’umubiri umuntu asanganywe cyangwa bigaterwa n’impamvu zidasanzwe. Urupfu nkuru abasizi b’abafaransa barwise “ la mort d'amour ” Reka turebere hamwe zimwe mumpamvu  zitandukanye zishobora gutera urupfu mugihe cy’imibonano mpuza bit-ina. 1.Uburwayi bwa  Embolism Embolism ni igihe habyeho kwifunga kw’imitsi ijyana amaraso m’umubiri bitewe no kuvura kw’amaraso cg kuzana utuntu tumeze nk’utubiye(utubumbe) cg udushaza duto doto mumaraso. Iyo habayeho iki kibazo gituma amaraso

Abazulu bimitse Umwami wabo mumakimbirane akomeye cyane

Image
Umwami mushya w'Abazuru Misuzulu ka Zwelithini Misuzulu ka Zwelithini yimitswe nk’umwami w’Abazulu mu mumigenzo gakondo yabereye muri Afrika y’epfo.Ibi byabaye nyuma y’amakimbirane akomeye yari ari mu muryango wa cyami aturuka kukutemera ko Misuzulu ka Zwelithini ariwe wari buhabwe ubwami. Misuzulu ka Zwelithini ni mugabo w’imyaka 48 akaba umuhungu w’umwami uheruka gutanga (gupfa), ariko bamwe mubagize umuryango w’Ibwami bavugaga ko atari we warazwe ingoma kandi ko habayeho guhindura(Guhimba) irage umwami yasize akoze. Imbaga y’abantu kuwa gatandatu bazindukiye mu muhango gakondo wo kwimika Misuzulu ka Zwelithini mu muhango wari ugiye kubera ku ngoro yitwa Kwa Khangela-mankengane . Uyu muhango gakondo uteganya ko umwami mushya yinjira mu ndaro(Aho bambariza abakurambere) kwambaza abakurambere be nk’umwami uba ugiye kwimikwa. Nyuma yibi atangarizwa abazima n’abapfuye ko ariwe mwami w’Abazulu. Mukwitegura uyu muhango Inka zirenga 10 zarabazwe.   Mu kwezi gutaha, Umwami Misu

Nyuma yogufatira ubwato rutura bw'abarusiya noneho bugiye gutezwa cyamunara

Image
Ubwato bunini cyane bakunze kwita “ superyacht” bwo mu Burusiya bufite agaciro ka miliyoni mirongo irindindwi n’eshanu z’amadorari y’america(75$) bugiye gutezwa   cyamunara nyuma. Ibi bikaba ari inkurikizi zije nyuma y’aho nyirabwo yafatiwe ibihano. Ubu bwato b’udasanzwe buzwi nka Axioma bwafatiwe mu muhora wa Gibraltar muri mu kwezi kwa gatatu(3) nyuma y’aho banki ya JP Morgan yo muri Amerika ivuze ko nyirabwo, Dmitrievich Pumpyansky , atishyuye umwenda wa miliyoni $20m ayibereyemo. Ubu bwato bufite igipimo cya metero 72 z’uburebure ,buzagurishwa kuwa kabiri. Kuko buzagurishwa muri cyamunara y’umunsi umwe, byitezwe ko buzagurwa ku giciro kiri munsi y’agaciro bwakabaye bugurishwaho. Ibi bikaba ari ibyongerera igihombo bwana Dmitrievich Pumpyansky umunyemari w’umurusiya.   IMITERERE Y’UBU BWATO N’UBUSHOBOZI BUFITE 1.Ubu bwato bushobora gucumbikira   abantu 12 kuburyo bw’isanzuye mu bice bitandatu bufite. 2.Ni ubwato bufite ‘piscine’, jacuzzi, spa, 3D Cinema, ibikoresh

Menya byinshi ku ahantu 6 izuba ritajya rirenga ku Isi

Image
Ntibisanzwe ko hano muri Africa tugira ibihe izuba ritarasa cg ngo rirenge. Tumenyereye ko izuba rirasa rikongera rikarenga. Ariko hari uduce dukeya kuri iyi Si dusa nutwihariye kuko hari igihe kigera bakaba bamara amezi agera kuri atatu ntajoro babonye,mugihe abandi bashobora kumara amezi 2 ntazuba rirashe. Mukiganiro cy’uyu munsi tugiye kurebera hamwe uduce dutandatu dufite umwihariko kubijyanye n’igihe izuba rirasira. Ibihugu by’Uburayi nka Finlande na Suwede, biri mu bihugu bitandatu aho izuba ritigera rirenga mu gihe runaka. Ibi bihugu bibona izuba amezi runaka kandi bimwe bikagira umwijima mugihe k’iminsi ikurikiranye. Nk’uko ikinyamakuru India Times kibitangaza, aha ni ahantu izuba ritigera rirenga mugihe runaka: 1.Suwede Muri iki gihugu Izuba rihoraho rishobora kubaho amezi agera kuri atandatu mu mwaka. Kuva mu ntangiriro za Gicurasi(5) kugeza mu mpera za Kanama(8), izuba rirenga saa sita z'ijoro kandi saa yine za mu gitondo akaba aribwo ryongera kurasa. 2.F

