Abazulu bimitse Umwami wabo mumakimbirane akomeye cyane
Umwami mushya w'Abazuru Misuzulu ka Zwelithini |
Misuzulu ka Zwelithini yimitswe nk’umwami w’Abazulu mu mumigenzo gakondo yabereye muri
Afrika y’epfo.Ibi byabaye nyuma y’amakimbirane akomeye yari ari mu muryango wa
cyami aturuka kukutemera ko Misuzulu ka Zwelithini ariwe wari buhabwe ubwami.
Misuzulu ka Zwelithini ni mugabo w’imyaka 48 akaba umuhungu w’umwami uheruka
gutanga (gupfa), ariko bamwe mubagize umuryango w’Ibwami bavugaga ko atari we
warazwe ingoma kandi ko habayeho guhindura(Guhimba) irage umwami yasize akoze.
Imbaga y’abantu kuwa gatandatu bazindukiye mu muhango gakondo
wo kwimika Misuzulu ka Zwelithini mu muhango wari ugiye kubera ku ngoro
yitwa Kwa Khangela-mankengane.
Uyu muhango gakondo uteganya ko umwami mushya yinjira mu
ndaro(Aho bambariza abakurambere) kwambaza abakurambere be nk’umwami uba ugiye
kwimikwa. Nyuma yibi atangarizwa abazima n’abapfuye ko ariwe mwami w’Abazulu.
Mukwitegura uyu muhango Inka zirenga 10 zarabazwe.
Mu kwezi gutaha, Umwami Misuzulu ka Zwelithini azakirwa na
guverinoma mu birori bya leta nk’Umwami mushya w’abazulu.
UYU MWAMI ABA AFITE IRIHE JAMBO MUGIHUGU
KIYOBORWA NA REPUBULIKA?
1.Nkuko tubikesha ikinyamakuru BBC,Ubu bwami nta ngufu
z’ubutegetsi busanzwe bwa Poritike buba bufite.
2.Kimwe cya gatanu cy’abaturage ba Afrika y’Epfo ni Abazulu
kandi ubwami bwabo bubagiraho ijambo rikomeye kuko babukomeyeho cyane.
3.Reta ya Afrika y’epfo igenera ubu bwami ingengo y’imari ingana
na miliyoni $4.9 ku mwaka ava mu misoro.
4.Ubwami bw’Abazulu bufite amateka abuhesha ishema muruhando
mpuzamahanga. Buzwiho ko ku Isi, bwatsinze kuburyo bukomeye cyane ingabo
z’abakoroni b’abongereza ahagana mu 1879 mu rugamba rwanditse amateka rwitwa Isandlwana.
ICYO MATEKA AVUGA KUMAKIMBIRANE AKUNZE KURANGA
ISIMBURANA RY’ABAMI B’ABAZULU
Si ubwambere bibaye ko gusimbuza umwami wabo ziteza
amakimbirane,dore ko hari n’igihe amaraso ameneka. Ibi byabaye ubwo Umwami wabo Shaka
ka Senzangakhona ahagana 1819 yishe umuvandimwe we kugira ngo yime ingoma.
Gusa nubwo byagenze gutyo nawe nti byaje kumugwa amahoro kuko
nawe yaje kwicwa akagwa mu mugambi wacuzwe na mwishywa we.
INKOMOKO YAVUBA KUMAKIMBIRANE KU IYIMIKWA RYA MISUZULU
KA ZWELITHINI
Nyuma y’urupfu rw’Umwami Goodwill Zwelithini ka Bhekuzulu
rwabaye umwaka ushize, nibwo amakimbirane yatangiye gufata indi ntera.
Umwami Goodwill Zwelithini ka Bhekuzulu watanze |
Ubwo yapfaga, Umwami Zwelithini yari amaze imyaka 50 kungoma kaba yari afite abagore 6.
Mu irage rye ritavuzweho rumwe, yavuze ko umugore we wa
gatatu Umwamikazi Mantfombi Dlamini Zulu ari we araze nk’umusigire uba
uriho mu gihe batarimika umuzungura.
Uyu Mwamikazi niwe wari mukuru(Ikirenga)mu bagore b’Umwami,
kuko yakomokaga mu muryango w’undi w’abami. Se umubyara yari Umwami Sobhuza
II kandi musaza we ni Umwami Mswati III wa Eswatini.
Kurongorwa k’uyu mwamikazi ufite ibisekuru hanze y’Abazulu byazanye
n’ingingo y’uko umuhungu we wa mbere ari we uzaragwa ingoma ku rupfu rwa se. Umwamikazi
Mantfombi yapfuye hashize ukwezi kumwe gusa asigiwe ingoma, maze umuhungu
we Misuzulu ka Zwelithini ahita aboneka nk’ugomba kwima ingoma.
Ibi umuryango w’umwami ntiwabifashe neza kuko wari wacitsemo
ibice bitatu, burikimwe gishyigikiye igikomangoma kifuza:
Misuzulu ka Zwelithini
Simakade ka Zwelithini
Buzabazi ka Zwelithini.
Mukwezi kwa 3 Perezida wa Afrika y‘Epfo yemeye byeruye ko Misuzulu
ka Zwelithini ari we mwami mushya w’abazulu. Ibi byongeye gukurura impaka
maze umuvandimwe we Mbonisi Zulu atanga ikirego m’urukiko asaba urukiko
guhagarika iyimikwa rye. Urukiko rwaje kwanga ubu busabe rwemeza ko imihango yo
kumwimika igomba gukomeza nta nkomyi.
Ni mugihe Icyumweru 1
mbere y’uko Misuzulu umwami wemewe yimikwa, undi muvandimwe we kuri se, witwa
Simakade cyimitswe n’itsinda rito rimushyigikiye mu muryango w’ibwami
rishingiye ngo kukuba ari we muhungu w’imfura y’umwami,akandi akaba yari
inkoramutima na Se.
Minisitiri w’Intebe w’ubwami Mangosuthu Buthelezi ibi
yabyise "ubusazi bw’ubushotoranyi”.
Misuzulu ka Zwelithini ni
muntu ki?
Yavutse kuwa 23/09/1974 i
Kwahlabisa, KwaZulu-Natal.
Yize amashuri muri St
Charles College i Pietermaritzburg, KwaZulu-Natal.
Kaminuza yayize muri
Jacksonville University muri US, akaba yabaye igehe kirekire.
Afite abagore babiri, n’abana
b’abahungu batatu.
Amakimbirane no kutavuga rumwe birakomeje. Ibi biri kuba
mugihe imyiteguro y’ibirori byo kwimika umwami ikomeje. Uyu muhango uzaba kuwa 24
ukwezi kwa Cyenda(Nzeri).
Nibwo umwami mushya
azimikwa akanamurikirwa rubanda.
Comments
Post a Comment