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye

Image
Umugore bivugwa ko ari nyina wa nyakwigendera yagaragaye akubita ukekwaho icyaha cyo kumwicira umukobwa we. Ibi byabaye Ku wa gatanu, tariki ya 29 Nyakanga ubwo umurambo w’umukobwa ukiri muto uzwi nka Kate wabonetse ushyinguwe mu cyumba cy’umukunzi we mu gace ka Okaka muri Yenagoa, muri Leta ya Bayelsa ho mugihugu cya Nijeriya. Hari hashize iminsi nyakwigendera aburiwe irengero,umukunzi we witwa Yozefu agahakana ko atazi aho ari ndetse ko batanaherukana. Nk’uko amakuru abitangaza, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, umuryango w’uyu nyakwigedera was abye JOSEPH ko yabaha umukobwa wabo ari muzima cg yapfuye kuko byavugwaga ko ariwe muntu wanyuma babonanye mbere y’uko aburirwa irengero. Nyuma y’igitutu kinshi,uyu musore yemeye ko yishe umukunzi we maze ashyingura umurambo we mu mva   yacukuye mu cyumba cye. Ukekwaho icyaha yakubiswe izakabwana n’abaturage nyuma yokwemera icyaha hayuma ashyikirizwa abapolisi ba sitasiyo ya polisi ya Ekeki ari intere. Iperereza ryahise ritagira n

Ikimasa cyafungiwe kuri Sitasiyo ya Police kizira kwica umuntu

Image
Ikimasa cyafungiwe ku biro bya polisi bya Khayega mu Ntara ya Kakamega, muri Kenya nyuma yo kuribata(gukandagira) umugore kugeza apfuye. Nyir'ikimasa na we yatawe muri yombi, ubu akaba afunzwe mu gihe abapolisi barimo gukora iperereza kuri iki kibazo. Ikimasa cyiswe 'Tusker' ngo cyacitse nyiracyo maze kirukankana abagore batatu bo mu mudugudu wa Lutoto maze gikandagira umwe muri bo kugeza ubwo ahasize ubuzima .nyiracyo nyiracyo yitwa Josphat Bilimo. Bivugwa ko uyu mukecuru w'imyaka 60 uzwi ku izina rya Felistus Luda yagabweho igitero n’ikimasa ubwo yageragezaga guhunga. Ku wa kabiri, tariki ya 5 Nyakanga, Bwana Bonventure Munanga, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibimasa by’intara ya Kakamega, wemeje ibyabaye kuri uyu wa kabiri, yavuze ko ikimasa cyafashe umugore ubwo yageragezaga kugihunga. Bwana Munanga ati: "Uyu mugore ntiyashoboraga kwiruka vuba bihagije kubera intege nke yari afite nuko yicwa n'ikimasa." Umuyobozi wa polisi mu gace ka Kakamega

Yapfuye nyuma yo gutanyagurwa n’urufi abandi barimo kumukamera aho kumutabara

Image
Umugore wo muri Austrian, ufite imyaka 68, yatewe n’inyamaswa y’urufi rwo mubwoko bwa Shark ahitwa Sahl Hasheesh, ikigobe kizwi cyane ku nkombe y’inyanja Itukura ya Misiri, hafi ya Sharm El Sheikh. Ku wa gatanu, tariki ya 1 Nyakanga, imbaga y'abantu benshi barebye uyu mugore arwana n’urufi mu mazi babifata nk’ikinamico ,kuko nta muntu n'umwe wagaragaye yinjira mu mazi ngo afashe uyu mugore wabanaga mu Misiri n’umuvandimwe we. Aho kugirango abo bantu bamutabare,ahubwo bafashe kamera na telephone zabo batangira gufata amashusho y’ukuntu yageragezaga kurwanya urwo rufi ngo akize ubuzima bwe.Ba mukerarugendo b’Abarusiya bumvikanye binubira kubura abashinzwe ubuzima cyangwa abatabazi. Umwe yagize ati: "Abantu bari kwiruka bava mu Nyanja! Nta modoka itwara abarwayi tubona, nta muntu n'umwe wamufasha. Nta kuboko afite - kugeza ku nkokora. Amaraso nayo yagaragaye mumazi mugihe umugore yarwanaga nicyo gifi. Uyu mugore yirwanyeho arwana n’irufi wenyine kugeza ubwo yaje kug